Home Amakuru Pakistan: Yahamijwe icyaha yo kwicwa kubera gutuka Intumwa y’Imana

Pakistan: Yahamijwe icyaha yo kwicwa kubera gutuka Intumwa y’Imana

836
0

Junaid Hafeez umwarimu wo mu gihugu cya Pakistan  w’imyaka 33 yakatiwe igihano cyo gupfa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutuka intumwa y’Imana Muhamad ku mbunga nkoranyambaga.

Uyu mwarimu wigishakag ururimi rw’icyongereza muri Kaminuza ya Bahauddin Zakkariya mu mujyi wa Multan  yari amaze igihe cy’imyaka itandatu afunzwe atari yagezwa mu rukiko, igihe kinini yakimaze afunzwe wenyine kuko yamaganywe n’izindi mfungwa..

Yahagiritse na kaminuza mu kwezi kwa gatatu mu mwaka 2013, ubwo yaregwaga gutuka Intumwa Muhamad akoresheje urubuga rwa Facebook yahimbye afungura itsinda ryitwa “guhamagarira kwishyira ukizana muri Pakistan”

Hafeez ul Naseer Ise umubyara avuga ko urwo rubuga rwashinzwe n’abanyeshuri bo muri kaminuza barumushyiramo mu rwego rwo kumwakiramo, ndetse ko ifungwa rye umuryango witwa Jamiat talaba ubifitemo uruhare kuko wamusabye kudasaba akazi ko kwigisha icyongereza muri iyo kaminuza.

Junaid Hafeez, wahamijwe icyaha cyo gutuka intumwa y’Imana Muhamad

Urwo rubanza rwasomwe n’urukiko rumwe muri gereza nkuru ya Multan, aho Bwana Hafeez yari asanzwe apfungiye, Junaid Hafeez “ategereje kunyongwa”, nk’uko bikubiye mubyasomewe muri uru rubanza.

Umwe mu baburanira Leta,witwa Airaz Ali muri gereza ya Multan, yishimiye cyane ibyabaye kuri uyu mugabo aho yagiye agira ati: Allah akbar, abatuka Imana bakwiye gupfa, uru rubanza ni ukuri kwatsinze”

Pakistan yamaganirwa kuba yarashyizeho itegeko rihana abatuka Imana cyangwa intuma yayo , ibikorwa byamaganwa n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, abantu barenga 40 bamaze gukatirwa urwo gupfa baregwa iki cyaha.

Cyakora amatsinda aharanira uburenganzira bwa muntu yo ivuga ko abantu 1549 imaze kuregwa iki cyaha hagati y’umwaka w’1987 n’2017, aho abnatu 75 bishwe bamaze kuhamwa n’iki cyaha.

Inkuru ya DW

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here