Home Amakuru Bwa mbere mu mateka mu Ruturusu bakoze isengesho rya Ijuma

Bwa mbere mu mateka mu Ruturusu bakoze isengesho rya Ijuma

1012
0

Nkuko bitangazwa na Sheikh Saad Ndagiyinka,Imam w’umusigiti wa Tabook uri mu Ruturusu mu murenge wa Remera, avuga ko ari ubwa mbere umusigiti wo mu ruturusu ukoreweho isengesho rya Ijuma nyuma y’umwaka n’igice ahawe inshingano zo kuwuyobora.

Mu isengesho rya Ijuma, uyu muyobozi w’uyu musigiti,avuga ko umwaka w’2018 aribwo umusigiti wa Tabook mu Ruturusu wafunzwe kubera kutuzuza ubuziranenge nk’uko izindi nsengero zagiye zagiye zifungwa kubera kutuzuza ibyasabwaga n’ubuyobozi bwite bwa leta.

Sheikh Saad avuga ko byasabye imbaraga nyinshi mu guhindura inzu yari umusigiti ikubakwa mu buryo buvuguruye kandi bujyanye n’igihe.

Yashimiye buri wese wakoze ibishoboka byose kugira ngo uwo umusigiti wa Ruturusu uboneke, anashimira byimazeyo inzego z’ubuyobozi bwa leta zabasuye zikabemerera gukora isengesho nyuma y’umwaka ufunzwe udakorerwamo isengesho.

Ubuyobozi bw’uyu musigiti buvuga ko mbere yo gufungwa, wari wubatswe mu buryo bumeze nk’inzu y’umuturage, uwo musigiti umuryango w’abayislam mu Rwanda ukaba warawuburanye bikomeye ubwo hari bamwe mu bayislam bawigaruriye bakawugira uwabo.

Umusigiti wa Tabuk mbere y’uko uvugururwa wari umeze nk’inzu

Uretse kuba waruzuye ukaba unakorerwamo isengesho, ubuyobozi bwawo buvuga ko bwafunguye ishuri ryigisha abana bakiri bato Qoran, ndetse bakaba bateganya ko mu bihe biri imbere, uwo musigiti waba igorofa.

Uyu musigiti niwo musigiti rukumbi wubatswe mu murenge wa Remera, cyakora mu bihe byashize ahitwa Nyabisindu hakaba hari umusigiti ariko ukaba utagisarirwamo.

Umusigiti wa Tabuq uri mu karere ka Gasbo ufite ubushobozi bwo kwakira abayislam barenga 200, ariko ukaba ufite n’umwanya waho abagore bakorera isengesho ndetse n’undi mwanya utandukanye ushobora kwiyambazwa hagakoreshwa isengesho.

Bihibindi Nuhu

Umusigiti wa Ruturusu uvuguruye cyane
Aho abayislam bafatira isuku naho haravuguruwe
Sheikh Saad Ndagiyinka uyobora uyu musigiti bwa mbere hatangwa Ijuma

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here