Urukiko rukuru rwo muri leta ya Kano mu majyaruguru ya Nigeria rwakatiye Umunya-Nigeria utemera Imana gufungwa imyaka 24 nyuma yo guhamwa no gutuka idini rya Islam.
Mubarak Bala, w’imyaka 37, ukuriye ishyirahamwe ry’abaharanira ubumuntu ryo muri Nigeria, yemeye ibyaha byose 18 aregwa, asaba kudohorerwa.
Arafunze kuva mu mwaka wa 2020.
Itsinda ry’abayisilamu ryari ryagejeje urwandiko ku bategetsi rishinja Bala gutangaza ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa budashimishije buvuga kuri Islam.
Leta ya Kano ituwe n’abaturage biganjemo abo mu idini rya Islam. Ni imwe muri za leta zirenga 12 zo mu majyaruguru ya Nigeria aho amategeko ya kisilamu akurikizwa hamwe n’amategeko asanzwe ya leta (atari ay’idini).
Bala yashoboraga kuba yakatiwe igihano cy’urupfu iyo aza kuburanishwa mu rukiko rwa kisilamu.
Inzobere mu burenganzira bwa muntu z’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) hamwe n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, bari baramaganye ifungwa rye, basaba ko arekurwa.
Mu mwaka wa 2014 ni bwo Bala yavuye mu idini rya Islam. Amakuru avuga ko icyo gihe yajyanwe ku bitaro bivura indwara zo mu mutwe, nyuma yaho arasezererwa.
Yatawe muri yombi mu 2020 muri leta ya Kaduna bahana imbibi, yoherezwa iwabo muri leta ya Kano.
Nigeria ni cyo gihugu gituwe n’abaturage benshi kurusha ibindi muri Afurika – barenga miliyoni 206 – ndetse benshi mu batuye igice cy’amajyaruguru cyiganjemo abayisilamu n’abatuye mu gice cy’amajyepfo cyiganjemo abakristu, bakurikiza cyane imigenzo y’idini.
Inkuru ya BBC