Home Amakuru Umuco nyarwanda n’uw’idini bihurira he?

Umuco nyarwanda n’uw’idini bihurira he?

1330
0

Buri gihugu kigira umuco wacyo ndetse abawurimo bakagaragaza ko uwo muco bawukomeyeho bakawugenderaho ukabagenga ndetse ukagena uburyo imibereho yabo igenda.

Umuco abantu bagenderaho igihe cyose bakigengesera kubyo badashobora kurenga ku buryo Ibyo babuzwaga gukora ndetse nta no kugerageza kubikinisha ni byo bitaga ‘kirazira’. Uwabirengagaho, agasuzugura cyangwa agacikwa agakora ibibujijwe, yabaga arenze ku muziro, bikamugiraho ingaruka.

Umuco abanyarwanda bagenderagaho uwafatwaga nk’indashyikirwa nuwirindaga kurenga ku bibujijwe aribyo byitwa kirazira, nko kuba nta muntu warya inyama ngo anywe amata.

Umwaduko w’abazungu wazanye n’amadini aho umariye kuza mu Rwanda, hari bimwe mu byakuwe muri wa muco w’abanyarwanda, aho bavugaga ko hari umuco w’abanyarwanda udahwitse kugeza naho ukoze icyo kintu akwenwa akitwa “Umupagani

Ikinyamakuru umuyoboro.rw cyifuje kumenya uko idini ya islam ifata umuco nyarwanda maze ushaka Sheikh Omar Joseph, umwe mu bamenyi b’idini ya islam kugira ngo asobanure aho umuco w’abanyarwanda uhuriye n’uw’u Rwanda ndetse n’ibyo iri dini ryemera nibyo ritemera.

Uyu mumenyi mu idini ya islam avuga ko iri dini ritigeze rikuraho imico y’abantu kuko Intumwa y’imana Muhamad yavuze ko itaje gukuraho imico uretse imibi

umuco wa Kislam n’uwa Kinyarwanda ntibihabanye cyane

Uyu mugabo akavuga ko agendeye kuri iyo mvugo, hari imico idini ya islam yasanze ntacyo itwaye ikayikomeza ariko ko hari indi yasanze ikayanga ndetse ikanayirwanya kuko itajyanye n’ubuzima bwa muntu.

“Imico ifitanye isano no gusenga, idini ya islam rwose yarayanze, ariko indi mico nko kubana , gukundana, gufashanya, kubahana, iyi ni imico Islam yagiye yemera ndetse inakayishyiramo imbaraga”

Ku bijyanye na za kirazira ziri mu muco Nyarwanda, uyu mushehe avuga ko Islam yemera za kirazira ariko zidafite icyo zitwaye idini ya Islam kuko igendera kubyaziririjwe byavuzwe n’Imana cyangwa se n’intumwa yayo ariko kandi ko hari za Kirazira islam yavuze zijyanye n’umuco Nyarwanda.

“Kirazira ni nyinshi, iyo zifitanye isano n’imisengere nka biriya byo kubandwa, guterekera no kuraguza rwose hariya tujya ku ruhande ariko kuvuga ngo kirazira kurya udakarabye,kirazira kubaho utoga, kirazira kunyura ku bantu utabashuhuje, aho uwo muco tuba turi kumwe nawo”

Yanagaragaje kandi ko, myinshi mu mico ya Kinyarwanda itabangamiye na gato umuco wa Kislam kuko nayo yigisha imibanire myiza n’ubwo hari tumwe mu tuntu duto duto n’abari kuri uwo muco batemera bigaragara ko ari umuco utakijyanye n’igihe.

Iyo ucukumbuye ushaka ireme rya kirazira z’umuco nyarwanda, usanga zibumbatiye amasomo atandukanye mu ubuzima bw’Abanyarwanda. Muri ayo masomo, harimo: isuku, kubaha, ubwitonzi, kubika ibanga, kwifata cyangwa se kwitsinda, ubuntu n’ayandi.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here