Mu bihe bishize umuyoboro.rw yabagejejeho ibice bibiri by’uburyo idini ya Islam ifata amajini cyangwa amadaiyoni mu zindi ndimi.
Muri ibyo bice byombi twagaragaje uburyo amajini ari ibiremwa byaremwe mu muriro nkuko abantu baremwe mu gitaka ndetse abamalaika baremwa mu rumuri.
Sheikh Ndahimana Ahmed yadusobanuriye birambuye uburyo amajini afata abantu ndetse ko nta sano yaba iya hafi n’iya kure agirana n’abantu anasobanura ko abayislamu cyangwa idini ya islam irwanya bikomeye, abantu bakorana n’amajini kuko baba batemera Imana.
Sheikh Ahmed aradusobanurira uko amajini uko afata abantu uko yirindwa,ndetse n’uburyo avurwa.
Umuyoboro: Mu biganiro by’ubushize watubwiye ibyerekeye amajini n’amadayimoni, ni ibihe bimenyetso by’umuntu wafashwe n’amajini?
Sheikh Ahmed: Ibimenyetso by’umuntu wafashwe n’amajini birimo ibice bibiri:
Igice cya mbere ni ibimenyetso umuntu ashobora kubona ari maso,adasinziriye nko kwikanga ubusa, kugira ubwoba budafite impamvu, kwibagira bikabije, gukunda kwigunga, kuba iyo ari ahantu hari abantu benshi yumva agiye guturika cyangwa ngo yirukanke,kumva aremerewe mu bitugu anafunganye mu gatuza, kumva rimwe na rimwe amajwi amuhagamagara ariko nta muntu uhari, kugira uburwayi bumuzahaza abaganga bakabura ubwo ari bwo.
Igice cya kabiri ni igihe ari mu nzozi nko kurwara umutwe udakira akaribwa amasaha ya nimugoroba, kuryama amasaha menshi akabura ibitotsi nta mpamvu,kugira ikintu kimutsikamira agashaka guhera umwuka agashidukira mu kirere, gushikagurika, guhekenya amenyo asinziriye, guhaguruka akagenda kandi asinziriye, guhigima cg kurira asinziriye, kurota akora imibonano mpuzabitsina ku munsi udahinduka wa buri cyumweru n’ibindi. umuntu ufite ibi bimenyetso nka bitatu aba yarasuwe n’ibi biremwa.
Umuyoboro: Amajini avurwa ate?
Sheikh Ahmed: Amajini avurwa mu buryo butatu, ubwa mbere ni uko umurwayi asomerwa Rukiya yemeye Umuyoboro: Rukiya ni iki ubwo? Sheikh Ahmed: ni ugusomera Ayyat za Qoran (imirongo ya Qoran) ndetse n’ubusabe (amaduwa) bw’intumwa y’Imana, uburyo bwa kabiri ni Adhakar (gusingiza Imana) cyane, uburyo Intumwa y’Imana yigishije bwa gatatu ni imiti aho Intumwa y’Imana yigishije nka Habat sauda, Sidiri, n’ibindi ubwo buryo abukoresha afashijwe n’umuntu w’inyangamugayo utari umupfumu wabyize kandi akaba arangwa n’imigenzo y’Intumwa y’Imana.
Umuyoboro: Hari imvugo zivuga ko abayislamu bagira amaduwa ku buryo yayigusomera ugapfa, rimwe na rimwe abantu bakabihuza n’uko abayislamu bemera amajini, ese koko hari iduwa mugira ku buryo mwayikoresha ikagirira abantu inabi?
Sheikh Ahmed: Ibyo bintu abantu bavuga ntibiriho muri Islam, ni imvugo yakoreshwaga n’abihishaga mu bayislam ari abapfumu bakavuga bati njyewe mfite ubusabe nagusabira cyangwa naguha abantu bakagira ibibazo. Bakiyambika umwambaro w’idini ari umupfumu ari umurozi, niyo mpamvu bitemewe no gusabira umuntu umusabira nabi. Mu bisabwa mu iduwa (ubusabe), Intumwa y’Imana yajyaga ibuza kurengera mu busabe mu gusabira bagenzi babo, yewe ikanategeka abantu kugirira impuhwe no kubabarira ababagiriye nabi, uwo niwo muco w’idini yacu ya Islam.
Umuyoboro: umuntu urwaye amajini ashobora kumwica nkuko tubona ubundi burwayi bushobora kwica umuntu?
Sheikh Ahmed: Amajini ni nk’indwara zindi, umuntu arapfa cyangwa se akamugara burundu, biterwa n’inzira yanyuzemo yo kwivuza. Iyo ahisemo inzira yemewe ashobora gukira naho iyo anyuze mu nzira y’abapfumu aba ari urugamba rurerure atangiye aba yinjiyemo kandi rubi, bikazarangira abuze ubuzima bwe.
Umuyoboro: uUsanzwe uvura abantu ukoresheje uburyo watubwiye haruguru, ni iyihe nama ugira abantu baba abayislam n’abatari bo?
Sheikh Ahmed: Inama nagira abantu bose muri rusange cyane cyane abayislam, ni uko kwivuza ukoresheje Rukiya ni uburyo bwiza kandi bwemewe, n’inzira Intumwa y’Imana yigishije aho ivuga iti: “ntabwo ari bibi kwivuza ukoresheje uburyo bwa Rukiya aribwo kwivuza Qoran n’amaduwa y’Intumwa y’Imana mu gihe utakoze ibangikanyamana”.
Rero hari abantu biyambika ishusho ya Islam ari abapfumu, bafite mission yo gusebya iyi dini, hari ibimenyetso bibaranga, muri byo ni ibi bikurikira:
- Kukubaza amazina yawe, n’amazina ya Nyoko;
- Kukubwira ikibazo kikuzanye kandi mutaziranye;
- Kugusaba itungo ugomba kubaga (aba ari imbongano y’amashitani);
- Kuvuga indimi zitumvikana mu gihe ari kukuvura zitazwi izo ari zo;
- Kuguha ibintu ugomba kwambara, kumanika cyangwa gutaba iwawe bizwi ku izinary’impigi;
- Kukubwira ko avura umwaku cyangwa atanga amahirwe;
- Kugaragara ko akorana n’amajini mu gihe avura;
- Kuba yagusaba kudakora ku mazi mu gihe runaka;
- Kuba yagusaba kwitarura abantu mu gihe runaka n’ibindi byinshi.
Umuyoboro: uburyo bwo kuvura amajini bushobora gukora ku muyislam n’utari umuyislam?
Sheikh Ahmed: Biremewe ko wafasha cyangwa wavura umuntu utari umuyislam, kuko wamusomera Qoran n’amaduwa ndetse n’imiti, ibyo bibiri nibyo byafasha umuntu utari umuyislam, ariko abayislam bakoresha uburyo butatu kuko bo hongerwaho na kiriya cya Adhakar (gusingiza Imana).
Umuyoboro: Mu bimenyetso watanze harimo kuvuga indimi zitazwi zizwi nk’indimi z’umwuka bifitanye isano?
Sheikh Ahmed: Rwose ijana ku ijana, ni imvugo abeshya abantu we akabura uko abigenza, akavuga ko ari imvugo z’amayobera, n’abandi tudahuje ukwemera bakavuga ko ari umwuka wera wabamanukiye, ariko mu kuri ni indimi amajini aba yarabahaye conditions zo kuyasingiza no gutuka no guhakana Imana,
Umuyoboro: Ku bwawe mu Rwanda ubona uburyo bwo kwivuza buhari? Ese koko abanyarwanda ubona bibasirwa n’amajini ?
Sheikh Ahmed: Mu Rwanda uburyo bwa Rukiya burahari kubera ko hari abasheikh babikora benshi ndetse na buri muyislam yabikora ni ukumuhugura gato cyane, gusa ikibazo kiri mu bantu bafite ubu burwayi kuba badasobanukiwe uburyo yakemura ikibazo cye, ariko umuyislam yegereye Imam w’umusigiti akamubwira ikibazo cye, Imam yamufasha atamufashije yatumenyesha tukamubwira uko abigenza umurwayi agakira. Rwose uburwayi burahari cyane ariko cyane , indwara y’amajini iyo uyirwaye atabibwiwe cyangwa ngo arembe ajye kwa muganga aruhe, ntabwo yamenya ko arwaye. Ibimenyetso nagaragaje nibyo bishobora kugaragaza ko arwaye.
Umuyoboro: Ni gute umuntu yakwirinda amajini?
Sheikh Ahmed: uburyo bwa mbere ni ugusari ku muyislam kandi mu mbaga ku musigiti, kabiri guhozaho gusingiza Imana, gatatu, kugendera kure y’ibyaha. Ikindi kandi umuntu akarinda inzu ye kuko amajini ashobora kujya mu nzu ye , wayinjiramo ukabura amahoro, abantu bagahora barwaye, bakwicura bagasanga baracuramye, ibintu bikarara bibanigagura cyane cyane bugiye gucya.
Hari ibimenyetso bigaragara ko ituwemo n’abantu muri ibyo harimo kumva ikintu gihonda ku gisenge nk’ingoma, kumva imisenyi imeze nk’imvura ku mabati,imiryango kwifungura cyangwa kwikinga,ibikoresho byo mu rugo nk’amasahani n’ibikombe gukora byitura hasi ntawubigushije, kugira ahantu ugera mu nzu yawe ukumva ubwoba burakwishe,kubona inzoka hato na hato mu nzu yawe
Uburyo wabikemura: gushyira amazi mu ibase cyangwa mu ndobo, ukegerezaho umunwa ugasoma Ayyat za Rukiya warangiza ugahuhamo inshuro eshatu, warangiza ukayamisha muri buri nguni ya buri nzu,uretse muri WC no muri Douche. Muri iyo nzu ugasomeramo Qoran cyane cyane Surat Bakara(igice cya Qoran cyitwa Bakara), kwirinda imiziki n’indirimbo mu nzu yawe, kwirinda kumanika amashusho y’ibinyabuzima bihumeka munzu yawe urugero umuntu, inyoni imbwa n’ibindi.
Umuyoboro: ubundi amajini akunda kugaragara hehe?
Sheikh Ahmed: Amajini ahantu akunda kugaragara ni ku marimbi, amazu adatuwe, ku mazi no mu mashyamba n’ahantu habera ibyaha nko mu tubari no mu ma Lodge.