Home Amakuru Imiryango 125 y’abayislam batishoboye yahawe ifutari

Imiryango 125 y’abayislam batishoboye yahawe ifutari

1524
0

Kuri uyu wa gatandatu umuryango nyarwanda wa Kislam ukorera mu karere ka Bugesera, watanze ifutari izafasha abayislam batishoboye bo mu mujyi wa Kigali ndetse na bamwe mu bakozi bawo, barenga 120.

Iyi nkunga igizwe n’umufuka wibiro 25 w’umuceri, litiro 5 z’amavuta y’ubuto,ibiro 10 by’isukari n’ibiro 4 by’ifarini ifu yatanzwe n’umuryango ukora ibikorwa by’ineza n’ubufasha Charity work initiative in Rwanda.

Karangwa Iddi Imam ku musigiti wa Ngamba mu karere ka Kamonyi avuga ko ubu bufasha buziye igihe kuko nubwo bataburara ariko batabonaga ifutari ku gihe ariko byose akabishimira Imana.

Yego twitwaburaraga ariko nyine ni bya bindi byo mu cyaro byo gushakashaka, ariko nk’abana barishima, abaturanyi nabo ndabamenya, mbese muri make turashimira Imana kandi tunashimira uduhaye iyi futari Imana ikomeze umutuburire”

Ruhago Assouman Imam w’umuigiti wa  Nkanda mu murenge wa Busanze  mu karere ka Nyaruguru yatangaje ko bafashijwe bikomeye ku buryo ubufasha bahawe bubagaragariza ko hari abayislam babatekereza bakanabazirikana  mu rwego rwo gukora neza igisibo cya Ramadhan

ubu bufasha bugiye kumfasha kubona ifutari ku gihe , kuko twayibonaga bitugoyye, ariko ubu tuyiboneye igihe kandi tunashimira Imana yo idukoreye ibi ngibi”

Mu kiganiro yagiranye na umuyoboro muri iki gikorwa cyo gutanga ifutari, Sheikh  Hamdun Sibomana  yatangaje ko ari gahunda basanzwe bakora yo guha abayislam ifutari na cyane ko hari imwe mu miryango itishoboye ariko bageneye iri funguro.

Yavuze ko batanze ifutari ku rwego rw’umujyi wa Kigali ariko ko basanzwe bakorana n’izindi ntara bakabagenera iri funguro.

Avuga ko gutanga ifutari ku muyislam ari igikorwa cy’indashyikirwa mu idini ya islam biri mubyo bigishwa n’Intumwa y’Imana Muhamad.

Mu gutoranya abahabwa ubu bufasha, Sheikh Hamduni avuga ko bakoranye n’inzego z’ubuyobozi bw’abayislam mu Rwanda mu mujyi wa Kigali kugira ngo ubashakire abagomba guhabwa iyi nkunga.

Yagize ati: “gutoranya abantu tugomba kuyiha,  twifashishije umuryango w’abayislam mu Rwanda, ni ukuvuga ko twakoranye na Imam w’umujyi wa Kigali na Imam wakarere twakoreyemo, ariko mbere y’uko iyi itangwa tumaze gutanga ifutari mu misigiti 50, uyu muryango wubatse mu ntara zose z’igihugu”

Uretse iyi nkunga, uyu muryango wageneye imisigiti yubatse nawo aho abayislam bayituriye babona ifutari mu buryo butabagoye iyo bari ku musigiti,ku buryo buri musigiti wagenewe ifutari ifite agaciro kangana n’amafaranga ibihumbi 400 ndetse n’ibihumbi 200 bikoreshwa mu kugura ibyifashishwa mu gutunganya ifutari nk’inkwi n’ibindi.

Sheikh Daudi Bishokaninkindi Imam w’umujyi wa Kigali yashimiye cyane uyu muryango wagize igitekerezo cyo gufasha abayislam bo mu mujyi wa Kigali batishoboye

igikorwa nk’iki ngiki ni igikorwa duha agaciro, tugashimira ababigizemo uruhare bose, kubera ko n’igikorwa kidufashiriza abayislam kugira ngo bashobore gusiba neza muri iki gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, bashobore gusiba babona amafunguro”

Sheikh Daudi avuga ko imwe mu nzira yo guhitamo abafashwa batangwa n’ubuyobozi bw’umusigiti bakabagenera ubu bufasha buba bubonetse na cyane ko imisigiti isanzwe izi abantu babo bafite ubushobozi buke.

 Imiryango yahawe ubu bufasha ni 125, ituruka mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali, hakiyongeraho bamwe mu bakozi b’uyu muryango bakorera hirya no hino mu gihugu.

Inkunga yose yatanzwe ifite agaciro karenga miliyoni zirenga esheshatu, bikaba biteganijwe ko uyu muryango utanga ifutari no mu ntara y’uburasirazuba aho ufite icyicaro gikuru.

Charity work initiative in Rwanda ni umuryango nyarwanda wahoze witwa Al ihsan al ighathia, ugahindura izina, mu gihe cy’imyaka 20 ukorera mu Rwanda wubatse imisigiti irenga 50, n’ibigo by’amashuri bikorerwamo amahugurwa 7, mu bindi bikorwa ukora harimo gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse no koroza amatungo abaturiye iyo misigiti bubatse.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here