Home Amakuru Urukiko rusubitse urubanza ruregwamo abayislam baregwa iterabwoba

Urukiko rusubitse urubanza ruregwamo abayislam baregwa iterabwoba

1120
0

Kuri uyu wa mbere tariki 30 Ukuboza 2019, nibwo urukiko rwisumbuye rwagombaga kuburanisha urubanza ruregwamo abayislam bane baregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, aho bajuririye icyemezo ku ifungwa ry’agateganyo.

Abajuriye ni bane aribo Rumanzi Amran, Nizeyimana Yazidi, Uwimana Justin Omar na Kabendera Ibrahim naho Rurangwa Ibrahim we akaba atarajuriye iki cyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro .

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gusubika urukiko, aho yatanze impamvu z’uko batigeze babona imyanzuro y’urubanza, iki cyifuzo abunganira aba bane uko ari babiri bagiteye utwatsi bagaragaza ko imyanzuro y’ubujurire bayishyize mu mu ikoranabuhanga “Systeme’ bakoresha bose kandi ko bayibonye.

Aba bunganira abandi mu nkiko kandi bagaragarije urukiko ko n’abacamanza ubwabo iyo myanzuro bayifite, bakibaza impamvu ubushinjacyaha butanga impamvu yo gusubika kandi bayifite, ahubwo bemeza ko ubushinjacyaha bushaka gutinza urubanza gusa.

Ubushinjacyaha bwakomeje kugaragaza ko nta byanzuro bwabonye muri system bakoreramo ariko noneho bwingeraho ko bakeneye n’igihe cyo gusoma Dosiye yose kuko ari nini cyane.

Bane baregwa n’abunganizi babo

Urukiko rwemeye ubusabe bw’ubushinjacyaha bwemeza ko urubanza ku bujurire ku cyemezo cyafatiwe abaregwa ruzaba kuwa mbere tariki ya 07 Mutarama 2020

Aba uko ari bane n’uwa gatanu utarajuriye baregwa ibyaha bine birimo ukugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa repubulika, ubugambanyi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho  cyangwa Perezida wa Repubulika, icyaha cyo kujya mu gaco k’ubwigomeke ndetse n’icyaha cy’iterabwoba rishingiye ku nyungu z’idini cyangwa indi ngengabitekerezo.

Ubwo baburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ryagateganyo , urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko bafungwa iminsi 30 ari nayo bajuririye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here