Home Amakuru “Kujya mu ijuru bizagorana n’udashimira FPR na Perezida Kagame” Mukama Abbas

“Kujya mu ijuru bizagorana n’udashimira FPR na Perezida Kagame” Mukama Abbas

1433
0

Ubwo hasozwaga amarushanwa yo gusoma Qoran Rwanda Musabaq ku nshuro ya 9, uwari umushyitsi mukuru muri uyu muhango Mukama Abbas umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya akarengane yagaragarije abayislam ko bagomba gushimira leta ku neza yabagiriye kandi batabikora bakazabura ijuru.

Mukama Abbas yagarutse ku mateka abayislam banyuzemo, aho yagaragaje ko u Rwanda rumaze imyaka irenga ijana rugezwemo n’idini ya islam ariko ko abayislam batigeze bisanzura kugeza ubwo FPR Inkotanyi yafataga ubutegetsi imaze guhagarika Jenoside, igaha ubwisanzure idini ya Islam nk’andi madini, kuko abayislam bafatwaga nk’abanyamahanga.

Yagaragaje ko mu bihe byashize leta zahozeho zarangwaga n’ivangura ry’amadini n’amoko, igihe cyo kuvangura amadini, idini ya islam igafatwa nk’aho nta gaciro ifite mu Rwanda, ayo nagarutse ko kimwe mubyo abayislam babuzwaga harimo no gusari no kwizihiza iminsi mikuru

Yagize ati: Iyo havugwaga ivangura ry’amadini urumva islam nta gaciro yari ifite muri kino gihugu, ari nayo mpamvu mwabonaga no gusari ntabwo mwari mubyemerewe ari nayo mpamvu umunsi w’ilayidi mutari mufite uburenganzira bwo kujya mu ilayidi nk’abandi, byatangiye ryari byavuyeho ryari”

Uyu muvunyi wungirije yaboneho gushingira ku murongo 55 wa korowani uri mu gice cya 55 ugira uti: “Ese hari igihembo cy’ibyiza kitari ibyiza” ndetse anagaragara imvugo y’intuma y’imana Muhamad igaragaza ko uwakugire neza nawe usabwa kumuigirira neza.

Mukama Abbas umuvunyi wungirije atanga igihembo cy’uwabaye uwa Kabiri

Ashingiye kuri uyu murongo wa Qoran Mukama Abbas avuga ko kuva FPR yinjira mu gihugu abayislam batongeye kuba imfubyi basubizwa ubunyarwanda, aribyo bigomba gutuma abayislam nabo bagirira neza uwabagiriye neza ariwe FPR Inkotanyi ku isonaga Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse agasaba abayislam ko mu gihe badashyize mu bikorwa uwo murongo wa Qoran ngo ashimire ubutegetsi buriho ko adashobora kubona bizamugora

Yagize ati:“Ndasaba rero kubera iyi Ayya ya mwenyezimungu (umurongo w’Imana) ntinya Imana nshyireho na Wallah utazashyira mu bikorwa iyi Ayya ya Mwenyezimungu na Hadith y’intumwa y’Imana Muhamad, ijuru kuribona bizaba ari ikibazo, nta nubwo byadutera isoni bitewe n’amateka twabayemo, n’aba bafatanyabikorwa mubabwire bamenye ibyiza by’inkotanyi n’impamvu bari hano”

Mukama avuga ko ineza inkotanyi zakoreye abayislam cyane cyane ku isonga Perezida Kagame ko basaba abayislam bari kuri iyi stade ya Kigali i Nyamirambo bagomba guhora bamusabira ku mana kuko aribyo umurongo wa Qoran uvuga kuko nta kindi bamwitura uretse kumusabira

Abivuga muri aya magambo:“Nta kintu dufite twamuha ariko Baada ya Swala (nyuma y’isengesho) kumusabira ku mana ibyo ntibigurwa byakabaye biba Automatique waba ushyize mu bikorwa HALI JAZAA IHSAN ILA IHSAN (Ese hari igihembo cyibyiza kitari ibyiza)”

Aya marushanwa mpuzamahanga ya Qoran yatangiye tariki 11 Gicurasi asozwa tariki 15 Gicurasi, yitabiriwe n’abana 30 bafashe Qoran yose mu mutwe, bavuye mu bihugu byo ku mugabane w’afurika hakiyongeraho n’abana batatu bo mu Rwanda, aho umwana warushije abandi bana ari umusomalia wegukanye miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here