Abayislam 40 baregwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba kuri uyu wa kane nibwo basomerwa ku byaha baregwa bishingiye gukorana n’imitwe y’iterabwoba harimo Al shabab ikorera muri Somalia n’umutwe wiyise leta ya Kislam ukorera muri Siriya na Irak.
Urukiko rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rukorera i Nyanza, tariki ya 14 Ukuboza 2018 rwasubitse isomwa ry’urwo rubanza ruyishyira ku itariki ya 28 Gashyantare 2019.
Zimwe mu mpamvu zatanzwe icyo gihe harimo kuba hari bamwe mu bacamanza bafatanyije muri uru rubanza bamaze igihe cy’amezi abiri barwaye ndetse n’uwari ubayoboye akaba yari mu mahugurwa y’abacamanza bituma batarangiza kwandika imyanzuro yarwo.
Indi mpamvu yatanzwe ni uko kuba dosiye ari nini cyane nayo yabaye imwe mu mpamvu yatumye batinda kurangiza gufata imyanzuro.
Uyu mucamanza cyakora yasezeranyije imiryango n’inshuti z’abari baje kumva isomwa ryarwo ko tariki ya 28 gashyantare, bazaba barangije kwandika imyanzuro yarwo.
Mu kwezi kwa gatatu 2016 nibwo Polisi y’igihugu yatangaje ko ifite bamwe mu bayislam baregwa ibyaha by’iterabwoba, ubushinjacyaha bwabagejeje imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Rusororo mu kwezi kwa gatatu 2016, guhera ubwo nibwo urubanza rwabo rwatangiye ariko rukomereza mu rukiko rukuru,urugereko rwarwo rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi kugeza rupfundikiwe tariki ya 30 z’ukwezi kwa karindwi 2018. Biteganijwe ko ruzasomwa kuri uyu wa kane tariki ya 28 Gashyantare 2019 i saa tanu z’amanywa