Home Amakuru 25 baherutse kuba abere ku basoje amahugurwa y’iminsi itanu

25 baherutse kuba abere ku basoje amahugurwa y’iminsi itanu

2514
0

Abayislamu 25 baherutse kuba abere ku byaha baregwaga bifitanye isano n’iterabwoba no gukorana n’imiwe ya Al shabab na islamic state, kuva kuwa mbere tariki ya 01 Mata bari mu mahugurwa yari yamaze iminsi itanu bahugurirwa i Ntarama mu karere ka Bugesera ku bikorwa bitandukanye birimo ibyo umuryango w’abayislamu mu Rwanda urimo muri iki gihe bari bamaze imyaka itatu bafunzwe ndetse babahugurwa n’inzego za reta zirimo, itorero ry’igihugu, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Polisi na RGB

Mu butumwa yabahaye asoza aya mahugurwa y’iminsi itanu Mufti w’u Rwanda yasabye aba bayislamu kuba umusemburo w’ibyiza ndetse anabizeza ko bazakomeza kuba hafi yabo no gufatanya mu iterambere ry’umuryango w’abayislam mu Rwanda n’igihugu muri rusange

Yasabye abahugurwaga kugeza ku bandi idini ya islam, abanyarwanda bakarushaho kuyisobanukirwa, anaboneraho gugaragaza ko mu Rwanda hari umwihariko wo kuba inzego z’igihugu zikunda abaturage bacyo harimo abayislam ari nayo mpamvu iyo habayeho ikibazo igihugu gihaguruka kigahangana n’icyahungabanya umunyarwanda wese.

Nkuko bisobanurwa n’umujyanama wa mufti w’u Rwanda Sheikh Mbarushimana Sulaiman yavuze ko nk’umuryango w’abayislamu mu Rwanda byari ngombwa ko baganiriza aba bayislamu bari bamaze imyaka itatu bafunzwe mu rwego rwo kubaha urwibutso rwo gukomeza kubihanganisha no kubabwira ko bagomba kwihangana.

Mbarashimana Suleiman kandi yavuze ko kimwe mubyo basabwe na mufti w’u Rwanda ko kuba bamaze iyi myaka yose bafunzwe ariko ubutabera bukabagira abere muri islam babwirwa ko ari ibigeragezo biba byarabagezeho, bagashimira imanakuba bafunguwe ariko bakanihanganishwa ku ngorane yahuye nazo ari nazo agomba gufatiraho biyubaka bakanabyaza umusaruro igihe binjiyemo.

Sheikh Nzanahayo Qasim, uyobora abasheikh mu Rwanda yabwiye umuyoboro ko biteguye kwakira nkuko bisanzwe abasheikh bagizwe abere ko bagiye gushyirwa muri gahunda nk’izabandi basheikh bose

ibyo umusheikh akora nabo bnibyo bazakora, uburenganzira abasheikh bafite nabo nibwo bafite, ariko ni ngombwa ko tubaba hafi cyane, tugakomeza tukaganira nabo”

Sheikh Nzanahayo Qasim yagarutse kucyo kunga abasheikh bagiye bavugwa ko bashobora kuba hari amakuru bari barabatanzeho, yavuze ko bagiye gutegura uburyo babahuza nk’inshingano y’urwego rw’abasheikh

tuzakomeza kubagniriza twumve uwaba afitanye ikibazo n’undi, tubunge, kandi ko kwiyunga duhora tubisabwa na Mufti w’u Rwanda ari nacyo kibazo iyi manda yose iri gukora mu kunga abayislam”

Mu gihe cy’iminsi itanu bahugurwa bavuga ko hari icyo bahuguweho, mu ijambo ry’abahuguwe Sheiikh Habimana Yasin yabwiye umuyoboro ko nyuma yikigeragezo cy’imyaka itatu banyuzemo byari bikwiye ko bongera kuganira bakamenya aho RMC n’igihugu bigana.

Yashimiye kuba inzego zose zabahaye inyigisho zaje zibaha ikaze ndetse no kubihanganisha haimo n’inzira yo kwiyunga ku byaba bitaragenze neza harimo nko gutanga amakuru atari yo bigatumwa hari abafunzwe.

“turifuza kwerekana ko icyasha twambitswe ntacyo dufite, ubu gahunda dufite ni ukubaka igihugu cyacu ndetse n’imiryango yacu”

Urukiko rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera i nyanza tariki ya 22 Werurwe rwagize abere 25 ku byaha baregwaga bifitanye isano no gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here