Imyemerere y’amadini n’amatorero yose yemera ko isi izarangira.abanyamadini bose bemeza ko batazi umunsi n’isaha imperuka izabera kuko nicyo kintu Imana rurema yahishe abantu gusa ibasezeranya mu bitabo bemereramo cyangwa bakuramo inyigisho nganaMana .mu minsi ishize twabagejeho inkuru igaragaza ko abayislamu bemera ko imperuka izaba ari kuwa gatanu nubwo batazi umunsi nyawo uwari wo.
Muri iyi nkuru iribanda ku bimenyetso Idini ya Islam igaragaza ko ari bito ari nabyo bizabanziriza ibinini ku buryo,ibi bimenyetso bifatwa ko ri bito abamenyi b’idini ya Islam bavuga ko buri wese azagenda abibona buhoro buhoro ku buryo nta muntu n’umwe utazabibona,
Ibimenyetso nza kwibandaho bigaragaraga mu mvugo y’Intumwa y’Imana Muhamad, abayislam bafatiraho urugero kuva mu kinyejana cya karindwi kugeza magingo aya,aho ndetse we ubwe kuba yaraje ari intumwa nawe ubwe ari ikimenyetso cy’imperuka kuko ariho yahereye abasaba ko batnagira kwitegura imperuka, izi nyigisho zatanzwe na Sheikh Gahutu Abdul Karim wigeze kuba mufti w’u Rwanda hagati y’umwaka w 2011 na 2013 , zitambuka kuri radiyo Voice of Africa iyoborwa n’umuryango w’abaysilamu mu Rwanda.
Bimwe muri ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira:
- Ababyeyi bazibyarira abatware
Iki kimenyetso kigaragaza ko mu bihe bya nyuma ababyeyi bazabyara abana ariko ababyeyi bakaba nk’abacakara cg abakozi babana, babategeka nkaho ari abakozi babo, abana badaha agaciro ababyeyi babo.
- Abari abatindi nyakujya bazaba ibirangirire
iki kimenyetso kigaragaza ko abantu bari abatindi batagira inkweto n’imyenda yo kwambara barushanwa kuba amazu maremare,barabaye ibirangirire ku isi, aribo basigaye bavugwa cyane, nyamara bizwi ko bari abantu baciriritse batunzwe no guca inshuro batagira aho baba, ariko ubuzima bwabo bugahinduka bakaba ibirangirire bikomeye cyane.
3.Abamenyi bazapfa, ubumenyi nabwo bushire
Mu mvugo y’intumwa y’imana ivuga ko bimwe mu bimenyetso bya byuma abari abamenyi bazashira, n’ubumenyi bukagenda busubira ku mana.Icyo gihe ubujiji buzaba bwinshi, abantu bananirwe gusobanukirwa n’imisingi y’idini yabo.(hano ubumenyi buvugwa ni ubumenyi bw’idini ya Islam, kuko usobanura aribwo yibanzeho)
- Ubusambanyi buzakwirakwira
kuri iki kimenyetso, Islam ivuga ko mu bihe bya nyuma ubusambanyi buzakwirakwira ahantu hose ku buryo abantu basambana nta nkurikizi bazaba bafite, bukorwa ku manywa y’ihangu, kandi nta soni bafite.
- Inzoga zizanyobwa
Iki ncyo ni kimwe mu kimenyetso idini ya islam yagaragaje ko inzoga zizanyobwa ku bwinshi,abazazinywa bazajya bakora amahano ndetse zitwe amazina amazina meza,
- Abagore bazaba benshi abagabo babe bake
Iki kimenyetso kigaragaza ko mu bihe bifatwa nk’ibya nyuma,bigaragaza ko umubare w’abagore uzaba mwinshi cyane,imwe mu mpamvu ituma abagabo baba bake ni uko ngo aribo bakora imirimo ikomeye ibaganisha ku rupfu, nakagwa ku bwinshi mu ntambara ziba hirya no hino.
7.Gutakaza indagizo
gutanga indagizo hano bivugwa ni uguha umuntu akazi adashoboye, abantu bazashyirwa mu myanya itabakwiriye.Ibintu by’abantu bihabwe umuntu utabishoboye kandi abashoboye bahari.
- Imitingito izaba myinshi, ibihe byegeranye
Imitingito izaba myinshi cyane nka kimwe mu bimenyetso by’imperuka aho hatazajya hacaho igihe hatabayeho imitingito kandi myinshi, naho ku bihe byegeranye aho umwaka uzihuta cyane ku buryo abantu bahora mu bunani bitewe no kwihuta cyane. Imvugo yavuzwe n’intumwa y’Imana Muhamad ivuga ko umwaka uzaba ungana n’ukwezi, ukwezi kungane n’icyumweru icyumweru kibe kingana n’umunsi.
- Ibigeragezo bizaba byinshi cyane mu bantu
ibigeragezo bivugwa ko bizaba byinshi ni aho ubwicanyi buzaba bwinshi cyane, bukorerwa abantub’inzirakarengane bukorwa hirya no hino ku isi.abantu bamena amaraso ya bandi ku mugaragaro
- Guhimbazwa no kubaka amazu maremare
Mu bihe bya nyuma, kimwe mu bimenyetso bizagaragara, ko igihe kizagera bantu bagashishikazwa no kubaka amazu maremare cyane aho bamwe mu bantu bazajya banyura kumva y’umuntu mugenzi we, yayireba akifuza ko ariwe wakabaye uyiryamyemo yaripfiriye,kubera ibintu azaba ari kubona n’ukuntu abantu bariho
Ibi ni bimwe mu bimenyetso bito bizaranga ibihe bya nyuma, bisobanurwa na bamwe mu bamenyi b’idini ya islam baba abaha mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, aho benshi bemeza ko hari bimwe muri ibi cyangwa byinshi muri byagaragaye, bikaba bikubiye mu byavuzwe n’intumwa y’Imana Muhamad yavuze mu myaka irenga igihumbi ishize