Home Amakuru Nyuma y’iminsi 75 yaraburiwe irengero yabonetse kuri Polisi

Nyuma y’iminsi 75 yaraburiwe irengero yabonetse kuri Polisi

1043
0

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuyoboro.rw aravuga ko uwitwa Rumanzi Amran wari umucuruzi kuri 40 waburiwe irengero tariki ya 21 kanama 2019 mu gihe cya saa tanu yabonetse kuri station ya Kicukiro nyuma y’iminsi 77 umuryango we utamuca iryera.

Umugore wa Amran Rumanzi mu byumweru bibiri bishize yari yabwiye umunyamakuru wa umuyoboro.rw ko umugabo we amaze igihe bamushakisha ariko ko batigeze bamubona ku buryo yari yadutangarije ko byamuhungabanyije.

Nyuma yo kumubura yiyambaje inzego z’umutekano zirimo urwa Polisi y’igihugu n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB zitumusaba kwandika agakomeza gushakishwa.

Rumanzi Amran uri mu kigero cy’imyaka 40 ni umucuruzi wakoreraga  ubucuruzi ahitwa kuri 40 aho yari afite iduka rigurisha ibintu bitandukanye birimo ibyo kurya no kunywa yatwawe

Mu kwezi kwa cumi, Umuvadimwe wa Rumanzi yadutangarije ko atwarwa yabwirwaga ko hari ibibazo yari agiye gusubiza kuri station ya Nyamirambo, ariko bagezeyo basanga ntawuhari bagirwa inama yo kujya kumushakira kuri RIB.

Icyo gihe umuryango we ndetse n’umugore we, bavuga ko bakurikiranye imodoka yamutwaye, ariko bamuburira irengero, ariko basiga bandikiye urwego rw’ubugenzacyaha rumenyesha ko yaburiwe irengero.

Rumanzi Amran wari umaze amezi 2 arenga yaraburiwe irengero

Amakuru tugikurikirana agera ku kinyamakuru umuyoboro aravuga ko uyu Rumanzi Amran afunganywe n’abandi bagenzi be bagera kuri bane nabo bafashwe mbere ye.

Ntitwashoboye kuvugana na Polisi na RIB ngo baduhe amakuru arambuye ku bivugwa n’umuryango we, ariko turacyayikurikirana.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here