Home Amakuru Ururimi rw’amarenga n’inyandiko z’abatabona zitaweho muri Hijja

Ururimi rw’amarenga n’inyandiko z’abatabona zitaweho muri Hijja

1104
0

Ururimi rw’amarenga , inyandiko ya Buraye ndetse n’intebe z’abafite ubumuga ni zimwe mu zashyizwe i Makkah na Madina mu rwego rwo gufaha abaje gukora umutambagiro mutagatifu bafite ubumuga mu rwego rwo gukora neza Hijja na umrah mu buryo bworoshye

Ubuyobozi bw’imisigiti mitagatifu ibiri yavuze ko kuri ubu biyemeje kwita ku bantu bafite ubumuga

Bimwe mubyo tuzibandaho cyane byihariye ni abantu badasanzwe bafite imbaraga nke” kandi ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo bazahabwe serivise zigamije kubafasha, kandi zikabafaha kubibutsa  isaha yo gusenga ndetse no gukora isengesho.

Inkuru dukesha arabnews ivuga ko ubu buyobozi buvuga ko bwateguye n’inzira zidasanzwe zizafasha abafite ubumuga gukora umutambagiro haba abatabona, abatumva ndetse, abadafite ingingo kimwe n’abari mu zabukuru.

Inyandiko ikoreshwa n’abatabona izwi ku izina rya Braille (Soma buraye)

Uretse gukoresha Buraye (uburyo bw’imyandikire ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kubona) ziri muri iyi misigiti kandi ku buryo bworoshye kandi bwihuse, iyi misigiti ibiri yaborohereje amakaramu akoreshwa kuri Qoran ivuga ku buryo bizabafasha  kuyikurikirana, ndetse hanashyirwaho abantu babihuguriwe bayobora abari mu mutambagiro mu gihe cy’isengesho mu bice byose by’umusigiti.

Ikindi serivise idasanzwe iyi misigiti mikuru yashyizeho ni intebe z’ikoranabuhanga z’abafite ubumuga ndetse n’abasaza  kugira ngo nazo zibafashe gukora isengesho, naho ururimi rw’amarenga rwo ubuyobozi bw’umusigiti buteganijwe abasemura ururimi rw’amarenga ku bafite ubumuga bwo kutumva ndetse  cyangwa batabasha kuvuga neza nko gukora umutambgiro muto baheraho bakora iyo bageze i makka uzwi ku izina rya Umrah.

Igitabo cy’ururimi rw’amarenga ku baturage b’iki gihugu cyasohotse bwa mbere mu mwaka 2014, kikaba cyigisha abatabona uko baganira n’abandi hakoreshejwe amarenga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here