Home Amakuru Igisibo cya Ramadhan ku banyarwanda bari hanze yarwo

Igisibo cya Ramadhan ku banyarwanda bari hanze yarwo

652
0

Mu gihe abayislam bari mu gisibo cy’ukwezi kwa ramadhan kwatangiye mu ntangiririzo z’uku kwezi kwa gatanu, bamwe mu banyarwanda b’abayislam bari hirya no hino ku isi cyane cyane ku mugabane w’uburayi.

Issa Dufatanye ni umunyarwanda uba mu gihugu cya Finlande mu mujyi wa Lappeeranranta ku mugabane w’uburayi, yadutangarije ko igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan cyatangiye neza kandi ko abayislam bo muri Finland nkuko bisanzwe bakora igisibo mu buryo bwose bashoboye.

Uyu mugabo yabwiye umuyoboro ko nk’umuyislam w’umunyarwanda mushya ugeze mu gihugu cya Finland agorwa iyo igisibo kigeze kuko asiba igihe kirekire bitandukanye n’uko kigenda mu Rwanda.

Issa yavuze ko muri Finlande nta gihe gihoraho bagira kuko ibihe byaho bihindagurika bitandukanye no mu Rwanda ariko ko kuri ubu amanywa ariyo menshi kurusha ijoro

twebwe kubera ko turi ku mpera y’isi yo mu majyaruguru,igihe kirahindagurika bitewe n’igihe turimo,igihe cy’ubukonje ijoro aba ari rinini amanya ari mato, naho mu gihe cy’ubushyuhe, amanywa akaba maremare, ijoro ari rito.”

Mu buryo bw’amasaha, Issa Dufatanye avuga ko kuri ubu bari gusiba amasaha arenze 20 ku munsi.

“twatangiye gufunga aho isengesho rya mugitondo (al fajri) turisenga 02h52 aribwo tuba dutangiye igisibo tukaza kurya saa 21h26, ariko kuri ubu turi gusari Fajiri saa munani na 21 za mu gitondo tugasiburuka saa tatu na 50 ni ukuvuga ko turi gusiba amasaha 21, urumva ko turya amasaha make atagera kuri atanu”

Anouar Nshimiyimana uba mu gihugu cya Qatar i Doha, we avuga ko kuri ubu mu mujyi wa Doha o muri Qatar muri rusange bo bari gusiba amasaha ajya kugera kuri 15.

“ni ukuvuga ngo hano turi gutangira igisibo  saa cyenda na 26 za mugitondo,  tukaza gufata ifutari mu ma saa kumi nebyiri n’iminota 8 gutyo, mu bigaragara bucya kare ariko amasaha yo kwira yo akamera nka yayandi asanzwe”

Uyu munyrwanda avuga ko nubwo amasaha asa nk’ayo mu Rwanda, muri Qatar hari umwihariko w’izuba ryinshi, avuga ko kubera igisibo ahantu hose haba hari ahantu hashyizwe amahema haba hari amafunguro yose, mu ndetse no muri za Rond point zo mu mijyi.

Mukeshimana Zainabu uba mu bwongereza nawe yabwiye umuyoboro ko kuri ubu mu bari gusiba gusiba amasaha arenga arindwi.

hano dutangira gusiba saa cyenda na 16 izuba rikaza kurenga saa saa mbiri na 49 gusa ibihe byaha bihora bihindagurika umunsi ku wundi”

undi munyarwanda twavuganye ni uba mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’amerika nawe avuga ko amasaha yo gusiba atari ikibazo cyane.

“ubu turi guhera saa kumi nimwe na 37 tugafutura saa mbiri na 42, gusa ama state yaha tugenda turushanwa amasaha make make”

uyu munyarwanda yadutangarije ko nk’ahandi hose hari abantu bibuka ko igisibo kigeze bakajya ku murongo ariko hakaba hari n’abandi basiba ariko nta kindi kintu bakora.

Yavuze ko mu mujyi abamo wa Houston hari abayislam benshi ndetse ukaba ari umujyi ufite imisigiti myinshi kuko bafite irenga 42.

Akomeza avuga ko bo bagira amahirwe yo kuba ari benshi, batumirana bakajya gusangirira mu rugo rw’umwe mu bayislam baba muri Amerika, ariko uyu mwihariko ukaba uri ku bayislam bishyize hamwe baturuka muri afurika y’iburasirazuba.

Kuri ubu ibihugu biri mu mpera zisi nizo zikora amasaha menshi y’igisibo aho nk’umujyi witwa Utsioki muri Finland igisibo gitangira saa saba n’iminota 16 bagasiburuka saa sita n’iminota 47 bivuze ko baba bemerewe kurya mu gihe cy’iminota 29 gusa.

Buri mwaka abayislam bari hirya no hino baba bari mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan ukwezi kwa 9 mu mezi ya Kislam, aho abayislam bageze igihe cy’ubukure, batarwaye cg ngo babe bari ku rugendo baba bategetse gusiba.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here