Home Amakuru Ubutumwa bwa umuyoboro.rw

Ubutumwa bwa umuyoboro.rw

1020
0

Mu gihe twibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 25, ikinyamakuru umuyoboro.rw kiboneyeho umwanya wo gufata mu mugongo abanyarwanda mu bihe bikomeye bari gucamo, ubwo U Rwanda rwibuka abana barwo bazize akarengane bakazira uko Allah yabaremye.

Ikinyamakuru umuyoboro.rw kirahamagarira abanyarwanda muri rusange byumwihariko abarokotse jenoside gukomeza kwihangana no kwiyubaka, biteza imbere kandi baharanira gukomeza kubaho.

Kwibuka twiyubaka ni intego ikwiye kuranga abanyarwanda kandi bakayigira intero ku bikorwa byose bibaranga.

Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni , bapfuye ipfu zitandukanye zirenze gusobanura cyangwa gusobanurira umuntu utekereza, ukunda ukuri n’amahoro.

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bahuye n’inzira ndende kandi igoranye, aho igihugu hose ijambo “humura” ryari ryabuze, himakazwa amagambo y’urwango ndetse no guhiga abatutsi  kugira ngo bicwe, bakurweho  haba bo ndetse n’ibyabo.

Ikinyamakuru kandi kirashimira byumwihariko abantu bose bitandukanyije n’ibtekerezo byo kwica, bagahitamo guhisha abatutsi, muri bo hari abo byashobokeye abo bahishe baracyariho kandi barahumeka uwabazima, hari abahishe abantu bakabavumbura bakabatwara bakabica muri bo kandi hari abatanze ubushobozi bwabo bagahagarara kubo bari bahishe ndetse hari n’abahisemo gupfa bakajyana nabo bari bahishe, bakabicana ingero zirahari nyinshi.

Umuyoboro.rw urashimira kandi abanyamadini byumwihariko abayislamu barokoye abatutsi bahigwaga bakabahagararaho ntibagire icyo baba, hamwe na hamwe bahangana n’interahamwe, mu bihe bikomeye.

Imyaka 25 jenoside ihagaritswe, leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose mu kongera kurema no kugarura ituze mu mitima y’ababuze ababo ari nako ihana abagize uruhare muri jenoside, ubutabera bwakoze akazi katoroshye ndetse kaza kunganira n’ubutabera bwunga bwiswe “gacaca” mu rwego rwo kurangiza imanza zari zihari zagombaga kurangira mu gihe cy’imyaka irenga 100.

Ibi byose byabaye mu rwego rwo kongera kugarura ubumuntu bwari bwarabuze mu muryango nyarwanda, leta y’u Rwanda ishyiraho ingamba zitandukanye zo kugarura ubumwe bw’abanyarwanda,zarakoreshejwe, ziracyanakoreshwa kandi umusaruro zimaze gutanga ni mwiza.

Ubwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here