Cristiano Ronaldo, umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Portugal kuri uyu wa gatatu yatanze inkunga y’ifutari (ifunguro abayislam barya basiburutse) ingana na miliyoni imwe n’igice z’amadorali.
Iyo nkunga yatanzwe n’uyu mukinnyi yashimishijwe cyane abakunzi be bari hirya no hino aho bamushimiye igikorwa cy’ubugiraneza yakoze akoreye abatuye Palestine, nyamara atari umuyislam. Iyi nkunga ikaba igomba gufasha cyane abana bo muri Palestine bari mu bihe bikomeye byo kubura ifunguro.
Abakurikirana uyu mugabo w’icyamamare ku mupira w’amaguru bavuga ko asanzwe agira ibikorwa by’ubugiraneza nubwo ari igikorwa gishobora gutuma atarebwa neza n’igihugu cya Israel.
Cristiano si ubwa mbere akoze igikorwa cyo gufasha abanyapalestine kuko no mu mwaka w’2012 yafashije aba baturage ba Palestine bo u gace ka Gaza nyuma yaho igihugu cya Israel kihateye ibisasu byangiza byinshi bisiga Gaza nta nzu ihagaze irimo.
Mu kwezi kwa gatatu mu mwaka 2013, ubwo harangiraga umukino wahuje Portugal na Israel bashaka itike yo kujya mu gikombe cyo kujya mu gikombe cy’isi, Cristiano Ronaldo yanze guhinduranye umupira we n’umukinnyi wa Israel, ndetse yanga no kumusuhuza , nyuma mu bitangazamakuru avuga ko atifuzaga gufata umwenda uriho ibendera rya Israel.
Mu mwaka 2016, Ahmed Dawabsheh w’imyaka 5 gusa ariko wagizweho ingaruka n’ibitero bya Isral yakiriwe na Cristiano Ronaldo mu mwaka 2016 ku kibuga cy’imyitozo cya Real Madrid babafotora hamwe ndetse amuh umwenda akinana.