Home Amakuru Ramadhan 2022: Uko abakinnyi b’abayislam bazafashwa mu bwongereza

Ramadhan 2022: Uko abakinnyi b’abayislam bazafashwa mu bwongereza

265
0

Ushobora kubona mu bihe bya vuba impinduka nke mu mikino ya shapiyona yo mu bwongereza mu byumeru biri imbere.

Ibi biraterwa no kuba ku isi yose abayislam bari mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan kugeza ku munsi mukuru wa idil Fitri iteganijwe tariki ya 2 Gicurasi.

Igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan mu gihugu cy’ubwongereza kiri gutangira hagati ya saa kumi na saa kuminimwe za mugitondo kigasozwa hagati ya saa moya n’igice na saa mbiri n’igice , ahagendewe ku buryo ikirere kigenda gihinduka.

Ibi bisobanura ko mu mikino 52 ya shampiyona yo mu bwongereza izakinwa mu gihe cy’igisibo, hari imwe mu mikino 9 izakinwa nimugoroba aho abakinnyi babayislam bakina mu makipe bazemererwa kugira icyo bafata bizwi nko gufuturu (Ni ifugunguro abayislam bafata basiburutse) hagati mu mukino.

Mu bihe byashize, ubwo umukino wa Leicester city na Crstal palace waberaga ku kibuga cya King powe Stadium, bayabye ngombwa ko umukino uhagarara akanya gati kugira Myugariro wa Leicester Wesley Fotana ndetse na Cheikhou Kouyate bafate ifunguro rito.

Kuri bizagenda bite?

Mu gihe cy’igisibo ni igihe cyo kongera gusoma Qoran cyane, ndetse no gutanga amaturo cyane mu rwego rwo kongera ukwizera kwa buri muyislam, ariko intego nyamukuru ni ukutarya no kunywa ku manywa ku buryo bitera ikibazo gikomeye abakinnyi b’abayislam ku buryo baba bagomba guhindura imyitozo bakoraga mu rwego rwo kurushaho kwibombarika ku mana mu gihe cy’igisibo.

Mu bihe byashize abakinnyi bumvikanaga n’abatoza babo uburyo bagomba kuruhuka igihe gito kugira ngo babone uburyo bafata ifunguro, kuri ubu mu gihe haba batabayeho amabwiriza yanditse  nabwo abakina mu cyiciro cya mbere bazafata akanya gato ntacyo bibangamiye umukino, ba Kapiteni b’amakipe nabwo bazasabira abakinnyi babo umusifuzi akanya gato ko gufata icyo kunywa hagati y’umukino.

Mu gihe izuba rirenze,abakinnyi bazoroherezwa kujya hanze gato y’ikibuga kugira ngo babone ibyo kunywa cyangwa kurya bibongerera imbaraga mbere yo gukomeza umukino.

Mu rwego rwo gusobamnukirwa imisingi mikuru y’igisibo abagize urwego rw’abanyamwuga bayobora imikino y’ababigize umwuga mu bwongereza PGMOL bavuga ko bazaha kampani yitwa Nujum sports kuwa gatanu  gumenyesha abareba umukino ibijyanye n’iyi gahunda.

Ni iyihe mikino hazafatwamo akaruhuko gato

Imwe mu mikino izafatwamo akaruhuko gato, amwe mu makipe afite abayislam bazaba bakina basibye ni iyi ikurkira

Kuwa mbere, Tariki 4 Mata: Crystal Palace v Arsenal (20:00)

Kuwa gatatu, Tariki 6 Mata: Burnley v Everton (19:30)

Kuwa gatanu, Tariki 8 Mata: Newcastle v Wolves (20:00

Kuwa kabiri, Tariki 19: Liverpool v Manchester United (20:00)

Kuwa gatatu Taiki 20 Mata: Chelsea v Arsenal, Everton v Leicester, Newcastle v Crystal Palace (zose zizakinwa 19:45), Manchester City v Brighton (20:00) no Kuwa Kane tariki 21 Mata: Burnley v Southampton (19:45)

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here