Home Amakuru Ikigo ndangamuco wa Kislam cyibutse abazize jenoside yakorewe abatutsi

Ikigo ndangamuco wa Kislam cyibutse abazize jenoside yakorewe abatutsi

450
0

Kuri uyu wa gatanu tariki 03 Kamena 2022, mu kigo ndangamuco wa kislam hazwi nko kwa Kadafi, habereye umuhango wo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi byumwihariko abari abanyeshuri n’abahakoraga

Mu ijambo ry’umushitsi mukuru ryatanzwe n’intumwa ya minisiteri y’uburezi Madame Dr Niyizamwiyitira Christine yasabye abanyeshuri bo muri iki kigo cya ESSI Nyamirambo kusa ikivi cy’abanyeshuri bazize jenoside kuko bari bafite inzozi zitandukanye zirimo kuba bari kuzaba abahanga mu bintu bitandukanye. .

Yagize ati: “Ndasaba ko mwazirikana izi ndoto z’aba banyeshuri n’abarimu cyane cyane abanyeshuri, hari ibyo bifuzaga kugeraho, bari abascientifique, bashakaga kuzaba abaganga bakomeye bari kuzavamo abahanga abanjenyeri abantu abfitiye igihugu akamaro”

Gucana urumuri rw’icyizere nka kimwe mu kimenyetso cy’ubuzima butazima

Iyi ntumwa yifuje ko iki kigo cyazakorana n’imiryango y’abacitse ku icumu hakazakorwa igitabo kigaragaza icyo aba banyeshuri bazize jenoside bifuzaga kuzaba cyo, amakuru yakwandikwa akajya atera imbaraga n’umuhate abanyeshuri kugera ikirenge mu cyabo.

Uyu mushyitsi yagaragaje ko uburezi bwo mu bihe bya mbere ya jenoside bwakoreshejwe nk’igikoresho cy’itoteza mu gukwirakiza ingengabitekerezo yagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe abatutsi.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yagaragaje ko iyo hibukwa jenoside yakorewe abatutsi bazirikanwa ko jenoside yakorewe abatutsi yateguwe inashyirwa mu bikorwa n’abayobozi babi ndetse bakanazirikanwa ko muri werurwe 92, muri uyu mwaka kandi umuryango w’abayislam mu Rwanda wabonye ibimenyetso by’uko hari gutegurwa jenoside usaba mu nyandiko ubutegetsi bw’icyo gihe guhagarika iryo vangura.

Mufti w’u Rwanda ashyira indabo ku rukuta rwo kwibuka ruri mu kicyo cya ESSI Nyamirambo

Sheikh Hitimana Salim yagaragaje ko uyu muryango wibukije ko buri munyarwanda wese afite uburenganzira bwo kubaho kandi ko nta muntu ukwiye kuzira uko yavutse mu bwoko ubu nubu, mu karere aka n’aka kandi ko nta bwoko busumba ubundi, ko ahubwo Imana yaremye abantu ibaha amoko menshi kugira ngo bamenyane.

Intumwa ya Minisiteri y’ubumwe muri iki gikorwa cyo kwibuka mu kigo ndangamuco wa kislam nawe yagarutse ku mateka ya Nyamirambo aho iki kigo giherereye agaragaza ingengabitekerezo yahemberewe iheza abanyarwanda harimo abayislam babuzwaga kwiga kugeza ubwo basabye ikibanza n’inkungaka mu mwaka w’1948, bagahabwa ikibanza cyo kubakamo ishuri ariko bimwa ubufasha bw’amafaranga mu rwego rwo kubavangura, kugeza aho batewe inkunga n’Umwami Rudahigwa.

Iyi ntumwa ya MINUBUMWE yeretse abari muri iki gikorwa uburyo muri Nyamirambo hari interahamwe zikomeye ari nazo zishe abatutsi ba Nyamirambo,ababyanze banyagwa imyanya barimo nko gusimbura  uwari konseye wa Nyamirambo Sezibera Celestin asimburwa na Kaboyi Germain, ari nabwo interahamwe zahemberwaga kuba ziri kwica abatutsi.

Umuyobozi w’ikigo ndangamuco wa Kislam Abdellatif Oulad Aouid yagaragaje ko bibuka ibihe bikomeye kandi bigoye abarokotse jenoside baciyemo, kandi ko iki kigo nta gihe kitazahora cyibuka iyo nzira mbi banyuzeho.

Umuyobozi mukuru w’ikigo ndangamuco wa kislam Abdellatif Oulad Aouid

Yavuze ko uburezi ariryo shingiro ry’igihugu iyo bugenze neza butanga umunezero bitandukanye n’ubwatangwaga mu bihe byahise, anahumuriza abarokotse ko bafite igihugu cyiza kandi gikora kibazirikana no kubarinda ikibi cyose

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyarugenge Masengesho Rutayisire yibukije abanyeshuri amateka yaranze iki gihugu, yagejeje igihugu kuri jenoside yakorewe abatutsi anabashishikariza kurwanya no guhangana n’abayihakana bagamije kuyipfobya .

Yashimiye urubyiruko rw’Inkotanyi zabatabaye batagifite icyizere cyo kubaho kuko iyo badatabarwa interahamwe zari zifite umugambo wo kurimbura aho umututsi ari hose.

Ikigo ndangamuco wa kislam kibarura abanyeshuri n’abari abakozi bacyo 35 bazize jenoside yakorewe abatutsi ndetse kikaba cyaramaze kubaka urukuta ruriho amazina y’abazize jenoside muri iki kigo.

Uyu munsi wo kwibuka muri iki kigo wabanjirijwe kandi n’ibiganiro bitandukanye byamaze icyumweru nkuko bisobanurwa na Ntamuturano Abdu uyobora ikigo cya ESSI Nyamirambo, aho yagaragaje ko abanyeshuri biga muri iki kigo baganirijwe ku biganiro bitandukanye.

Mbere yo gusoza iki cyumweru cyo kwibuka muri iki kigo wabanjirijwe no kujya gusura urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruri ku gisozi, aho abanyeshuri basobanuriwe uko jenoside yateguwe ishyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’ishuri rya ESSI Nyamirambo, Ntamuturano Abdul

Umwe mu banyeshuri waganiriye na umuyoboro.rw yatangaje ko kwibuka bibafasha gushyira umuhate mu masomo yabo ndetse no guharanira ko jenoside yakorewe abatutsi itazibagirana kandi bagaharanira urukundo n’imibanire myiza izira ivanrura.

Essi Nyamirambo kandi yashoje iki gikorwa iremera umwe mu bacitse ku icumu aho yamugeneye amafaranga ibihumbi 100 byo kumufasha mu buzima bwa buri munsi.

Andi mafoto

Kwibuka byabanjirijwe no gushyira indabo ahari ahanditse amazina y’abazize jenoside

Abayobozi mu kigo ndangamuco wa kislam bashyira indabo ahashyinguwe inzirakarengane zazize jenoside abatutsi ku rwibutso rwa Kigali

Abanyeshuri ba ESSI Nyamirambo baha icyubahiro abashyinguwe ku rwibutso

Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo kwibuka mu kigo ndangamuco wa Kislam i Nyamirambo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here