Home Uburezi Icyo ubushakashatsi buvuga ku kwiyiriza ubusa

Icyo ubushakashatsi buvuga ku kwiyiriza ubusa

2736
0

Abayislam hirya no hino bari mu gisibo aho biyiriza ubusa( kutarya no kunywa) ndetse no kwigomwa bimwe mu bikorwa biba byemewe nko kuba umuntu yahura n’uwo bashakanye.

Muri iyi nkuru turagaruka kucyo ubushakashatsi buvuga ku kwiyiriza ubusa, aho bugaragaza zimwe mu nyungu kwiyiriza ubusa bifitiye ikiremwamuntu muri rusange

Igisibo gisobanurwa nko kwifata kurya ubwoko runaka bw’ibiryo cyangwa kureka kurya burundu ibiryo byose,muri rusange, ibi bikaba biri mu bwoko bubiri aribwo ubu bukurikira:

1- kwiyiriza ukwezi kwa Ramadhan :

 Ni ukwigomwa ibiryo n’ibinyobwa kuva umuseke utambitse  kugeza izuba rirenze, mugihe cy’iminsi 29 cyangwa 30 ikurikirana buri mwaka, ibi bikaba biba mu kwezi kwa ramadhan ariko kwezi kwa 9 mu mezi agize karendari ya kislam, abarwa hagendewe ku mboneko y’ukwezi, iyi karendari ikaba irangwa no kugira iminsi 29 cyangwa se 30.

 2- kwiyiriza ubusa mu bihe bidakurikiranye (intermittent):

Bikaba ari ugusiba mu mezi yo gutunganya no kwerekeza ubuzima  bw’ umuntu ngo bumere neza .

Ubu buryo burakoreshwa hirya no hino ku isi bukaba bumaze n’igihe kinini bukoreshwa bushobora gukora mu minsi yo kuwa mbere no kuwa kane, iminsi 3 ya buri kwezi cyangwa se undi munsi bitewe n’igitumye umuntu y’iyiriza, nko gushimira Imana ko yahiguye umuhigo yari yarahize n’ibindi

Hari kandi kuba umuntu akurikiza uburyo bwimirire bwihariye, akabifatanya n’igisibo gusa ntiharebwa ubwoko bw’ibiryo runaka ahubwo hitabwa cyane k’uburyo umuntu afatamo iryo funguro n’igihe arifatira.

Uburyo bukunze gukoreshwa ni ukwisonzesha amasaha 16 ku munsi,cyangwa kwisonzesha amasaha 24 kabiri mu cyumweru.

 Ubushakashatsi bwakozwe ku nyungu zo kwiyiriza ubusa (gufunga)

 Urubuga rwa internet rwitwa mawdoo3.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko ubushakashatsi bwinshi bwakozwe ku kwiyiriza ubusa, bwagiye bugaragaza ibintu bikomeye birimo kwirinda indwara no kugabanya umubyibuho n’ibindi

Ubushakashatsi bukurikira bwerekana zimwe mu nyungu zo kwiyiriza ubusa:

1 – Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Srpski arhiv za celokupno lekarstvo mu 2007 bwerekanye ko abantu babyibushye bakurikiranye indyo y’ibyumweru bitatu yo kwiyiriza ubusa byatumye habaho igabanuka rikabije rya cholesterol yuzuye, cholesterol ya LDL na triglyceride mu maraso, byongera kandi n’ubushobozi bw’umubiri bwo kugenzura isukari mu maraso no kongera insuline.

2 Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru The Journal Obesity mu 2010 bwerekanye ko kugabanya ikoreshwa rya calorie ukurikije gahunda yo kwiyiriza ubusa rimwe na rimwe bishobora kugabanya ibyago byo kwandura indwara z’umutima ku bantu bafite umubyibuho ukabije,ikindi ni uko kwiyiriza ubusa bigira uruhare rukomeye mu kugabanura ibinure,biganisha mukugabanuka kw’ibiro.

3 – Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru The American Journal of Cardiology mu 2009. cyita ku ndwara z’umutima bwerekanye ko kwiyiriza ubusa byagabanije cyane ibyago byo kurwara diyabete ,ariko kandi hakenewe ubushakashatsi bwinshi kugira ngo hagaragazwe inyungu n’uruhare rw’igisbo mu kurwanya Diyabete.

4 – Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru The FASEB Journal mu 2003 bwakorewe ku mbeba bwerekanye ko imbeba zifite umuvuduko ukabije w’amaraso, umuvuduko w’umutima, ndetse na insuline nyuma yo kuzishyira kuri gahunda yo kuziriza ubusa rimwe na rimwe  mu bihe bitandukanye ishobora kuba imeze nk’igipimo cyo kugabanuka kijyanye na gahunda zisanzwe z’imyitozo ngororamubiri,bigabanya indwara z’imitsi.

5 – Ubushakashatsi bwakozwe ku mbeba bwasohotse mu kinyamakuru The Journal PLOS ONE mu 2013 bwerekanye ko kwiyiriza ubusa rimwe na rimwe bishobora guteza imbere imikorere n’imiterere myiza  y’ubwonko.

Imbeba zagiye zimwa  ibiryo (Zigasibishwa) rimwe na rimwe zerekanye umusaruro mwiza mu bijyanye no kwiga zigafata kandi zikaba zikibuka byihuse ibyo zahawe

6 – Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru mpuzamahanga cy’ubuvuzi bw’imyitwarire The international Journal of behavioural medicine mu 2006 bwerekanye ko kwiyiriza ubusa bishobora kugira ingaruka nziza ku bantu barwaye indwara Irritable Bowel , kandi ibisubizo byagaragaje ko hari iterambere ryagaragaye mu bimenyetso bimwe na bimwe by’iyi syndrome, nko: kubabara mu nda, impiswi , no kubura ubushake bwo kurya, Isesemi, guhangayika, n’ingaruka z’ubuzima muri rusange.

7-  Ubushakashatsi bw’ibanze ku mbeba bwasohotse mu kinyamakuru The Journal Teratogenesis Carcinogenez and Mutagenezesi mu 2002 bwerekanye ko kwiyiriza ubusa rimwe na rimwe mu gihe kirekire byafashaga kugabanya ibyago by’ibibyimba mu mwijima.

Ikindi kandi ni uko ubushakashatsi bwinshi bwakozwe ku ngaruka zo kwiyiriza ubusa bwagaragaje ko burinda kanseri zikomoka ku nyamaswa. Cyakora haracyakenewe ubushakashatsi bwinshi bwo kwigwaho kugira ngo harebwe niba kwiyiriza bigira ingaruka kuri kanseri mu bantu.

INYUNGU ZO KWIYIRIZA MUKWEZI KWA RAMADHAN

Nk’uko byavuzwe haruguru, ubushakashatsi bwakozwe ku gisibo buracyari ubwa mbere, kandi ibyavuye mu bushakashatsi bwerekeye kwiyiriza ubusa muri Ramadhan n’ingaruka k’ubuzima bwabo biratandukanye, kandi ibyo bishobora guterwa n’amasaha yo kwiyiriza ubusa, hamwe n’ikirere gitandukana n’igihe cy’umwaka ndetse n’igihugu cyakoreweho,

  1. Nk’uko ubushakashatsi bwatangajwe n’ikinyamakuru The Nutrition Journal magazine in 2012 bagaragajeko umuntu wiyiriza aba afite amahirwe yo kugabanya indwara z’umutima mu gihe cy’imyaka icumi .

Ubushakashatsi bukomeza bugaragaza ko kwiyiriza muri Ramadhan bifasha mu kugabanya indwara ziterwa n’umubyibuho ukabije,ndetse n’indwara ziterwa na Cytokine,ikagira uruhare rukomeye mu kugabanya ibinure mu mubiri, ndetse igisibo kigakira akamaro gakomeye ku ngirabuzimafatizo z’amaraso yera.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here