Home Amakuru Ibyo utari uzi kuri Islam

Ibyo utari uzi kuri Islam

3054
1

Idini ya islam nimwe mu madini amaze igihe kandi afite abayoboke benshi hirya no hino ku isi ku buryo ubushakashatsi  bwakozwe n’ikigo cyitwa Pew Research Center cyo mu gihugu cya Let zunze ubumwe z’amerika buvuga ko bagera kuri miliyari  miliyari na miliyoni 800 (1,800,000,000) kuri miliyari zirindwi zituye isi, ni ukuvuga ko bagizwe na 24.1%

Muri abo bayislam barimo ibice bibiri bigizwe n’abasuni bari hagati ya 80 na 90 % by’abayislam bose, naho abashiya bakaba bari hagati 10 na 20%.

Ni rimwe mu madini yitabiriwe n’abantu benshi kuri iyi, nyuma y’ubukirisitu bugizwe na miliyari ebyiri na miliyoni 400, rikaba rifite bimwe mu byo ridahuje n’andi madini ku isi, aho benshi mu batuye ibihugu bakunze kuryibazaho

Umuyoboro.rw washatse kugaragaza bimwe mubyo iri dini ryihariye abanyarwanda benshi badukanye imvugo ivuga “ubudasa”  nk’ikintu kidasanzwe u Rwanda rufite, ibindi bihugu bidafite.

  1. Nta gishya mu idini ya Islam

Abayoboke b’idini ya Islam bigishwa ko nta kintu na kimwe kuri iyi isi, gihari ku buryo bagifata nk’ikintu gishya kigiye kwinjira mu myemerere y’idini ya Islam, abayislam bavuga ko Intumwa y’imana Muhamad ibintu byose yasize abivuze haba mu gitabo cya Qoran bagenderaho ndetse no mu mvugo yavugaga.

Ibi babishingira kuri imwe mu mvugo iri mu gitabo cya Qoran ivuga ko Imana yamubwiye ko idini ya Islam yayujuje, bityo bikaba bimwe mu bituma abayislam iyo baganira ku bijyanye n’amadini bavuga ko bo ibintu byose Imana yabibhaye

Igitabo cya Qoran, abayislam bagifata nk’icyerekezo cyabo cya buri munsi, kubaha imirongo migari y’ubuzima bagenderaho. Bigatuma nta muntu n’umwe ku isi ushobora kuzana ikindi kintu kinyuranye na Islam ngo babe bacyemera, kuko bamusaba kwerekana umuzi w’icyo ari kuvuga yagikuye muri Islam.

2. Isengesho ryo mu mbaga

Abayislam bagira amasengesho atanu ku munsi, umuyislam w’umugabo akaba ategetswe gusengera mu mbaga y’abandi bayislam, bemera ko umuntu umwe ashobora gusenga wenyine mu gihe ari ahantu hatari abandi bayislam cyangwa se hatari urusisiro rw’abayislam.

Uyobora isengesho aba abarusha ubumenyi ku bijynye n’idini ya islam, kandi bose bakerekeza ahantu hamwe, ubasengesha abajya imbere, akabayobora uko babyigishijwe na n’umwe unyuranya nawe nka kumwe Ingabo iyo ziri mu karasisi ziyoborwa n’umusirikare umwe atareba inyuma ariko abamukurikiye bagakora ibyo ubayoboye ari gukora.

Abakoze isengesho ry’imbaga babona ibihembo ku Mana kurusha abatarikoreye mu mbaga, ikaba impamvu ikomeye iyo ubahamagara ngo bajye gusenga bahita batangira kwitegura kujya gusenga.

3. Gukoresha indyo

Gukoresha ukuboko cyangwa ukuguru kw’iburyo ni kimwe mubyo abayislam babwirizwa cyangwa bashishikarizwa gukoresha akaboko k’iburyo haba mu bikorwa byose.

Abamenyi bo mu idini ya Islam, bigisha ko Intumwa y’Imana Muhamad ko yigishije abayislam kurisha akaboko k’iburyo ndetse no kugakoresha ibindi bikorwa byiza byose nko kurya, kuryama, byose bigakorerwa iburyo.

N’ubwo bakoresha akaboko k’iburyo, hari bimwe mubyo bakoresha akaboko k’imoso nko kunyuranya n’ibikorerwa iburyo nko kwinjira mu bwiherero cyangwa se kwisukura ukoresheje amazi mu gihe uri mu bwiherero kuko ukuboko kw’iburyo gukoreshwa mu gufata ifunguro.

4. Gushyingura

Abigisha mu idini ya Islam, bavuga ko iyo umuntu apfuye hahita hashakwa uburyo bwihuse bwo kumushyingura, kuko bavuga ko bimwe mu byihutishwa kurusha ibindi harimo gushyingura.

Abayislam uburyo bashyingurwa bisa nk’aho ari ibisanzwe ugereranyije n’uburyo andi madini ashyingura kuko, batemera ko umuntu yashyingurwa mu isanduku ahubwo ashyirwa mu mashuka y’umweru bakamushyira mu mfuruka ikorwa mu mva ku buryo ntaho ahurira n’itaka.

Mu gushyingura abayislam boza umurambo bakoresheje amazi ashyushye n’isabune, bakamukorera isengesho rya nyuma, ubundi bakajya kumushyingura.

5. Ubukwe

Benshi mu bataha ubukwe bavuga ko bisigaye bigora gukora ubukwe bitewe n’ibiba bikenewe kugira ngo ubukwe butahe.

Abo mu idini ya Islam bo bavuga ko ubukwe ari kimwe mu bintu byoroshye ku buryo mu gihe ubukwe bukorwa n’abantu benshi muri islam ho bisaba abantu batagera no ku icumi kugira ngo ubukwe butahe.

Abamenyi b’idini ya Islam bavuga ko ubukwe muri islam bukorwa n’abantu batanu cyangwa batandatu, barimo umuhungu n’umukobwa bagiye kubana, utanga umukobwa ashobora kuba ari se cyangwa se musaza we, abahagararizi babiri bakunda kwitwa abahamya.

Ubukwe bukaba bukora na utanga ugiye gushyingirwa afata mu kaboko uwo bagiye gushyingira ko bamuhaye umukobwa bakazabana uko Imana ibiteganya, nyuma yaho hakabaho inyigisho nke ziganjemo inama z’uburyo bagomba kubana ku buryo ubukwe bushobora kuba mu gihe cy’iminota 10 na 20, ubundi abitabiriye ubukwe bakabakira baba amafunguro yo kwishimira igikorwa kimaze gukorwa.

Bihibindi Nuhu

1 COMMENT

  1. baraqallah fii kum muvandimwe nuhu kuri iyi nkuru mwadukoreye ugaragaza ubuyislam muri make.
    hanyuma muvandi hari inkuru mwigeze gukora icyanye nuko abayobozi ba islam mu rwanda barikwiga uko habaho bank ya kislam mu rwanda ifite uburyo yakorana nabaislam bitanyuranyije nimyemerere yabo. byaba bigezehe ese biracyarikwigwaho cg basanze bitakunda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here