Home Amakuru Umunyapakistan yageze i makka kuri moto

Umunyapakistan yageze i makka kuri moto

309
0

Umutwazi wa moto ukomoka mu gihugu cya Pakistan Abrar Hassan mu cyumweru gishize yageze mu mugi wa Makka aje gukora umutambagiro muto, akoresheje moto amaze kunyura mu bihugu 80, muri ibyo 12 akaba yarabinyuzemo akoresheje Moto.

Kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka nibwo yavuye iwabo mu mujyi wa Nankana Sahib mu ntara ya Punjab atangira urugendo rwo gukora umutambagiro akoresheje Moto yagombaga kumugeza mu gihugu cya Arabiya Sawudite.

Mu rugendo rwe, Abrar avuga ko yanyuze mu migabane itatu, aho mu kwezi kwa gatatu aribwo yageze mu mujyi wa Madina agambiriye gukomeza urugendo ajya i Makka nk’umwe mu misigiti mitagatifu ku idini ya Islam.

Uyu mugabo usanzwe ari Enjenyeri mu by’ubukanishi mu kigo gikora Moto mu gihugu cy’Ubudage yatangarije Arabanews ageze i Madina ati: “Zari inzozi zanjye kujya muri Arabiya Sawudite na Moto, none bibaye impamo uyu munsi

Yongeyeho ko “Byari ibintu bidashoboka kuri njye, ntimwakumva uko niyumva ariko birangiye bibayeho kandi ndumva mbikunze ku rwego mutakumva”

Hassan wakuze akunda gutembera no gufotora, avuga ko yashimishijwe bikomeye n’uru rugendo rwaranzwe no kugenda yambuka imipaka itandukanye ndetse no guhura n’abndi bantu, ariko ko yishimye bikomeye kugera i Madina ukwezi wa ramadhan kuri hafi yo gutangira ndetse akanahatangirira umunsi wa mbere.

Uyu mugabo avuga ko kuva bamenya ko yavuye muri Pakistan na Moto atongeye kugira icyo yishyura kuko aho yageraga bavugaga ko ari umushyitsi wabo, agashimira abantu bose bamufashije kandi ko amaze gusura imijyi itandukanye irimo Riyadh Madina na Makkah kandi ko mu bihe biri imbere azakomeza gusura indi mujyi itandukanye kandi yoze azaresha Moto.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here