Home Amakuru Urubyiruko rurasabwa kutishora mu nkundo ziganisha k’ubwangizi

Urubyiruko rurasabwa kutishora mu nkundo ziganisha k’ubwangizi

1417
0

Mu nyigisho zatanzwe kuri uyu wa gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018, mu misigiti 40 yo mu mugi wa Kigali, zari zigamije kwigisha uburyo Islam ibona urukundo rw’abahungu n’abakobwa ruzwi ku izina rya Kopinage.Ubutumwa bwatanzwe n’abasheikh batandukanye bagaragaje ko inkundo ziriho kuri ubu zituma urubyiruko rwishora mu bwangizi uburi ku isonga bukaba ari ubusambanyi.

Sheikh Mushumba Yunusu watanze ubutumwa ku musigiti wa Al Hidaya yasabye urubyiruko kwitandukanya n’ibikorwa Shitani ikunda birimo kwishora mu nkundo zibahuza n’abo badahuje ibitsina (abahungu n’abakobwa) bikabaviramo gusama inda batateguye, bakavuna umuryango nyarwanda mu kwitabwaho.

Aha kandi yanagarutse ku babyeyi ku burere batanga, aho bamwe mu babyeyi nabo bafite ingeso zo kugira inshoreke bakaca inyuma abagore cg abagabo babo, aribyo bivamo ko abana nabo babigaho ingeso mbi.

Yasabye ababyeyi kurerera idini n’igihugu kuko, baha abana babo uburere nyabwo babashishikariza kutishora mu bikorwa Shitani ikunda.

Urubyiruko kuri ubu ruri mu biruhuko, rwasabwe kwirinda ubusambanyi butangira bwitwa inkundo, nyamara izo nkundo zikaba arizo zibyara ubwangizi burimo kubyara imburagihe aho abana b’abakobwa babyara bakiri abana, bigatera ikibazo igihugu.

Avuga ku bashakanye yagarutse ku mibare iherutse gutangazwa n’urukiko rw’ikirenga kuri gatanya inkiko zimaze gutanga muri uyu mwaka wa 2018, aho zirenga 1311 zivuye kuri 69 mu mwaka 2017, aho yasabye abashakanye kubana neza no kwitwararika.

Zimwe mu ngero zituma ubu bwangizi bukomeza gukwirakwira harimo ubukene, imbuga nkoranyambaga ziyobowe na Watsap, kuba isi yarabaye nk’umudugudu umwe aho buri wese yifuza gukora ibyo ibyamamare bikora.

Ingaruka ziva muri izi nkundo harimo kuba abakiri bato batinyuka gukora ibyaha bakiri bato, kurwara ubwandu bw’agakoko gatera Sida,kubyara bakiri abana bakiri bato no guta icyizere cy’ubuzima.

Sheikh Yunusu yagaragaje ko Imana yasabye ibiremwa byayo kudakurikira Shitan, kuko ibikorwa bya Shitani ari ibikorwa by’urukozasoni bigomera Imana.Abasaba kurangwa no kugira isoni kuko ari imwe mu ndagangaciro zigize idini ya Islam,kuko uwabuze isoni nta kintu na kimwe adakora.

No mu yindi misigiti yo mu mugi wa Kigali, ubutumwa bwari ubwo gusaba urubyiruko kwirinda ubucuti hagati y’abakobwa n’abahungu (Copinage).

Tubabwire ko hashize ibyumweru bibiri abanyeshuri bagiye mu biruhuko, aho ubutumwa butegurwa n’inama y’abasheikh buri kwibanda cyane ku banyeshuri bari mu biruhuko, aho basabwa gukomeza kwitwararika mu bikorwa byabo,.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here