Home Amakuru Arabiya Saudite: Umrah yahagaritswe kubera Coronavirus

Arabiya Saudite: Umrah yahagaritswe kubera Coronavirus

507
0

Ubutegetsi bwa Arabiya Sawudite bwatangaje ko bwahagaritse ingendo zijyanye n’idini zo gusura imisigiti ibiri mitagatifu iri mu mijyi ya Maka na Madina, Iyi misigiti ikaba isurwa buri gihe cyose mu bikorwa bizwa nka Umrah.

Amamiliyoni y’abayislam baturutse hirya no hino binjira muri iki gihugu bagiye gukora umutambagiro muto ukora igihe cyose umuntu abishakiye.

Itandukaniro na Hija, Umura nk’umutambagiro muto buri mwaka ukaba ushobora gukorwa bitandukanye n’a Hija ifite igihe cyayo ikorwamo mu buryo buhoraho ndetse n’amategeko yayo akaba akomeye kurusha aya Umrah.

Ntibiramenyekana ko n’uyu mutambagiro mukuru (Hija) nawo ushobora guhagarikwa kubera iki cyorezo cya Conoravirus, aho uteganywa kuzakorwa mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, icyemezo cyo kuwukora cyangwa kutawukora kikazaterwa n’uko iki cyorezo gihagaze.

Arabiya saudire kandi ikaba yamaze guhagarika bidasanzwe itangwa rya Viza mu bihugu birimo iyi Virusi mu rwego rwo kwirinda no kurinda abasura iyi misigiti

Kuri ubu iki gihugu ntikiravugwamo umuntu waba waranduye iyi ndwara, ariko ibihugu bituranyi birimo Iran, imaze kugira abantu barenga icumi bamaze kwica abantu 34 mu gihe 388 bamaze kuyandura.

Umujyi wa Makka niho intumwa y’Imana Muhamad yavukiye hakaba hari umusigiti mutagatifu ari naho abayislam berekeza, naho i Madina ho niho iyi ntumwa y’Imana yapfiriye ndetse aranahashyingurwa, ari naho ha mbere yubatse umusigiti wamwitiriwe.

Abakoraga umutambagiro muto babaye bahagaritse ku neza ya bose

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu yatangaje ko iki cyemezo ari icy’igihe gito ariko ko itatangaje igihe kizakurirwaho .

Arabiya saudite kandi ivuga ko kuva mu kwezi kwa 10 umwaka ushize, yakuyeho Viza zirenga ibihumbi 400, bya ba mukerarugendo basura iki gihugu kubera ibibazo bitandukanye birimo n’ibyorezo.

Inama abayislam bagiriwe n’Intumwa y’Imana Muhamad ivuga ko ahafashwe n’icyorezo nta muntu n’umwe wemerewe kuhajya ndetse ko nikiramuka giteye aho abantu batuye, nabo batemerewe kugira aho bajya mu rwego rwo kwanga ko cyakwirakwira.

Kuri ubu ku isi harabarurwa abantu barenga ibihumbi 84,000 biyirwaye, imaze guhitana abarenga 2800 mu gihe ibihumbi birenga 36 bamaze gukira. Ibihugu by’ubushinwa, Koreya yepfo, Ubutariyani na Iran nibyo biyoboye ibindi mu kugira abarwayi benshi bafashwe n’iki cyorezo.

Inkuru ya Bbc na Aljazeera


LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here