Home Amakuru Barahamagarira urubyiruko kwiga umwuga

Barahamagarira urubyiruko kwiga umwuga

712
0

Abarangije igihe cy’umwaka biga kudoda imyenda mu kigo ndagamuco wa Kislam hazwi nko “kwa kadafi” baraahamagarira urundi rubyiruko kwiga ubudozi kuko kwiga umwuga bizatuma bataba abashomeri.

Uko ari 30, bose barangije ufite amanota menshi ari 94 mu gihe uwa 30 afite amanota 52, bavuga ko bahisemo kwiga ubudozi kuko basanga buzabagirira umumaro mu mirimo yabo ya buri munsi kuko kubona akazi muri iki gihe bigoranye cyane

Uwizeyimana Alice, yarangije imyaka itandatu yisumbuye ni nawe wabaye uwa mbere mu banyeshuri 30 bari bamaze umwaka biga ubudozi, avuga ko mu gihe cy’umwaka bigishijwe ubudozi butandukanye aho bamenye kudoda ubwoko bwose b’imyenda.

Abagore n’abakobwa 30 barangije ubudozi mu gihe cy’umwaka wose

Asaba urubyiruko kwiga umwuga ukabafasha kwihangira umurimo na cyane ko abahanga imyuga ariko baba babanje kuyiga mbere yuko bayikora

Yagize ati: “Icyo nasaba urubyiruko ni uko bareka gusuzugura ishuri ry’ubumenyingiro  kuko muri iki gihe turi kurangiza kwiga tukabura akazi ariko tugomba kwihangira imirimo, rero tutabyize nta kuntu wajya guhanga umurimo udafite notion ku kintu runaka”

Yankurije Aline nawe ni umunyeshuri urangije umwuga w’ubudozi muri ESSI Nyamirambo, yemeza ko ubumenyi bakuye mu ishuri bugiye gutuma binjira muri gahunda ya leta ya made in Rwanda, aho kuri we azibanda ku byagaragaza umuco Nyarwanda.

Nyuma yo gushaka akazi akakabura kandi arangije amashuri yisumbuye byatumye we n’umugabo we bahitamo ko agiye kwiga umwuga w’ubudozi nk’umwuga yigenga, ibi bigatuma asaba urubyiruko rukiri ruto cyane cyane abarangije amahuri yisumbuye kwiga umwuga

Aragira ati: “Iyo wize umwuga ugufasha kwivana mu bukene mu buryo bwihuse, niyo mpamvu nahisemo guhita nza hano kugira ngo nige, umwuga w’ubudozi”

Niyitegeka Zulfat, umwarimu wigisha ubudozi ahazwi nko kwa kadafi

Umwarimu waba banyeshuri 30, bose ni abakobwa n’abagore yitwa Niyitegeka Zulfat avuga ko yishimira cyane kubona umwana w’umukobwa yiga umwuga w’ubudozi, bikamufasha kwiteza imbere, Yemeza ko uvuye muri iki kigo aba afite ubushobozi bwo guhangana ku isoko bitewe n’amasomo baba bahawe kandi babanza kugaragaza.

Zimwe mu mbogamizi abanyeshyuri bagaragaza harimo gushyiraho imashini zijyanye n’ikoranabunga mu budozi bwabo, umuyobozi w’iki kigo ndangamuco wa kislam ukiri mushya muri iyi mirimo abizeza gukora ibishoboka byose izo mashini zikaboneka.

Umuyobozi mushya w’ikigo ndangamuco wa kislam ashyirikiza icyemezo uwabaye uwa 1

Iri shuri ry’ubudozi rimaze imyaka imyaka 22 rimaze abamaze kurirangizamo barenga 1000, buri mwaka rikaba ryigisha abakobwa n’abagore 30, Nubwo ari iri shuri riri mu kigo ndangamuco wa Kislam, ryakira buri wese hatarebwe idini ry

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here