Home Amakuru Kujya i Makkah birasaba amafaranga miliyoni zirenga eshanu.

Kujya i Makkah birasaba amafaranga miliyoni zirenga eshanu.

352
0

Mu itangazo umuryango w’abayislam mu Rwanda RMC washyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu rigaragaza ko abashaka kujya gukora umutambagiro mutagatifu (Hijja) ubera i Makka mu gihugu cya Arabiya Saudite bisaba ko uwitabira agomba kuba afite nibura ubushobozi bwavamo amadorali ibihumi 5000 (5000usd).

Ibi uyu muryango ubishyize ahagaragara nyuma yaho minisiteri ishinzwe ibijyanye na Hijja mu gihugu cya Arabiya Saudite itangaje ko abazitabira uyu mutambagiro bazaba ari miliyoni baturutse mu bihugu byose byo ku isi.

Muri iri tangazo, RMC ivuga ko yafunguye amarembo y’abazajya gukora uyu mutambagiro mutagatifu ariko ko batagomba kuba barengeje imyaka 65 y’amavuko.

Uwifuza kujya gukora uyu mutambagiro asabwa kuba afite ubushobozi bw’amafaranga ibihumbi bitanu by’amadorali bihwanye na miliyoni zirenga eshanu z’amafarnga y’u Rwanda (5,150,000 Frw).

 Sheikh Murangwa Djamilu umuyobozi wa komisiyo ya Hijja muri RMC avuga ko muri aya mafaranga asabwa ibintu byose bisabwa ku muntu ujya gukora uyu mutambagiro biba birimo nko kwipimisha Corona virus igipimo cya PCR, ndetse no kuba hari izindi mpinduka zishobora kubaho bikaba byagora abari muri uyu mutambagiro.

Igihugu cya Arabiya Saudite cyahagaritse ibikorwa bya Hijja mu myaka ibiri ishize  kubera icyorezo cya koronavirusi, bimwe mubyo ubu bwami bwa Arabiya saudite buvuga ko bigomba kuba byubahirijwe harimo kuba abazitabira uyu mutambagiro bose bagomba kuba barkingije  ndetse no kugaaragaza ko bipimishije mu masaha 72 mbere yo kwinjira muri Arabiya Sawudite.

 Muri Nyakanga mu mwaka 2019, abayislam bagiye gukora umutambagiro bavuye mu Rwanda bari 85, Gukora  Hijja ni  itegeko kuri buri muyislam ufite ubushobozi bw’umutungo, ikaba inkingi ya 5 mu nkingi zigize idini ya islam, ikorwa rimwe mu buzima bwa buri muyislam, ariko bikaba bitabujijwe ko yasubirayo izindi nshuro.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here