Home Umuco Abatuye Katabaro ya Kimisagara barishimira ishuri ry’incuke rya UNS

Abatuye Katabaro ya Kimisagara barishimira ishuri ry’incuke rya UNS

1132
0

Iri shuri rya UNS bisobanuye Uhudi Nursery School rri mu kagari ka Katabaro mu murenge wa Kimisigara niryo ryonyine rukumbi riri muri aka kagari kagizwe n’imisozi gusa no kuba imihanda ihagera itameze neza.

Mu muhango wo gusoza igihembwe cya gatatu ari nacyo cya nyuma, muri aka kagari abahatuye bishimiye bikomeye kuba abana babo bakiri bato bafite aho biga kandi mu buryo buboroheye, kuko akagari kari mu misozi gusa

Umwe mu babyeyi baharerera witwa Uwimana Jessica uhafite umwana wiga mu mwaka wa kabiri w’inshuke(Middle class) avuga ko iri shuri ryaziye ryabafashije bikomeye ku buryo nk’umwana we yashoboye gusobanukirwa bihagije ibijyanye n’ururimi n’umuco aho umwana we hari bimwe mubyo yasobanukiwe nko mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Ababyeyi baharerera bifatanyije n’iri shuri mu gusoza umwaka w’amashuri

Dushimimana Rusi  na Kanaka  bavuga ko imwe mu cyatumye bazana abana babo ari uburyo iri shuri abaryizemo bitwara neza mu mashuri abanza bituma bazana abana babo kuryigaho bizeye ku uburere bazahakura buzaba bufite ireme.

Abana duturanye nabo, ababyeyi babo bambwiye ko bitwara neza kandi amashuri y’incuke bayize hano kuri UNS, bituma nzana hano abana banjye babiri banjye, kandi mbona rwose iyo bari basobanura buri kintu” Ibi n’ibitangazwa na Dushimimana Rusi

“Umwana wanjye ari mu barangije hano imyaka ibiri uyu munsi, imyigire yaha ngaha iri kuri high level (ku rwego rwo hejuru) umwana wiga hano muwa kabiri ntacyo abandi bana bamurusha, baba bari kuri level imwe”

Abana biga muwa mbere (Baby Class) berekana ibyo bamaze kugeraho

Aba babyeyi kandi bavuga ko kuba abana bitabwaho mu bijyanye n’isuku ari kimwe mu byishimirwa n’ababyeyi kuko nta bibazo by’uburwayi  byari byagaragara kandi ibintu byose babitegurirwa ku ishuri ndetse no kuba boroherezwa kwishyura amafaranga y’ishuri  ku buryo buri wese yishyura uko ashoboye kugeza igihembwe kirangiye.

Umuyobozi w’iri shuri ry’inshuke Niyigena Assuman avuga ko bishimira kuba baba baratangiye umwaka bari kumwe n’abana bose, bagasoza umwaka amahoro, avuga ko abana bakira ari abana baturuka mu midugudu igize akagari ka Katabaro.

Mu muhango wo gusoza umwaka w’amashuri wa 2019, buri shuri ryagiye rigaragaza ibyo bamaze kugeraho, babinyujije mu dukino twigisha birimo kugaragaza bimwe mubyo biga.

Ku kijyanye n’imyigire, Niyigena Assuman avuga ko amakuru bakura ku bana banyuze kuri UNS ari uko biga neza kandi gatsinda ku buryo baza mu myanya ya mbere mu bashuri abanza baba baragiye kwigaho.

Twebwe dukora igishoboka cyose kugira ngo tererere u Rwanda, niyo mpamvu abana bavuye hano aho biga hose mu mashuri abanza batsinda, baza mu ba mbere, utaje ari uwa mbere ntarenga batatu ba mbere”

Niyigena Assuman, Umuyobozi w’ikigo rya UNS, yakira ababyeyi ku kigo

Uyu muyobozi w’iki kigo avuga ko zimwe mu ngorane bahura nazo ari uburyo bari bakwiye kuba bafite nibura ishuri ribanza ariko bakagira ikibazo cy’butaka butabemerera kubera uburyo ari buto, ariko bakaba bahora baganira n’umuryango w’abayislam mu Rwanda ari nawo ubakuriye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Katabaro Bigirimana Joseph avuga ko iri shuri ari igikorwa gikomeye akagari gafite, agaruka ku miterere y’akagari kagizwe n’imisozi akemeza ko ryaje rikenewe kandi rikaba rimaze gufasha benshi mu babyeyi baharera.

“Agaciro duha iri shuri karenze 150%, ryafashije ababyeyi benshi, Katabaro iratuwe cyane kandi ni ku musozi, ni abafatanyabikorwa bakomeye, icyo tubasaba ni ugukomeza kurerera u Rwanda, bigisha abana umuco, ururimi rw’ikinyarwanda, agaciro tubiha ntiwabona uko ugapima”

Abana barangije umwaka wa gatatu w’incuke.

Uhudi Nursery School yashinzwe mu mwaka 2000 itangirana abana 56, ishoje umwaka w’amashuri wa 2019 ifite abanyeshuri 116 baturuka mu midugudu 13 igize akagari ka Katabaro, abana bamaze kuharererwa barenga igihumbi, aba mbere mu bahize biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Buri mwaka iri shuri ry’incuke iyo rishoje umwaka w’amashuri rikora ibirori byo kuwusoza, rikaboneraho gusangira bikorwa hagati y’ababyeyi, abarimu, n’abana, rikaba riteganya gukora ubusabane bw’imyaka 10 rimaze rishinzwe.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here