Home Amakuru Mufti yihanangirije ba Imam birukana abakozi

Mufti yihanangirije ba Imam birukana abakozi

1137
0

Mu ibaruwa yo kuwa 14 ugushyingo yandikiwe ba Imam b’intara bose ndetse na Imam w’umujyi wa Kigali, Mufti w’u Rwanda yihanangirije aba imam bose kutirukana abakozi batabanje kumenyesha ibiro bikuru by’umuryango w’abayislam mu Rwanda.

Muri iyi baruwa Mufti w’u Rwanda avuga ko iri bwiriza rije rikurikira nyuma y’aho aba bayobozi bahagarariye umuryango mu ntara birukana abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigatuma bashorwa mu manza bigateza igihombo uyu muryango.

Uretse kwandikira ba Imam b’intara n’umujyi wa Kigali, uyu muyobozi mukuru wa RMC asaba aba bayobozi kugeza iri tangazo mu nzego bakuriye zirimo nk’urw’akarere n’umusigiti .

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yihanangirije abirukana abakozi

Hashize iminsi havugwa birukanwa abandi bakimurwa mu myanya barimo, bamwe muri abo bakozi bakaba barashotse inkiko basaba ko barenganurwa kucyo bita akarengane baba bagiriwe.

Kimwe mubyo aba bakozi bavuga ko bazira harimo kuba harimo na munyangire, bigashora uyu muryango mu manza akenshi zirangira uyu muryango ucishijwe amafaranga yatewe no kwirukana abakozi mu buryo butubahirije amategeko.

Turacyakurikirana byimbitse bimwe mu bibazo biri kuvugwa kuri aba bakozi bavugwa ko birukanwa batagaragarijwe amakosa baba bakoze ku buryo yabaviramo kwirukanwa mu kazi.

Bihibindi Nuhu

Ibaruwa yandikiwe ba Imam bose

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here