Home Amakuru Mufti w’u Rwanda yasabye abagemura kwa muganga kuba imbonera

Mufti w’u Rwanda yasabye abagemura kwa muganga kuba imbonera

667
0

Mu kiganiro Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yagiranye n’amatinda y’urubyiruko rw’abayislam rugemurira abarwayi kwa muganga  kuri uyu wa gatandatu, yayasabye kunoza akazi kabo ndetse no kurushaho kugakora kinyamwuga baba imbonera.

Mu kiganiro Mufti wu Rwanda yahaye abayanyamakuru yabatangarije ko byari bikwiye guhura n’aya matsinda y’abayislam mu rwego rwo kuganirao no kumva ibibazo n’imbogamizi bahura nazo ndete no kwakira ibitekerezo byabo.

yabemereye ko umuryango w’abayislamu mu Rwanda ugiye kubaba hafi, ugakomeza gukorana nawo mu mikorere yisumbuye iyo bari bafite, anaboneraho kubagezaho gahunda uyu muryango uri guteganya mu bihe biri imbere nk’igikorwa cy’irushanwa ryo gusoma Qoran giteganijwe kuba muri kamena uyu mwaka.

Yishimiye cyane uru rubyiruko umuhate rukoresha mu kwita ku barwayi, igikorwa minisiteri y’ubuzima ishimira abayislamu kuba hari abarwayi barwarira mu bitaro bakabona ababitaho babaha amafunguro kandi atunganye neza.

Sheikh Hitimana Salim kandi avuga ko uyu ari n’umwanya wo kubasaba no kwita ku bindi bibazo byugarije urubyiruko ntibahugire mu gikorwa cyo kugemura gusa.

Turabasaba ko n’izindi gahunda nazo bajya bagira umwanya wo kuziganiraho nk’ibijyanye n’ibiyobyabwenge,imyumvire ku butagondwa, n’ibindi byose bibi bishobora kugira nabi urubyiruko”

Issa Captain Barishimye umwe mu rubyiruko rugemurira abarwayi mu bitaro bitandukanye,yatangarije abanyamakuru ko bishimiye cyane guhura na Mufti kuko iki gikorwa cyaherukaga ubwo Habimana Saleh yari mufti, nawe avuga ko imikorere yabo na RMC igiye kwiyongera bagendeye ku biganiro bagiranye na Mufti w’u Rwanda,

yagize ati “uburyo dukoranamo, ntabwo ubuyobozi bwari buturi hafi cyane mu buryo bwo kumenya imbogamizi duhura nazo, ariko bigaza nkaho twabahaga raporo, nubwo batazisomaga, nta buryo mbwimbitse bugaragara ko batubaga hafi mu buryo bunonosoye.

Yongeyeho ko Mufti wu Rwanda yari abazi nk’urubyiruko rugemurira abarwayi kwa muganga ariko atazi imikorere yabo ya buri munsi.

Umwe mu bayislamukazi bo mu ishyirahamwe Girimpuhwe naryo rigemurira abarwayi muri CHUK, yadutangarije ko ari ubwa mbere babonana n’ubuyobozi bwa RMC, bakishimira icyizere bahawe na Mufti w’u Rwanda.

“Mufti yatwijeje ko igikorwa dukora kigiye kujya gikorwa neza kandi tugakorana nabo, twamubwiye imbogamizi zacu, ndetse n’ibibazo byacu, atwizeza ko ahagurutse mu rwego rw’imikorere n’imikoranire ihamye”

Mu buryo buhoraho, rumwe mu rubyiruko rw’abayislam rugizwe n’abakobwa n’abahungu rushaka ubushobozi rukagemurira abarwayi kwa muganga aho ruba rwitwaje ibinyobwa n’ibiribwa. Amatsinda akora ibi bikorwa akaba abona ubushobozi bwo kubikora binyuze mu bagiraneza no kwishakamo kwiyemeza rwo ubwaryo ku bushobozi buke baba bafite.

Amwe muri ayo matsinda n’amashyirahamwe yatangiye mu mwaka w’1970, ariho yatangiye ibikorwa byo gusura abarwayi cyane cyane mu bitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK.  

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here