Home Amakuru Ubuhamya: Inzira Ibyimanikora Said yanyuzemo muri jenoside ntazayibagirwa

Ubuhamya: Inzira Ibyimanikora Said yanyuzemo muri jenoside ntazayibagirwa

992
0

Yitwa Ibyimanikora Laurent Said arubatse afite umugore n’abana batatu, ni umuyobozi w’umusigiti wungirije wa Nyabugogo, yavukiye ahitwa i Kansana mu murenge wa Gashanda, akarere ka Ngoma mu ntara y’iburasirazuba.

Avuga ko urugendo rwe muri genocide rwatangiye afite imyaka umunani aribwo agitangira amashuri abanza aho yari amaze kwiga ibihembwe bibiri ariko uko jenocide yagenze abyibuka neza kuko yayiburiyemo abavandimwe be 6 bose.

Ibyimanikora saidi avuga ko Ise umubyara ariwe waje kubabwira ko indege yari itwaye Habyaraimana ihanuwe, ndetse batangira kumva amasasu menshi bituma batarara mu rugo ariko bukeye basubira mu rugo bagikurikirana amakuru neza.

Uyu mugabo avuga ko bigeze tariki ya 09 aribwo ise umubyara yahise ahunga kuko ariwe wahigwaga kuko nyina atahigwaga, nyina atangira urugendo rwo kubarwanaho urugendo yamazemo igihe cy’amezi atatu bahishwahishwa ariko biza kwanga.Hagati aho Ise nawe yaje kurokoka bamubona nyuma y’amezi atandatu bazi ko yishwe.

“kuva Muzehe yahunga, Mukecuru yajyaga atuzindukana akaduhisha mu giti cy’umuvumu twari dufite kinini cyane ku buryo wajyagamo ntugaragare, akadutwikiriza ibishyimbo byari byeze icyo gihe, nimugoroba akadukuramo akaduha ibyo kurya”

Saidi avuga ko kuba bari bazi ko ari abatutsi yari abizi kuko mu bihembwe bibiri bari bamaze biga bajyaga babahagurutsa, abahutu bakajya ukwabo abatutsi bakajya ukwabo bityo akaba yari azi ko ari guhigwa.

Akomeza avuga ko urugendo rwabo rwakomeje urwo guhishwa ariko bagabwaho ibitero ndetse mushiki wabo mukuru atwarwa n’interahamwe imugira umugore wayo

“Interahamwe yaje iwacu ije kutwica itwara mushiki wacu, iramubohoza imugira umugore ku ngufu twongeye kumubona nyuma ya jenoside”

Uko iminsi yashiraga niko ibintu byakomeraga

Ibyimanikora Saidi avuga ko uko iminsi yagiye ishira ariko jenoside yakazaga umurego ndetse n’ubugome bukomeza kwiyongera kugeza ubwo, Nyina afashe icyemezo cyo kubakura aho bari bari akabahungisha yitwaje ko we yari atahigwaga.

Mu kagari kari gaturanye n’iwabo, Said avuga ko hari nyinawabo nawe yabahungiyeho we n’umugabo we ariko umugabo we bamutemaguye, gusa hashize igihe gito ariyandayanda aragenda aza kugwa mu yindi segiteri.

Akomeza avuga ko bakomeje ubuzima bwo kwihisha ariko nyuma abashakira akantu ko kurya ariko bigeze hagati, abo bana barwara inkorora yatumye biyemeza gusubira hafi y’iwabo akaba ariho bihisha. Uku kwihisha batumye bashiki be na mukuru we bavumburwa barabica nawe akirira hamana kuko interahamwe zamukandagiye ziri kwirukankana abavandimwe be.

Ubwo bwihisho nabwo baje kubuvamo bakajya bihishahisha aho babonye ari nako na mukecuru wabo yabaga ari hafi abacungira hafi ari nako atanga imitungo ye kugira ngo babareke

hari igihe batuvumburaga mukecuru agatanga inka kuko twari dufite inka nyinshi, gutyo gutyo atanga amafaranga bigeze ibintu biramushirana, afata icyemezo cyo kuhadukura kuko interahamwe zari zizi ko tukiriho kandi zigomba kutwica”

Uyu Saidi avuga ko yajyanye na Nyinawabo n’abandi bana bane kwa sekuru ubyara nyina, bagenda baca kuri za Bariyeri , nyinawabo ababeshya ko ari abe kandi ko bagiye kureba se aho yagiye. Aho bahungiye ari naho inkotanyi zabasanze.

Kunywa amata no kurya inyama yabisubiyeho mu mwaka 2004

Ibyimanikora Saidi Laurent avuga ko nubwo Nyina utarahigwaga yabarwanyeho ariko bahuye n’inzira y’inzitane yo kurokoka bitewe  n’uko uwabahigaga kuva ku munsi wa mbere kugeza kuwa nyuma yari umuturanyi w’iwabo wabaga azi neza abapfuye n’abatari bapfa ari nako ashakisha ashyizemo imbaraga.

Ikindi uyu mugabo avuga atazibagirwa ni uburyo umukecuru bari baturanye yamubonye yikoreye igihanga cy’inka y’iwabo, ibi byamuviriyo kutanywa amata cyangwa ngo arye inyama bitewe n’uburyo yabonye bica inka nabi, bavuye no kica abantu.

Yishimira kuba yararokotse akaba afite icyizere cy’ejo hazaza

Ibyimanikora Said avuga ko jenoside irangiye yahungabanaga bikomeye bitewe n’ibyo yiboneye, atari akwiye kubona kuko yari akiri muto cyane, ko ihungabana ryabaye nkaho rihagarara mu mwaka 2004,

Yemeza ko ejo hazaza ari heza kuko kuri ubu afite akazi akora akazi neza, afite umugore n’abana batatu ndetse akaba ari umubwirizabutumwa mu idini ya Islam yinjiyemo nyuma yo kurangiza kwiga amashuri yisumbuye, ikaba imwe mu yamufashije kutongera guhungabana ndetse no kubabarira ababiciye banangiza imitungo yabo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here