Sheikh Mussa Fazil , watorewe kujya mu nteko ishinga amategeko, kuri uyu wa gatatu yatorewe kuba Visi-Perezida ushinzwe gukurikirana imirimo yerekeranye n’iby’imari n’abakozi.
Ni amatora yabaye nyuma yo kurahira kw’abagize inteko ishinga amategeko, umuhango wabaye kuri uyu wa gatatu, barahiye imbere ya perezida wa Repubulika Paul Kagame
Sheikh Mussa Fazil abaye visi perezida wa kabiri ukomoka mu ishyaka rya PDI,iri shyaka rikaba ari naryo ryari rifite uyu mwanya wa visi perezida wa kabiri, mu gihe cy’imyaka itanu ishize kuko wari ufitwe na Mukama Abasi ukomoka nawe muri PDI,
Umwanya Sheikh Mussa Fazil Harelimana yaherukaga ni uwa minisitiri w’umutekano, iyi minisiteri ikaba yarakuweho tariki ya 4 Ukwakira 2016 biciye mu itangazo rya perezida wa Repubulika y’u Rwanda ryashyiragaho Guverinoma nshya.
Yatsindiye uyu mwanya nyuma yo guhigika Frank Habineza wo mu ishyaka rya Green Party aho yabonye amajwi 76/80 mu gihe Frank Habineza we yagize amajwi 4/80.
Mu bandi batorewe kuyobora inteko ni Donatille Mukabarisa ukomoka mu ishyaka rya PL wari umaze imyaka 5 ayiyobora na Edda Mukabagwiza watorewe kuba Visi-Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.
Sheikh Mussa Fazil yatorewe kuba Visi perezida nyuma y’amezi 23 nta mwanya afite uzwi
Sheikh Mussa Fazil Harelimana abaye umu sheikh wa kane, winjiye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, kuva genocide yakorewe abatutsi ihagarikwa. Akurikiye Sheikh Abdulkarim Harelimana,Sheikh Hamisi Habineza na Sheikh Saleh Habimana wigeze kuba Mufti w’u Rwanda.
Photo:Igihe
Abaye umushehe was Kane kuko na sh Saleh Habimana yabaye depite
nibyo rwose kandi twabihinduye
Hari na Sheikh Hamidu Omar. Mwibeshye rwose si uwa gatatu ahubwo ni uwa kane
Baratuburiza abana kujya kwiga babagarurira ku kibuga ngo barajya muri guverinoma??? What kind of this poeples???
We are not happy!
W are askin his excellence to deal wth this issue please🙏🏼🙏🏼🙏🏼