Home Amakuru Al amal yafashije abarwayi n’abatishoboye kubona ifutari

Al amal yafashije abarwayi n’abatishoboye kubona ifutari

577
0

Umuryango nyarwanda wa kislam uharanira iterambere Islamic actions for development “Al amal” kuri uyu wa gatanu wageneye abafatanyabikorwa bawo bagizwe n’abatishoboye ndetse n’abarwayi inkunga y’amafunguro yo mu gisibo cy’ukwezi kwa ramadhan, abahawe iyi nkunga bakaba bishimira aho bakuwe hatari hameze neza.

Nk’uko bisobanurwa na Habimana Hassan Ali ushinzwe imibereho myiza muri uyu muryango, avuga ko amafunguro batanze agamije gufasha  abatishoboye gukomeza kubona ifunguro muri ibi bihe by’igisibo cyahuriranye no kuba abanyarwanda bari kwirinda covid19.

Uyu muyobozi avuga ko Al Amal yahaye amafunguro abagenerwabikorwa bayo bari muri gahunda yitwa palliative Care, ni abarwayi barwaye indwara zidakira kandi basezerewe kwa muganga  ndetse habaka bari abahawe Ifutari muri ikigisibo.

kubera Covid19, buri wese amafunguro bayamugereza imuhira yamaze gutegurwa

Habimana avuga ko buri kwezi abarwaye indwara zidakira basanzwe babafasha mu buryo bwo kubaha kubona amafunguro no kubitaho ku zindi ndwara zirimo  nko kubavura malaria, kubavura ibisebe kubagira inama  zo kubihanganisha mu rwego rwo gukomeza kubana nabo muri ibyo bihe bikomeye by’ubuzima baba barimo.

Yagize ati: “Baba bakeneye abantu babegera umunsi ku wundi, bakabegera bakabasura, mugasangira icyayi, wagura isukari nawe ukamugurira wagura umuceri ukumva ko ugomba gusangira nawe, ahri impano y’ibiribwa tubaha buri kwezi”

Abandi bahawe amafunguro ry’ifutari ni abayislam batishoboye bahawe ifutari igizwe n’ibiro 10 by’umuceri, kawunga, isukari, ibyishyimbo, ikarito y’amata, litiro 5 z’amavuta, umunyu ndetse hakiyongeraho nibura ibiro 4 by’inyama, aba bose bakaba batoranywa hagendewe ku makuru y’abantu baba barahuye nabo bafite ibindi bibazo bijyanye n’ubuzima mu ngendo bakora iyo bagiye gusura abarwayi barembeye mu ngo.

Umwe mu bahawe iyi nkunga ni uwitwa Kamugwera Fatuma utuye mu murenge wa Nyakabanda, akomatanyije kuba atishoboye kandi yita ku mwana ufite uburwayi budakira, yadutangarije ko yishimira ubufasha yahawe ariko bikaba byabaye umwihariko kuba yahawe ifutari, uku niko yakiriye iri funguro.

Yagize ati: “Twishimiye cyane ubu bufasha, ni ukuvuga ngo niba baduhaye iyi futari ni mu rwego rwo kugira ngo tubone icyo dufuturu, ku mirire byabaga bikomeye ku buryo umuntu yabasha kurya kandi yaryaga ari uko yagiye gukora, none imirimo ikaba yarahagaze, kuba batuzaniye ifutari bakoze neza kubera ko kubona ifutari byabaga bikomeye”

Abahawe amafunguro basinya ko bayashyikirijwe

Ntawanga Mussa w’imyaka 56 yacitse amaguru yose nawe ni umwe mu bahawe ifutari n’uyu muryango Al Amal, nawe asobanura ko yishimiye inkunga yahawe akavuga ko atabona uko abisobanura.

Yagize ati: “Nabyakiriye neza nashimiye cyane,ubuzima ntabwo bwari bworoshye kubona ifutari byamvunaga, byavunaga abana, mfite abana batanu, byabavunaga cyane, sinzi uko nabikubwira”

Uretse iyi nkunga yatanzwe y’amafunguro, uyu muryango AID Al amal, utanga n’ubufasha bw’ubuvuzi ku bantu batishoboye ndetse no ku barwayi basanzwe bitaho buri kwezi, aho muri bo harimo abaganga n’abaforomo, iki gikorwa kikaba kandi cyaratangiwemo n’inyigisho zo gukomeza kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Kuva uyu mwaka watangira bakurikiranaga abarwayi bafite indwara zidakira basezerewe kwa muganga 65, abitabye imana ni 12 n’aho abandi 12 baravujwe barakira burundu mu gihe nta cyizere cyari gihari

Islamic actions for developement “Al amal” ni umuryango nyarwanda wa kislam ushinzwe guteza imbere abantu bose mu mu buvuzi, ubukungu n’imibereho myiza, washinzwe mu mwaka w’2012, mu gihe cy’imyaka 8 ukaba umaze kwibanda ku byiciro by’ababaye kurusha abandi barimo abarwayi n’abatishoboye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here