Home Amakuru Islamic state yemeje ko uwayiyoboraga yishwe inagena umusimbura

Islamic state yemeje ko uwayiyoboraga yishwe inagena umusimbura

951
0

Umutwe wa Islamic state wavutse mu mwaka 2014, wamaze kwemeza ko koko ibyatangajwe na Perezida Trump by’uko Amerika yishe umuyobozi wabo Abu Bakr al- Baghadadi wiciwe mu gihugu cy’uburusiya.

Uyu mutwe waburiye igihugu cya Amerika kutigamba ko wishe umuyobozi wabo kuko bamaze gushyiraho uzamusimbura ariwe Abu Ibrahim al Hashimi al Qurayshi

Dailymail dukesha iyi nkuru iravuga ko umuvugizi wa Islamic state Abu Hamza al Quraishi yatangaje ko bari mu cyunamo cy’uwari umuyobozi wabo w’umwemera ndetse bita Perezida Donald Trump “umusaza ushaje w’umusazi”

Mu butumwa bw’ijwi, umuvugizi wa IS yatangaje ko   urupfu rw’umuyobozi wabo, rwavuye ku gitero yari arimo ubwo barwanaga n’ingabo zidasanzwe za Amerika mu gihugu cya Siriya n’iz’Abakurdi.

Muri iri jwi kandi, uyu mutwe watangaje ko uwari umuvugizi wawo Abu Hassan al Muhajir nawe waguye mu gitero cy’indege za Amerika kuwa kane, ariko ko bazakomeza kurwana.

Ahavugwa ko Al Baghdadi yari ari igihe yagabwagaho igitero

Abashyigikiye uyu mutwe basabwe kwemera umuyobozi “Khalifa” mushya ndetse bakanamusezeranya kumwumva no kumwumvira n’ubwo uyu mutwe wagiye wamburwa ahantu wari warafashe haba muri Siriya na Irak.

Ubu butumwa kandi buvuga ko bagomba kwita ku butumwa basize basigiwe n’uwari umuyobozi wabo, wo gushaka uko barekuza abarwanyi babo bagungiwe muri gereza muri Siriya bivugwa ko barenga 10,000.

Mu mpera z’iki cyumweru, Perezida Trump yatangaje ko ingabo za Amerika zagabye igitero kigamije kwica Abu Bakr al Baghdadi aho yahungiye mu buvumo akituritsa akoresheje ibisasu yari yambaye mu ikoti, agapfana n’abana be batatu.

Perezida Donald Trump yise Al Baghdadi “imbwa y’ikigwari” kandi ko isi izahora yibuka ubugwari bwe n’ubwangizi yateje ku isi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here