Home Amakuru Abayislamu bo mu Rwanda bari muri Hijja bangiwe kuzana amazi ya ...

Abayislamu bo mu Rwanda bari muri Hijja bangiwe kuzana amazi ya Zamzam

1735
0

Amakuru agera kuri umuyoboro.rw aravuga ko abayislamu b’abanyarwanda bari mu mutambagiro mutagatifu bangiwe kuzana amazi ya Zamzam bari basanzwe bazana.

Mu kiganiro twagiranye na Sheikh Murangwa Jamilu, wagiye ayoboye abayislamu b’abanyarwanda muri Hijja uyu mwaka,yadutangarije ko ikibazo cyo kutazana amazi ya Zamzam byatewe n’indege yo mu gihugu cya Arabie saudite yabyanze, yanga ko yacibwa amande.

“ubundi buri muntu aba yemerewe imizigo ibiri umwe ufte ibiro 23 undi 23 yose 46,iyo mizigo ibiri iba iri mu itike, iyo ushyizeho uwa gatatu uko wangana kose urawishyurira,Saudi arabia yatubwiye ko nta kibazo ifite ariko indege yanyu yo mu Rwanda yaduca amande ivuga ko twabahaye umuzigo wa gatatu, Zamzam bayibara nk’umuzigo” Sheikh Murangwa Jamilu.

Uyu muyobozi kandi yakomeje atangaza ko bakoze ibishoboka byose ngo indege yo muri Saudi Arabia yemere kubatwarira amazi i Dubai ari naho bari gufatira indege ya Rwandair, ubuyobozi bw’indege yo mu gihugu cya Arabie Saudite burabyanga butinya guhanwa.

Uretse amazi ya Zamzam kandi ngo no kuzana na Televiziyo ukwayo, iki gihugu ntikibyemera kuko ifatwa nk’umuzigo ukwayo,aya mabwiriza akaba amaze imyaka itanu.

Umwe mu bagiye gukora umutambagiro mutagatifu wavuganye na Umuyoboro.rw yadutangarije ko yababajwe n’uburyo atazanye amazi ya Zamzam, kandi muri kiriya gihugu ahari ku bwinshi,

Sheikh Murangwa Jamilu yadutangarije ko kimwe mubyo bateganya gukora ari ukugirana ibiganiro n’indege izajya itwara abayislamu b’abanyarwanda bajya mu mutambagiro I Makka bavuye Dubai bajya Makka mu rwego rwo korohereza abayislamu bo mu Rwanda kuzana amazi ya Zamzam, bitaba ibyo bagashaka indi ndege ibyemera.

“ubu ngubu ni kimwe mu bintu bibiri,tugomba kugirana amasezerano n’indege ya Saud Arabia,bakwemera guhindura tugakomeza batabyemera, tubona twahindura indi ndege ituvana Dubai itujyana Jeddah”

Uyu mwaka abayislamu bagiye gukora Hijja bahagurukiye mu Rwanda bari 78.Nubwo bahuye n’icyo kibazo ariko abagiye gukora umutambgiro bavuga ko bishimiye uburyo amacumbi yabo yari hafi y’umusigiti ndetse n’uburyo abayobozi bari kumwe babayoboye.

Amazi ya Zamzam isoko yayo iba mu mu mugi wa Makkah aho umwana w’Intumwa Ibrahim Ismail wari kumwe na nyina Hajjar, bagobokwaga n’amazi mu butayu bwa Makka bamaze gusigwa na Ibrahim abasezeranya ko bari kumwe n’Imana ntacyo bazaba.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here