Home Amakuru Abanyarwanda bari mu Misiri bateye ibiti ku ruzi rwa Nil

Abanyarwanda bari mu Misiri bateye ibiti ku ruzi rwa Nil

1817
0

Ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Misiri, abasheikh bagera 20 bari mu mahugurwa y’amezi abiri i Kayiro mu Misiri, n’abandi banyeshuri b’abanyarwanda kuwa gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo bakoze umuganda aho basukuye inkombe y’uruzi rwa Nil ndetse banahatera imigano.

Barangajwe imbere na Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri Sheikh Habimana Saleh aba basheikh ndetse na bamwe mu banyeshuri b’abanyarwanda biga muri iki gihugu bafatanyije n’abatuye hafi y’uru ruzi rwa Nil bakoze umuganda wo gutoragura imyanda iri ku nkombe z’uru ruzi, irimo amashashi amacupa n’ibyatsi byumye.

Mu myenda y’umweru iriho amabendera y’ibihugu byombi,ndetse bitwaje n’amabendera y’ibihugu byombi, aba banyarwanda batangije igikorwa cyo kurinda uru ruzi cyiswe “Gutera ibiti kuri Nil” nka kimwe mu bikorwa batangijwe mu kwezi gushize mu gace kitwa Saqqara muri Gizeh.

Abanyarwanda bakoze imiferege iri hafi y’aho uruzi rwa Nil ruri

Inkuru dukesha ikinyamakuru alasabah cyo mu misiri kivuga ko mu gace ka Saqqarah,Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, abanyeshuri n’abasheikh bari mu mahugurwa bakoze umuganda mu gace katewemo imigano bafatanya na bamwe mu bayobozi bo mu gihugu cya Misiri.

Sheikh Habimana Saleh mu ijambo rye, yavuze ko ari ko gutera imigano no gukora isuku biri muri gikorwa ngarukakwezi gikorwa mu Rwanda cyitwa “Umuganda” abanyarwanda n’abanyamisiri bakaba bafatanyije gukora isuku mu rwego rwo gusukura imihanda hafi yaho Nil iri ndetse no gutera ibiti

Yongeyeho ko gutera ibiti nk’Imigano ari kimwe mu biti bifasha kurwanya isuri ndetse no gutuma ibidukikije bikomeza kubungwabungwa, bigatuma haboneka ibintu byinshi hrimo n’amazi meza.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Habimana Saleh atera umugano ku ruzi rwa Nil

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri kandi yaboneyeho kugaragaza ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi butarangirira muri diporomasi na politike gusa, ko ahubwo ugera no mu bindi bikorwa nk’ibidukikije birimo n’ibikorwa byakozwe kuri uwo munsi nko gusukura, gucukura no gutunganya imiyoboro y’aho amazi anyura, kandi bikazakomeza mu ntara yose ya Gizeh.

Abanyamisiri bafatanyije n’abanyarwanda bitabiriye umuganda basukira igihugu cyabo

Uwari uhagarariye minisiteri ifite inshingano mu kuhira ibihingwa Ing Jumaa Tugan yatangaje ko gutangiza iki gikorwa hafi y’ikiraro cya Teraat al Mariouteya bifite umumaro ukomeye kuko biri muri gahunda yo kurwanya ibyanduza ibidukikije, ndetse no gusaba abaturage kutamena imyanda ahari ho hose habungwabungwa ibidukikije.

Igikorwa cy’abanyarwanda cyo gusukura harimo imihanda no kwita ku bidukikije gikorwa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi ni kimwe mu bituma ruza ku isonga mu bihugu bisukuye ku isi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here