Home Amakuru Hosni Mubarak wayoboye Misiri yitabye Imana

Hosni Mubarak wayoboye Misiri yitabye Imana

684
0

Uwahoze ari Perezida wa Misiri Mohammed Hosni Saïd Moubarak kuri wa kabiri tariki 25 Gashyantare 2020, yitabye Imana afite imyaka 91, aguye mu bitaro.

Amakuru y’urupfu rwa Hosni Mubaraka yatangajwe na muramu we Generak Mounir Thabet, Mubaraq yayoboye Misiri imyaka 30 akurwa ku butegetsi nyuma y’imyigaragabyo yabaye mu mwaka w’2011.

Mubaraka yavutse tariki ya 4 Gicurasi muri 28, mu gace ka Delta Nil, ubuzima bwe bwabaye ubwa gisirikare, aho yabaye umwe mu basirikare ba mbere b’iki gihugu, aho yarangiye mu mwaka w’1950, yakomeje amasomo ye mu ishuri rya gisirikare aho yahise abona ipeti rya majoro.

Televisiyo ya leta yavuze ko mubaraka yaguye i Cairo aho yari yajyanywe kuvurizwa nyuma y’uko ubuzima bwe butari bwifashe neza.

Al Jazeera iravuga ko Umwe mu bana be witwa Alaa,  yaangaje ko ise yajyanywe mu bitaro mu mpera z’iki cyumweru agiye kubagwa.

Ibiro bya Perezida byavuze ko byashyizeho icyunamo kubera urupfu rwe kandi ko azafatwa nk’ “umuyobozi w’ingabo akaba n’intwari y’intambara”  ibi biro byihanganisha umuryango we.

Husni Mubarak ubwo yari mu rukiko i cairo

Yageze ku butegetsi mu mwaka w’1981 nyuma yo kwicirwa mu ruhame k’uwari Perezida wa Misiri kwa Anouar Al Sadate, yahise amusimbura anasezeranya amatora, ndetse aza no kwiyamamaza aratsinda ariko nyuma aza kwitwa umunyagitugu.

mu mwaka w’2011, Yaguye ku butegetsi nyuma y’iminsi 18 abaturage b’i Cairo bateraniye mu mujyi rwagati ahitwa Tahril nawe aza kwandika avuga ko yeguye ku butegetsi kubera icyo gitutu.

Nyuma yo kuva ku butegetsi mu mwaka 2011, yatawe muri yombi araburanishwa ahamwa n’ibyaha, nyuma yaho igisirikare cya Misiri gihiritse ubutetsi bwa Muhamed Morsi, Husni Mubarak yahanaguweho ibyaha mu mwaka 2017 ndetse aranarekurwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here