Home Amakuru Menya byinshi ku IHINA abayislamu bisiga ku nzara, amaguru n’amaboko

Menya byinshi ku IHINA abayislamu bisiga ku nzara, amaguru n’amaboko

2519
0

Ihina ni igiti cyera mu bihugu by’abarabu, ubuhinde,uburasirazuba bwo hagati, amajyepfo y’Aziya, uburasirazuba bw’Uburayi,Amajyarauguru y’Aziya ndetse no mu ihembe ry’afurika, ikaba yaramenyekanye mu kinyejana cya 15 mbere ya Yezu.

Amababi y’Ihina akaba ariyo avamo ifu abagore bisiga ku mubiri, nko ku maguru n’amaboko ndetse no ku nzara naho abagabo bakayisiga mu bwanwa no mu misatsi. Ihina ikaba irimo ubwoko bubiri aribwo iy’Umukara ndetse n’Umutuku.

Igiti kivamo IHINA, amababi akaba ariyo akoreshwa gusa

Sheikh Sekamana Omar Joseph umwe mu mamenyi b’idini ya Islam mu Rwanda, avuga ko ihina ari umutako w’abagore bitaka ariko bakaba bagomba kuyereka abagabo babo gusa, kuko bitemewe ko ibitatse umugore bigaragara ahubwo bigomba kugaragarizwa umugabo mu gihe nawe asanzwe ayikunda.

Ubwo Islam yageraga mu barabu ntiyigeze irwanya cg ngo ibuze imico y’abarabu yasanze ntacyo itwaye, ahubwo yarayihoreye muri yo harimo kwisiga Ihina ariko ku bagore nabwo bakayisiga igihe abagabo babo babibemereye cyangwa se babikunze.

Sheikh Omar Joseph avuga ko abamenyi b’idini ya islam bemeje ko ihina ntacyo itwaye ku mugore ariko abiherewe uruhushya bikaba ikizira kuyisiga ku bagabo uretse mu bwanwa no mu misatsi gusa.

Atanga urugero ku mugore w”Intumwa y’Imana witwaga Aisha wavuze ko yabajijwe n’undi mugore ku bijyanye n’ihina amusubiza ko nta kibazo ifite nubwo we atayikundaga kuko inshuti ye Muhamad atayikundaga.

Abamenyi b’idini ya Islam benshi bavuga ko umugore yitatse akoresheje imitako yose idafite ingaruka mbi itanamubuza kugandukira Imana, akayisiga agamije gushimisha umugabo we abibonera ibihembo ku Mana.

Ubwanwa bwasizwemo IHINA buhinduka umutuku aho kuba umukara

Ese abagabo bemerewe gukoresh Ihina

Sheikh Omar Joseph avuga ko abamenyi mu idini ya islam bavuze ko gukoresha ihina ku bagabo ari ikizira (Haram) uretse kuyisiga mu bwanwa no mu misatsi, kuko ahandi uba wisanisha n’abagore bikaba bibujijwe mu idini ya Islam.

Kwisiga ihina bikaba byemewe ku bagore gusa, kuko abakobwa batarashaka bo batabyemerewe kuko ntawe baba bereka imitako yabo.

Akamaro k’ihina

Umuhanga mu bijyanye n’ubushakashatsi bwa Microbe na Virus muri kaminuza zo muri Amerika witwa Dr Husain Rashi avuga ati: “nyuma yo gusoma Hadith (Imvugo) y’intumwa y’Imana ivuga ko iyo yakomerekaga cyangwa ikabyimba yasigagaho Ihina” Yatangiye ubushakashatsi ku cyihishe mu ikoreshwa ry’ihina, aza gusanga ihina ikubiyemo ibintu by’ingenzi nka tannin ihangana na Microbe, infruenza na Virus.

Uyu mushakashatsi avuga ko ihina ivura indwara nyinshi zirimo:

  1. Ubushye,
  2. Ububyimbe guhagarika amaraso avirirana ahari ho hose,
  3. Kurwanya virus,
  4. Kubabara umugongo n’ibindi

Kwisiga IHINA byakwirakwiye ku isi aho abarabu abayislamu bageraga bari mu bucuruzi, aho abari batuye mu bice babagamo bakigisha abo basanze imwe mu mico yabo.

Umukobwa ugiye gushyingirwa bamusiga IHINA.

Mu Rwanda, Ihina yahageze mu myaka ya za 70 aho abanyarwanda batangiye gukorera ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku bwinshi, cyane cyane mu gihugu cya Tanzaniya, aho batangiye kwinjiza Ihina bakayigurisha abayislamu babaga basize mu Rwanda.Benshi mu bayislamukazi bo mu Rwanda bakaba bisiga IHINA iyo bagiye gushyingirwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here