Home Amakuru Kuki abayislam batarya inyama y’ingurube

Kuki abayislam batarya inyama y’ingurube

1292
0

Abayoboke b’idini ya Islam umwe mu myinshi mu miziro bagira ni ukurya inyama y’ingurube, abamenyi muri iri dini bavuga ko impamvu iyi nyama itaribwa ari uko bayibujijwe n’Imana bitandukanye n’ibivugwa ko yariye intumwa y’Imana Muhamad.

Ingurube ni itungo rigaragara cyane mu bihugu bihehereye ariko cyane rikaba ryororwa cyane mu bigo by’abihayimana (Abapadiri) ndetse iri tungo rikaba ryarayobotse n’abandi baturage batandukanye bo mu Rwanda, aho ndetse hari n’iryatumye bamwe bahindura imibereho yabo.

Mu gihe abandi barivuga imyato, abo mu idini ya islam bo ntibaryemera bakanemeza ko bo babujijwe kurirwa  cyangwa gukoresha ikirikomokaho .

Twifuje kumenya impamvu abayislam bajiririjwe inyama y’ingurube twegera SheikhSekamana Omar joseph tumubaza impamvu abayislam batarirya, adutangariza ko igitabo cya Qoran kibuza abayislam kurya inyama zayo.

Uyu musheikh avuga ko iyo Imana yaziririje ikintu, nta mahitamo umuyislam aba afite yo kwemera cyangwa guhakana, ko ahubwo aba asabwa gukurikira uko itegeko ry’Imana ribigena kandi agasabwa kutajya mu busesenguzi bwinshi.

Sheikh omar avuga ko muri islam ikintu kiba ikibujijwe ku bintu bitatu, kuba Imana yarakibujije kubera imiremekere yacyo, kuba icyari cyemewe kuribwa cyahumana cyangwa kigahura n’uburwayi bwandura no kuba kuba hari ibiba byemewe kuribwa ariko impamvu yo kubagwa kwabyo ikaba ibujijwe nko kubagira Nyabingi.

Uyu musheikh avuga ko ingurube Imana yayijirirje yo ubwayo nk’ingurube, inyama, n’ibindi biyivaho ku buryo hari imirongo irenga 6 muri Qoran ivuga ku nyama y’ingurube n’ingurube muri rusange.

Imirongo iri muri Qoran igaragaza ko ingurube iziririjwe igaragara mu gice cya mbere umurongo 173( surat ya 1:173) aho Imana igira iti: “Mu by’ukuri ibyo yabaziririje ni icyapfuye, amaraso, inyama y’ingurube n’icyo bavugiyeho izina ritari iry’Imana”

 Na none uyu musheikh avuga ko mu gice ya 6 umurongo w’145 (Surat ya 6:125) aho Imana igira iti: “Vuga uti: ntacyo mbona mu byo nahihshuriwe kucyo umuntu arya uretse kuba ari icyipfushije cyangwa amaraso cyangwa inyama y’ingurube, mu by’ukuri yo ni umwanda…”

Inyama zingurube abayislam baraziziririjwe

Urubuga rwa internet lebienetrepourtous.com ruburira abaryi b’inyama z’ingurube ko mu gihe bazirwa bashobora kwibasirwa n’indwara zitandukanye zirimo izifata urwungano ngogozi, indwara ya kanseri, ibicurane by’ingurube ndetse no gutera virus mu buzima bw’umuntu

Uretse abayislam batarya ingurube hari n’andi madini atarya inyama z’ingurube harimo, abayudi, aba Orthodoxe bo muri Ethiopia, abadiventiste b’umunsi wa 7, n’abarastafara.

Igihuha kuri Muhamad

Hari amakuru avuga ko imwe mu mpamvu yatumye abayislam batarya ingurube ari uko yariye umutwe wa Muhamad, umwe mu basaza utashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara avuga ko ari igihuha cyaje kivuye mu gihugu cya Uganda nyuma yo gukozanyaho hagati y’abayislam n’abakirisitu mu bwami bwa Buganda.

Uyu musaza avuga ko ubwo idini ya gikirisitu yinjiraga mu Rwanda yari iturutse mu gihugu cya Uganda, bituma bigisha abayislam ko ingurube yariye umutwe wa w’intuma y’Imana Muhamad ariko ko ari igihuha kidafite ishingiro.

Amateka y’ubuzima bw’intumwa y’Imana Muhamad avuga ko yarwaye akitaba Imana, agahabwa aho yari atuye hafi y’umusigiti wamwitiriwe uri mu mujyi wa Madina, abamenyi mu idini bavuga ko ntaho ingurube yari guhurira n’intumwa y’Imana ndetse ko n’imiterere y’ingurube itabasha kuhaba bitewe n’uko ingurube ikunda kuba ahantu hadashyuha cyane.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here