Home Amakuru Abayislam ba Kicukiro basuwe na Mufti

Abayislam ba Kicukiro basuwe na Mufti

1117
1

Kuri iki cyumweru, ubuyobozi bw’umuryango w’abyislam mu Rwanda burangajwe imbere na Sheikh Hitimana Salim bwakoreye urugendo rwo gusura abayislam bo mu karere ka Kicukiro bahuriye ku musigiti wa Al Jamia uherereye kuri MAGERWA.

Mu ijambo rye ryo gufungura ibiganiro byahuje abayobozi ba RMC n’abayislam bo muri aka karere, Sheikh HGitimana Salim yasabye gukomeza kunga ubumwe bakarangwa no gufatanya nka kimwe mu bizatuma barushaho kubana neza.

Mufti w’u Rwanda kandi yaboneyeho gukomeza gukangurira abaysilam kurwanya ibikorwa bibi birimo ikimaze igihe kivugwa kirimo icy’abantu bahohotera abantu babangavu babatera inda, asaba ababyeyi kuba maso no kwirinda abantu bakomeje kangiza abana bakiri bato.

Abayisam bo muri Kicukiro bari bari benshi baje muri iki gikorwa

Yamenyesheje abayislam ko umuryango w’abayislam ko uyu muryango ukiri mu ugamba rwo kurwanya ibikorwa birimo imyumvire y’ubutagondwa aho bakomeje guhugura no kwigisha urubyiruko ibibi by’ubuhezanguni.

Muri uru ruzinduko , abayislam batandukanye bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye ibyinshi bishingiye gushimira uru ruzinduko, imibereho myiza ndetse no gusaba ko imisigiti yafunzwe yafungurwa kuko ibyasabwaga kuzuzwa bagerageje kubyuzuza.

Imam w’akarere ka Kicukiro Sheikh Gatete Mussa wakiriye uyu muyobozi mukuru mu muryango w’abayislam mu Rwanda yavuze ko yishimiye bikomeye uru ruzinduko ruri muri gahunda yo kurushaho kuba hafi abayislam no kuganira nabo.

Tugiye kurushaho kwegera abayislam n’ubusanzwe twabegeraga ariko kuri ubu turarushaho, hari inama twagiriwe noneho kuba biri mu igenamigambi ho birarushaho kuba byiza, uruzinduko nk’uru rudusigira kurushaho kwivugurura no kwikebura kurushaho”

Bamwe mu bayislam bahawe umwanya babaza ibibazo bari bafite

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yavuze ko kugenderera uturere biri muri gahunda yo kurushaho kwegera abayislam no kubabwira ko bagomba kwiyitaho ku mubiri no kuri roho.

Ubutumwa tubaha ni ukugira ngo bakomeze ubumwe bwabo no gukorera hamwe, ariko kandi bitaho iterambere rya Roho ndetse n’iry’imibiri rishingiye ku iterambere dusanzwe tumenyereye nk’abantu muri rusange”

Yanavuze ko hari igenamigambi riba ryarateguye baba bifuza ko abayislam barigiramo uruhare nubwo bwose ubu butumwa buba bwaratanzwe ku rwego rw’aba Imam b’imisigiti.

Bimwe mubyo uyu muryango uvuga ko uri hafi gutangiza ni ukubaka icyicaro cyawo, aho umaze imyaka irenga 25 ukorera mu nyubako zitagezweho, hari kandi ibindi bikorwa birimo nko kubaka ibyumba mberabyombi bizawufasha kwinjiza ubushobozi bw’amafaranga.

Umwe mu bayislam twaganiriye yadutangarije ko bishimiye uru rugendo rwa Mufti w’u Rwanda kuko barubona ari nk’urwa mbere rubayeho muri Kicukiro ariko yifuza ko yagera no ku misigiti imwe n’imwe iba iriho ibibazo akabafasha kubikemura.

Mu karere ka Kicukiro, umuryango w’abayislam mu Rwanda uhabarura imisigiti 20, ituwe n’abayislam barenga gato ibihumbi 10.

Bihibindi Nuhu

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here