Home Amakuru Abayislamukazi bo mu mugi wa Kigali barifuza guhugura abashakanye.

Abayislamukazi bo mu mugi wa Kigali barifuza guhugura abashakanye.

666
0

Mu biganiro byaberye ku mugisiti wa Madina kuri iki cyumweru, abayislamukazi bo mu mugi wa Kigali bagiranye n’ubuyobozi bw’abayislam mu Rwanda baganiriye ku iterambere ryabo ndetse bageza ibyifuzo byabo kuri uyu muryango.

Ni ibiganro byateguwe n’itsinda ryita “kubera Allah” aho ryahuje abagore bavuye mu bice bitandukanye by’umugi wa Kigali batumira bagirana inama n’abayoboye umuryango w’abayislamu mu Rwanda barangajwe imbere na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salum

Abitabiriye iki kiganiro barimo Mufti w’u Rwanda

Uretse inyigisho zatanze na Sheikh Rusingizandekwe Mustafa wabagaragarije agaciro k’umugore muri Islam aho yatanze urugero ku mugore w’intumwa y’Imana Muhamad uburyo yakoreye idini ya Islam uruhare rwe rukaba rudashobora kwibagirana.banahawe ibindi biganiro bijyanye n’imikorere y’ikigega gishinzwe gucunga umutungo w’abayslamu harimo BaytulMal.

Muhorakeye Maisara yagaragaje ibyo bamaze kugeraho avuga ko hari bimwe mu byo bifuza kugeragaho nka bimwe mu bisubizo birimo gukora amakoraniro (muhadhara) ahoraho, kubaka ikigo ndangmuco w’abayislamukazi, guhugura abashakanye ndetse no gushyiraho ibiro by’abashangazi.

Yagaragaje ko mu gihe bashyira hamwe nta kabuza ibisubizo by’ibibazo bibaza bazabigeraho kuko nta mpamvu yo gutegereza akazaza ejo.

Abayislamukazi bahawe ibiganiro

Uhagarariye abayislamukazi muri RMC Sheikhati Sauda Uwizigira yasabye abayislamukazi kurangwa n’ivugabutumwa ariko bakaba batarikora batarangwa  no kwiyubaha,kwigira no kugira umuco w’urukundo, kuko ari bimwe mu bikomeye bigize ivugabutumwa abasaba kuba bamwe no gukomeza gukorera hamwe.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salum,yishimiye ubwitabire bwabo, anabagaragariza ko ishema abayislamu bafite barihabwa n’abagore kuko barusha abagabo kugira ishyaka.

Yijeje aba aba bayislamukazi ko imikorere muri uyu muryango yahindutse u buryo hari byinshi bakosoye, ku buryo mu minsi ya vuba bagiye kuzajya batanga raporo y’ibyo bakora.

Yabasabye kwiga no kwigisha abana babo anabatangariza ko kuri ubu buruse zibonetse iza mbere zihabwa abagore mu rwego rwo kubongerera ubushobozi.

Bafashe umwanya wo kubaza ibibazo

Iki cyicaro cy’abagore gikorwa rimwe mu mezi abiri aho igiteganyijwe kizaba mu kwezi kwa kabiri, aho mu migambi yabo ari ugukora impuzamashyirahamwe y’abagore b’abayislamu ndetse no guhugura abagore b’abayislamu bahagarariye abandi bazwi ku izina rya Mudira mu mugi wa Kigali

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here