Home Amakuru Ingabire Immaculée yise “injiji” umusheikh

Ingabire Immaculée yise “injiji” umusheikh

6686
8

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter ye, Ingabire Immaculee umuyobozi wa Transparency International Rwanda uzwi cyane mu Rwanda mu kunenga no kujora ibyo atabona bimeze neza, yise sheikh Idrissa Uwamungu Injiji agendeye kuri Video yatambukijwe kuri twitter n’uwitwa Uwizihiwe Leonne aho yagaragaje ko ubutumwa yatambukije buhohotera abagore.

Inyigisho uyu musheikh yatangaga zari izigira inama abari mu bukwe Uwizihiwe Leonne yashyize kuri twitter ye, ayo yasabaga umukobwa kubaha umugabo we ariko, aho yamwise “umurima” nk’uko bigaragara mu gitabo cya Qoran idini ya Islam igenderaho, abasaba kuzabana neza.

Nyuma y’ubu butumwa, Ingabire Immaculee yagize icyo avuga kuri ubu butumwa aho yagize ati: “Ariko noneho ndumiwe pe. Umuntu w’injiji nk’uyu ntakwiye kuba ahagarara imbere y’abantu abayobya ngo arabigisha”

Ubutumwa bwa Ingabire Immaculée ku musheikh wo mu Rwanda

Iki gisubizo cyakurikiwe n’impaka ndende zimwe zirimo abarwanya ibyavuzwe n’uyu musheikh, abandi bagaragaza ko yihuse mu kwita umuntu injiji no kumwibasira.

Uwitwa Ortiz-El- Chebbah yagaragaje ko ababajwe n’imvugo ya Ingabire yo kwita uwo bafata mu idini ya Islam nk’umumenyi anagaragaza ko ibyo uyu musheikh yavuze atari ibye ari ibyanditswe mu ikorowani.

Ndagijimana Ibrahim nawe mu butumwa yatambukije yibanze ku ijambo injiji ryakoreshwe na Ingabire Immaculee aho yagaragaje ko bitari bikwiye ko uwo abona yakosheje atari akwiye gukosozwa kubwira nabi.

Undi wagize icyo avuga kuri ubu butumwa ni uwitwa Gakwerere Thomas wagaragaje ko bitari bikwiye ko hafatwa ijambo rimwe mu kiganiro kirekire, rikaba ariryo rishingirwaho, mu gihe intego y’inyigisho zari iziganisha ku mibanire myiza hagati y’umugore n’umugabo, akanemeza ko inyigisho nk’izi ziramutse zikurikijwe n’abashinga urugo, gatanya zagabanuka.

Mu gihe ubutumwa bwabashyigikiye ibyavugiwe mu bukwe bwarimo uyu musheikh wiswe “Injiji” hari n’abagaragaje ko ibyo yavuze bidakwiye mu gihugu nk’u Rwanda, nkaho uwitwa Kaneza Annick yanditse agatagaza ko bibabaje kuba hari inyigisho zigitambutswa aho umugore agereranywa n’umurimawe afata nk’ihohotera.

Kaneza Annick ati rwose ntibikwiye

Umuhanzi Dani nanone nawe yagize icyo avuga kuri  ubu butumwa aho yagaragaje ko kugira ngo hagire igihinduka bisaba inzira ndende aho yemeza ko umuco nyarwanda wafashe umugore n’umukobwa nk’abagomba kubaha umugabo bityo, bityo guhinduka hakwiye igihe.

Nyuma y’ubu butumwa, umuyoboro.rw wavuganye n’umujyanama wa mufti w’u Rwanda Sheikh Mbarushimana Suleiman awutangariza ko hari ikiri gukorwa kuri ubu butumwa bwatambutse kuri Twitter.

Mu gitabo gitagafitu Qoran abayislam bafata nk’icyitegererezo cyabo, igice cya 2 umurongo wa 223, Qoran igira iti: “Abagore banyu ni imirima yanyu. Ngaho nimujye mu mirima yanyu uko mushaka, kandi mujye mubanza mutegurane ubwanyu. Mugandukire ALLAH kandi mumenye rwose ko mwe muzahura na We. Geza inkuru nziza ku bemera.”

Si ubwa mbere inyigisho z’amadini zivuga ku gitsina gore zidahuza n’abaharanira uburenganzira bw’abagore mu Rwanda kuko Bibiliya na Qoran harimo inyigisho zifite umujyo utari umwe n’uwo abaharanira uburenganzira bw’abagore bemera. Aho igihe cyose banenga ibi bitabo kuba habamo amagambo bo bemeza ko akwiye no gukosorwa.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere 2018 umupasiteri wari kuri radio Amazing grace yahatangiye inyigisho zafashwe nko guharabika abagore, we akemeza ko izo nyigisho yazikuye muri Bibiriya zaje gutuma Radio Amazing Grace ihagarikwa byagateganyo ndetse inafungwa burundu, naho uwari warayishinze Pastor Gregory Brian Schoof yirukanwa mu Rwanda asubizwa iwabo muri Leta zunze ubumwe z’amerika.

Bihibindi Nuhu

8 COMMENTS

  1. Ari idini, ari ibyo abantu biga mu mashuli cyangwa ibitekerezo by’ abantu Ku giti cyabo , iyo bigiye muruhame ari uko babyemera bakabisobanura nkuko byagenze nuwo muyobozi w’ idini , bajye bumva ko kubaburanya, kubapinga cyangwa kubavuguruza ari uburenganzira bw’ umuntu kwemera cyangwa kutemera ibyavuzwe niho isi igeze ! Icyangombwa ni ubworoherane !

  2. Icyubahiro ni icya Allah we waremye akanatunganya akanagenera ibiremwa bye ikibikwiye, ese ninde uzi ibikwiye umuntu kurenza umuremyi we?

    Yemwe abaharanira uburenganzira bw’abagore! Ese mushaka kuvuga ko Imana yibeshye ubwo yategekaga umugore kubaha no kumvira umugabo? Ese muzi ubwenge kurenza Allah? ese mushaka gukosora Allah mu butumwa yamanuye?

    Ese ikiremwamuntu kijya kibuka aho cyaturutse? ese umuntu ajya yibuka ko abanza kuba amazi asuzuguritse? :amasohora, ubundi akaba urusoro, ubundi ikinyamanyama, ubundi nyuma y’igihe runaka kizwi akaza ku isi atumva atabona atanazi icyatsi n’ururo, … ariko rwose arakura ubundi akikuza ngo ashaka gukosora Allah ? ubutagatifu ni ubwa Allah. nta mbaraga nta n’ubushobozi cyeretse kubwa Allah.

  3. Akazi gasigaye ni akaba menyi muri islam . Gusobanura ni gute abagore ari imirima y’abagabo. Ndacyeka , ni nukuri ko Imana Ibivuga hari byinshi yashakaga gutangamo inyigisho, ku bashakanye.Na Ingabire iyo abanza kwegera abamenyi mbere yo gufata icyemezo cyo kwitana injiji. We Azi byose buriya?

  4. 1)Ingabire nk’umuntu ufatwa nk’umuhanga mu isesengura, ni igisebo kuri we KWIHUTIRA KWITA UMUMENYI NKAWE “INJIJI” atabanje kumva ikiganiro cyose no kumva ubutumwa cheikh yashakaga gutambutsa, YIRINDE GUHUBUKA kabisa…
    2)Cheikh nk’umuntu wumvwa n’abantu benshi yakagombye kwitondera amagambo ahitamo gukoresha asobanura. NJYE SIMVUGA AHO UMUGORE AGERERANWA N’UMURIMA (kuko ari Nyagasani wabivuze), AHUBWO nk’aho Cheikh avuga ngo “UMURIMA NTUJYA IMPAKA NA NYIRAWO”, hari uwakwumva ko ibyo umugabo avuze cg akoze byose umugore agomba kubyakira ntabyange, ntanogutanga ibitekerezo, nta nokwereka umugabo we ko ibyo avuga cg ashaka gukora bifutamye…… NKEKA KO IGICE CYA AYAT kivuga ngo:….”KANDI MUJYE MUBANZA MUTEGURANE” kemerera abashakanye kujya impaka no guhana ibitekerezo bishobora gutuma igikorwa bashakaga gukora gisubikwa…. ARIKO CHEIKH ni umuntu nkatwe ashobora gucibwa nk’umuntu, icyangombwa si ijambo ryamucitse, icyangombwa ni UBUTUMWA YASHAKAKA cg YARAGAMIJE KWIGISHA…

  5. Arikonjye narumiwe ubundi iyo havuzwe uburenganzira bwa Muntu twumva iki ? Hhhh aho uburenganzira bwawe buragirira ni naho ubw’undi butangirira kandi Inyigisho ziboneka mubitabo by’Imana ziba zizimije kuzumva bisaba ubuhanga utarumuntu usobanutse kuzumva byakugora bikakumviramo nkuhuzagurika muri wowe nogutangira gukoresha ububasha umfite nabi kurenza amategeko y’Imana .aaaha iby’isi namayobera kunjiji

  6. Nashiba afire indirimbo yemezako umugore arumurima,kdi uwize wese yabibona,none c situbabibamo urubyaro bagatanga umusaruro warwo? Ingabire atutse umuntu umuruta no mumyaka yitwaje umwanya afire akwiriye guhanwa,kdi ikibabaje arise ututswe ntiryarema!!!

  7. Njye ndumva ari Ihohotera Ku Muntu nka Sheikh akorewe! Kuko nanjye ndumva kandi nkahamys yuko Abagore Ari Umurima w’umugabo. Ikibihamya Ni uko umugabo ishyira imbuto ye mu mugore we iyo mbuto bigafata igihe kugirango ikurire muri wa mugore ubundi umusaruro Ni uwo mwana amuzanira. Ikindi njye mbona Abaharanira uburenganzira bw’abagore birengagiza Ni uburyo Imana Yabaremyemo. Imana yaremye Abagore Ibagereranya n’indabo. Nkuko ubona indabo zishimisha ninako umugabo (Umusore) Akura akagenda akareba umushimishije akamwiyegereza kugirango Ajye amuba hafi. Ntabwo ndumva umugore(Umukobwa) wagiye gukwa umuhungu.
    Ni ukuri tureke abize bagasobsnukirwa n’Iby’Imana babitugezeho. Naho Absgendera Kubitekerezo byabo Tubarekere Ibyabooooooo. Ya Allah tuaragusa kuba mubumva ijambo ryawe kandi tukumvira ntankingimira.

  8. Ariko see ubundi Ingabire we yzasimbuwe kuri uriya mwanya bahindura abandi we yarawusinyiye Burundu? Twese twarize Kandi twagakora buri muntu nicyo yigiye aba agifitemo ubuhanga icyo utazi ujye ukibaza ntawumenya byose. Sheikh ntiyavuze ibyo yihimbiye iriya mvugo ntabwo Ari nshya Nini Jambo ry’Imana ntawushobora rero kurihindura. Uzarebe neza no muri Bible ririmo. Gusa kwita umuntu injiji yagombye ingabire guhita YEGUZWA BYIHUTIRWA NKABANDI BOSE BEGUYE.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here