Home Umuco Abanyarwanda bakomeje kwamagana ibihuha bivugwa kuri Covid19

Abanyarwanda bakomeje kwamagana ibihuha bivugwa kuri Covid19

450
0

Bamwe mu banyarwanda batuye mu mujyi wa Kigali, baravuga ko bazi neza ko icyorezo cya koronavirusi cyibasiye isi kandi gikomeje kuyihungabanya bityo, bakaba badaha agaciro amakuru avuga ko hari imwe mu miti ikoreshwa mu kuvura iki cyorezo.

Bimwe mu bivugwa harimo, amazi ashyushye yashyizwemo indimu, amapera , ubuki, icyayi cya mukaru, ndetse no kogosha ubwanwa, hakiyongeraho kuba abirabura batarwara mu buryo bwihuse.

Hategekimana Nadjibu, atuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa nyarugenge, avuga ko iyi ndwara ikomeye ku buryo burenze ibihuha ndetse anadutangariza ko ibivugwa byose abizi ariko atabiha agaciro.

Yagize ati: “Hari amakuru nanjye nagiye numva ko ngo iyo unyoye Tangawizi, amazi y’indimu n’ibindi nk’ibyo , njyewe icyo nzicyo ni uko ibi byose ari ibihuha ndetse byatuma abantu barwara, reka twirinde naho kwiringira ibivugwa bidafitiwe icyizere twarwara bikomeye”.

Hategekimana Nadjib utuye i Kigali

Uyu mugabo yakomeje asaba abanyakigali ari nabo bakoresha cyane umurongo murandasi, kwitodera ibivugwa, kuko hari ibyashora abantu mu bwiyongere bw’indwara.

Twagira Omar ni umumotari, avuga ko mu bihe bya mbere akimenya iby’iki cyorezo havuzwe byinshi byavamo umuti wa civid-19 ariko bidafite ishingiro.

Yagize ati: “ Guma mu rugo itangira, hari n’amakuru yavugaga ko unyoye amazi ashyushye y’indimu akira, ko uriye amapera cg ibibabi byayo, ariko naje kumenya ko ko ari ukubeshya, none se ibi bavuga abashinwa ntibabizi, icyo nzicyo ni uko tugomba gukurikira amabwiza ya ministeri y’ubuzima”

Amategeko ahana abakwirakwiza impuha kuri COVID-19

Mu rwego rwo kurwanya ibihuha bikwirakwizwa kuri iki cyorezo, urwego rw’ubugenzacyaha RIB tariki ya 18 Werurwe rwataye muri yombi, umugabo wavugaga ko ari umuvuzi gakondo wo mu karere ka Musanze azira kuba yaratangaje ko avura iyi ndwara.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima OMS risaba abatuye isi muri rusange kutumva amakuru atari yo kuko ashobora gutuma iki cyorezo kirushaho gukwirwakira, bakubahiriza ayo bahabwa n’inzego zishinzwe ubuzima mu bihugu byabo.

Kuva mu kwezi kwa mutarama iki cyorezo cya koronavirus gitangiye gukwirakwira ku isi, hari amakuru yakomeje kuvugwa ko hari abavura iki cyorezo. Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima OMS ndetse n’inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko kugeza ubu nta muti nta n’urukingo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here