Home Amakuru Abishyizehamwe bamaze imyaka irenga ine bagemurira abarwayi amata

Abishyizehamwe bamaze imyaka irenga ine bagemurira abarwayi amata

1331
0

Bamwe mu bayislamu bo mu gace ka Nyamirambo bagizwe n’abasore n’inkumi, buri wa gatandatu bakusanya ubushobozi bakagura amata bakagemurira abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK mu rwego rwo kubaba hafi ndetse no kwiyegereza Imana.

Aba bayislamu b’i Nyamirambo bibumbiye mu itsinda ryitwa “abishyizehamwe” bakusanya ubushobozi bwabo mu minsi y’imibyizi. Kuwa gatandatu, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo (06h30), bahurira muri CHUK, aho baba baguze amata angana na litiro 150 bakiremamo amatsinda agizwe n’abantu batanu batanu bakanyura mu byumba hafi ya byose abarwayi barwariyemo babaha amata y’inshyushyu baba babagemuriye.

Bamwe mu barwayi twaganiriye badutangarije ko bishimira cyane ababasura babazaniye ubufasha kuko bubafasha gukomeza kumva ko bari kumwe n’abavandimwe babazirikana kandi ntaho babazi.

Uzarama Emmanuel urwariye muri 7, yakoze impanuka ubwo yagongwaga n’imodoka, avuga ko amaze igihe cy’amezi 2 mu bitaro ariko yishimira kubona abantu babitaho.

iki gikorwa n’igikorwa cyiza pe, bafasha abarwayi cyane, abafite abarwaza n’abatabafite, bakatuzanira ibyo kurya, amata, igikoma, mbese ni ibintu by’indashyikirwa urebye,biranyubaka mbese nkumva birandenze,ni ibyishimo sinzi uko wabyakira, kubona abantu bakuzanira icyo kunywa koko bakigomwa ibitotsi byabo birarenze”

Undi murwayi twaganiriye ni umukecuru w’imyaka 62 witwa Niragire Virijiniya ukomoka i Ruli mu karere ka Gakenke, nawe yavunitse akaguru avuga ko abantu b’i Kigali babafasha cyane kandi ko ibyo babakorera bibatungura cyane.

Rwose tuza aha twibazaga ko inzara izatwica, urumva kuva mu gakenke ukaza kurwarira i Kigali ni ibintu bikomeye ariko pe, nta nzara yatwishe, abantu kukuzanira amata? Imana iri gukoresha abagaragu bayo”

Aba barwayi kandi bavuga ko hari igihe babaha imiti iremereye ibasaba nibura kunywa nkayo mata cg se ibindi bintu bitari butume bazahara, bakavuga ko igihe babonye ibyo kunywa nk’amata bituma ya miti igira umumaro.

Niyibizi Hamdani uyobora iri tsinda ryitwa Abishyizehamwe avuga ko umuryango wabo ari umuryango urangwa n’urukundo rushingiye mu gufasha cyane cyane abarwayi kwa muganga ndetse nabo ubwabo bakaba bafashanya.

Avuga kandi ko bamaze imyaka irenga ine bakora igikorwa cyo gufasha abarwariye CHUK aho bategura amata bakagemurira mu rwego rwo kurushaho gufashanya no kwita ku bababaye nkuko babitozwa na Islam, CHUK bakaba barayihisemo bagendeye ku kuba ari ibitaro binini mu Rwanda ndetse bikaba ari nabyo bibegereye cyane bikanajyana n’ubushobozi bwabo ariko ko batekereza gusura n’ibindi bitaro nka Kibagabaga ndetse no gusura imfungwa n’abagororwa.

Ati:“igitekerezo cyo kuzana amata hano cyaje nyuma yo kwicara hamwe nk’abasore bamwe tutari twanashaka, tuganira uburyo twafasha abarwayi mu rwego rwo gushaka imigisha ku mana, duhitamo kujya dusura abarwayi tukabajyanira amata.

Uburyo aya mata aboneka ava mu banyamuryango bagize Abishyizehamwe ndetse n’abandi babakorerabushake bateranya amafaranga bakagura amata aho buri wa gatandatu bagemura litiro 150 zigahabwa abarwayi bari mu byumba bitandukanye .

Agira ati: “buri muntu afite uko Imana yamuhaye, buri wese nagerageze arebe ku bushobozi Imana yamuhaye arebe icyo yagenera umurwayi, twatangiye turi bake nka batanu batandatu, tukajya tuza kwa muganga dufite utujerekani 5, tugaha abahari ariko uko abantu babona igikorwa dukora bagenda baza ubu tugeze ku bantu barega 60”

Indi mpamvu ituma barushaho kwitabira ibikorwa byo gufasha babihuza n’idini yabo, ibasaba gufasha cyane abari mu bihe bikomeye kandi by’ububabare n’abarwayi barimo, kuko abeza mu bantu ari abafasha bakitangira abandi.

 Nkuko bisobanura na Niyibizi Hamdan uyobora abishyizehamwe, avuga ko nta muntu n’umwe ukumiriwe mu gusura abarwayi no kwifatanya nabo, kuko kugira neza nta muntu numwe wabikumirwa, avuga ko bafite ibyiciro byose aho uufite bitanu ayatanga ariko kandi ntibakumire n’utanga 500 kuko buri byiciro babifite, ariko bakaba banakira n’abakorerabushake bifatanya nabo.

Abishyizehamwe bavuga ko mu gihe bazaba bakiri ku isi, bagifite ubushobozi, batazahagarika kugemuraira amata abarwayi barwariye muri CHUK.

Uretse gufasha abarwayi, bafashanya no mu bihe byiza ndetse n’ibibi aho umwe muri bo iyo yitabye Imana bamutabara bakamuyagira, uwakoze ubukwe bamutera inkunga naho uwabyaye bakamuhemba.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here