Home Amakuru Ubuhamya: Ubutwari bwaranze Bagabo Rashid na bagenzi be mu gihe cya jenoside

Ubuhamya: Ubutwari bwaranze Bagabo Rashid na bagenzi be mu gihe cya jenoside

2430
1

Bagabo Rashid mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, yari umuyobozi w’bayislamu (izina arizwi ni Imamu) ku musigiti wa Mabare mu murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana mu cyahoze ari komine Bicumbi, aho we n’abayislam b’i Mabare barwanye ku abtutsi bahigwaga  ndetse baranarwana.

Mu buhamya yatanze, ubwo umuryango w’abayislam mu Rwanda wari mu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yavuze inzira itoroshye we n’abayislam banyuzemo barokora abatutsi nabo ubwabo birwanaho.

Imam Rashid avuga ko ubwo bumvaga ko indege y’uwari Perezida Habyarimana yarashwe baguye mu kantu bagendeye kubyo bari bamaze igihe bumva ku maradio ndetse n’uburyo abantu bitwaraga, bibatera impagarara.

Avuga ko nk’umuntu wari umuyobozi w’abayislam yahise afata inshingano zo kwibutsa abayislam nyuma y’amasengesho atanu ku munsi, uburyo bagomba kwitwara mu bihe bikomeye nk’ibyo bari bagiyemo.

icyo nabibutsaga rero, nicyo nari narahawe. Mu byandanze uretse ibyo nkomora ku babyeyi bandeze ariko ibyinshi nabihawe nabanyigishije mu idini bamwe turi hamwe nabo aha, ibindi mbikomora ku bayobozi bayoboraga islam icyo gihe.

Uyu mugabo avuga ko ubutumwa bahabwaga n’abayobozi babo muri islam bwari ukwitwararika no guhagarara ku mahame y’idini ya islam aribyo byamufashije guhagarara, Imana ikamushoboza bakitwara neza mu gihe cya jenoside.

Imam wa Mabare avuga ko umunsi wa mbere bagize impungenge ariko umunsi wa kabiri kurara mu mazu byarabananiye bahitamo kurara kuri bariyeri mu rwego rwo kwirindira umutekano.

Tariki ya 09 ari nawo wari umunsi wa gatatu nibwo umuntu wa mbere yabahungiyeho witwa Asumani Nturyogeze wazanye n’umukobwa we, aza aturutse ahitwa i kabirizi, kuko i Mabare yari ahazi kuko yajyaga ngo ajya kuhasengera azi ko hari abayislam benshi.

Avuga ko ku musi wa kane bahinduye bariyeri bari barashinze bayijyana ahitwa Gatare hari abatutsi bo mu bwoko bw’abajiji bari bafitanye umubano mwiza n’abayislam n’abandi muri rusange nawe, byumwihariko uwitwa Munyabiraro yari yaragabiye ise inka, bakaba bari abavandimwe cyane.

Rashidi avuga ko jenoside i Rubona yari yaratangiye ariko itari yagera aho mu Gatare ahari abajiji, ndetse n’ i Mabare aho bari batuye bahitamo kwagura ibirindiro mu rwego rwo kurwana ku bajiji.

Akomeza avuga ko amahirwe bagize ari uko abayislam ndetse n’abandi bari batuye Mabare bahisemo ko nta muntu ugomba kwicwa azizwa ubwoko, bakabifashwa n’uko uwari konseye yagiye mu nama ya burugumesitiri Semanza wategekaga Komini Bicumbi yabahaye Imbunda we arayanga bituma ahitwa i Mubuga bakora nabo Bariyeri yo kwirinda.

Aho ku Mubuga Rashidi avuga ko hagabwe igitero cy’interahamwe abayislam bajya kubafasha barazimenesha igitero gisubirayo ntacyo gikoze.

Ku munsi wa karindi, hari tariki ya 14 Mata 1994, Rashidi avuga ko batewe n’igitero cyari kivuye i Nzige, interahamwe zarahawe amakuru ko abasiramu bangiye abahutu kwica, kandi bishyize hamwe.

“baje kudutera bafite amakuru ko ngo abayislam babujije abajenosideri gukora jenoside, baje bazi ko feri ari ku basiramu, nicyo cyari kiri mu mutwe yabo,kuko igitero cyo ku Mubuga twagishubijeyo kiragenda icyaje rero cyaje gifite umugambi wo kumara abasiramu”

Uyu mutangabuhamya avuga ko icyo gihe interahamwe zavuye Nzige ari mu gitondo, bahagarara ku gasozi kamwe kitwa gatare nabo baguma i Mabare bakomeza kuzikumira ari nako babarasagaho amasasu ariko bakomeza kwihagararaho.

Gusa ngo hari umuntu wavuye i Mabare ajya ku gasozi ka gatare ajya kumva icyo izo nterahamwe zishaka, zimubwira ko nta muhutu bashaka bo icyo bashaka ari abatutsi, ndetse zihita zihamagara abahutu ko nta kibazo bafitanye nabo icyo bashaka ari abatutsi.

Imam Rashidi avuga ko yaguye mu kantu abonye abantu bari kumwe bavuye mu bandi barambuka basanga za nterahamwe asigarana n’abatutsi bari babahungiyeho n’undi wiyumvagamo ko bamukekaho ko ari umututsi  ndetse n’abayislam gusa, batangira kugira ikibazo gikomeye cyane kuko basigaye ari bake, ariko abaha ubutumwa bwo kubakomeza.

Yagize ati: “burya kuba umuyobozi ni ikintu gikomeye koko, narababwiye ngo muhumure, ubwo nabwiraga abayislam, (kuko abatutsi bo nta kundi bari kugira), nti Imana iraturinda, ntimugire ubwoba turarwana nabo”

Rashidi avuga ko nyuma yaho abahutu babasize, igitero cy’interahamwe cyabateye ariko bihagararaho kuko bari bafite intwaro za gakondo zirimo amacumu, umuheto, igisongo basongorerwaga n’umusaza witwa Benedigito ngo niko kazi yabakoreraga, ariko bagakoresha amabuye cyane, bafashe intwaro gakondo mu kundi kuboko, ayo mabuye bayazanirwaga n’abagore baba abayislamukazi n’abatutsikazi bari babahungiyeho.

narababwiye nti intwaro irimo icumu, umuheto n’iyindi wayirekura ari uko mwegeranye, ariko icyo gihe hari hakiri hare, batangira kudusatira, duheraho aho turarwana,”

Uyu mugabo avuga ko mu gihe barwanaga n’igitero cyari kivuye i Nzige, giturutse ku musozi wa Gatare, haje ikindi kivuye i Mubuga nacyo kibaturuka inyuma biba ngombwa ko bicamo ibice bibiri bakomeza urugamba.

“Twahise twicamo amatsinda abiri, rimwe ndariyobora, irindi riyoborwa n’uwari unyungirije witwaga Saidi Ndangira, amateka ye nayo arazwi, bakomeje badusubika biza kugera saa tanu batugeza ku musigiti”

Rashid avuga ko nubwo bakomeje gusubizwa inyuma,nta n’umuntu wari wakomereka, ku ruhande rw’interahamwe bari bamaze kwicamo enye, bageze ku musigiti nibwo babarashemo abantu batatu barakomereka ariko nabo amasasu arabashirana basubira i Nzige kuzana ayandi nabo basigara bita ku nkomere zabo harimo Saidi Ndangira wari wakomeretse cyane waje no kwitaba Imana nyuma, nabo bajya inama y’uburyo baza kwitwara.

Barashweho amasasu ari nayo yabaciye intege bahungira mu musigiti

Rashidi avuga ko kuri iyo tariki ya 14 Mata aribwo i saa munani interahamwe zagarutse zibamihamo amasasu zibasubiza inyuma zibageza ku musigiti, gusa ngo mbere y’uko amasasu aza baraganiriye ababwira ko baramutse basumbirijwe bahungira mu rufunzo abo bari kumwe cyane cyane abatutsi bamubwira ko nta buhungiro bagifite umwanzuro ari ukurwana, barabyemeranya.

Aho igitero kigarukiye, bakomeje guhangana nacyo ariko barwana n’abafite imbunda. Rashidi avuga ko abantu babahungiyeho bari benshi ku buryo barenganga 500 bari bavuye hirya no hino ndetse nabo ubwabwo hari abo bajyaga kuzana abihishe hafi y’ikiyaga cya Mugesera hakurya bagakoresha ubwato bakabazana.

Urugamba rwarakomeje kugeza aho abari bari aho bananiwe bifungirana mu musigiti, uretse bake bahungiye mu rufunzo. Abifungiranye mu musigiti babasenyeyo inzugi n’amadirisha, bateramo amagerenade,binjiramo barabica.

mu gitondo naje mvuye mu rufunzo aho nari nirukankiye nihishe, narahageze ndebye uko ibintu bimeze nabuze icyo gukora, abantu babatemaguye bunyamaswa, abampamagaraga ngo tuzanire amazi yo kunywa, abambwiraga ngo vayo utwegure, hari nuwampamagaye ambwira ngo zana umuhoro unsonge ntabwo nzabaho, byose byarandenze”

Imam Rashid avuga ko yakoze ibyo ashoboye kuko ubutabazi bwari bukeneye abantu benshi kuko bari bangijwe ari nako arwana ku bihishe mu rufunzo, anavuga ko interahamwe zamusanze ari kwita ku batemaguwe zimubwira ko zari zije kumushaka ariko ko nibyo arimo ari igihano.Hashize akanya murumuna we nawe yaraje bakomeza kumitaho anatumiza bamwe mu bayislam batari bagize ikibazo.

Rashidi avuga ko bitarangiriye aho kuko mubo yashoboye gukura mu musigiti batemaguwe ari kubitaho interahamwe zagarukaga zikicamo umugabo wese wari ukiri muzima nyuma ziza kwica n’abagore nabo bari bakomeretse ku buryo nka tariki ya 20 mata 1994, abari bakomeretse yitagaho, bari bamaze kongera kwicwa.

Cyakora bakomeje kurwana ku bari mu rufunzo, biza kumenyekana ko bahishe abantu najya kubahiga nabwo babarwanaho ndetse bigera naho bamwimura ngo ari kugaburira abatutsi, ariko bakomeza kubarwanaho kugeza aho bumviye ko inkotanyi ziri i Rwamagana basaba abo bari bahishe basisanga ariko hagerayo batatu muri batandatu bari bagifite mu rufunzo.

Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, Rashidi avuga ko hari abantu batandukanye baje i Mabare kureba ibyahabereye harimo n’umunyamerika waje kumubaza ku bikorwa by’abayislam b’i Mabare,uburyo barwaye ku batutsi bahigwaga benshi kandi babaka bari abakirisitu.

Bihibindi Nuhu.

1 COMMENT

  1. Aslm alykm…

    AMUR cg RMC ntikagire uwo ijijisha cg ibeshya!
    Biryogo itandukanye na Mabare na KIBAGABAGA.
    Hamwe hari aba AMUR, ahandi hari aba Ansar.
    Ibikorwa birivigira.

    Rachid na bagenzi be bakoze biriya kubera ubu ANSAR.
    Nyamara se Amur nyuma y’intambara ntiyabahigiye haai hejuru ibahora ko batayiyobotse?
    Amur yarabafungishije, irabasenyera, irabatoteza, irabasebya…. ibaziza gusa ko ari aba Ansar.

    None ije no kubariraho.

    Amateka azabigaragaza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here