Home Amakuru Umunyasomalia niwe wabaye uwa mbere mu gusoma Qoran

Umunyasomalia niwe wabaye uwa mbere mu gusoma Qoran

198
0

Amarushanwa yaberaga mu Rwanda ku nshuro ya 9 yiswe Rwanda Musabaqa ku yari amaze iminsi itanu yashojwe kuri iki cyumweru umunyasomalia yegukanye umwanya wa mbere.

Aya marushanwa yatewe inkunga n’umuryango witwa BENA ugizwe ahanini n’abasheikeh bakomoka mu karere ka Gicumbi ari naho yajyaga akorerwa ariko aza guhindurirwa izina naho abera agasorezwa i Kigali.

Nyuma y’imyaka 2 adategurwa, tariki ya 11 Gicurasi yatangiriye mu karere ka Gicumbi asorezwa i Kigali aho yitabiriwe n’abasomyi ba Qoran baturutse mu bihugu 31 byo ku mugabane w’Afurika, bafashe Qoran yose mu mutwe,

Mu bitabiriye aya marushanwa mu gusoma Qoran yose mu mutwe nta wo mu Rwanda waje mu myanya itanu ya mbere kuko yose ibihembo abanyamahanga nibo babyegukanye harimo babiri bo muri afurika y’iburasirazuba bw’Afurika.

Abatsinze uko ari batanu ni aba bakurikira:

Uwa 1 ni ABDIWAHAB KASIM AHMED wo muri Somalia wahembwe 3,000,000,

Uwa 2 ni BOUNA THINAE wo muri Congo Braza wahembwe 2,100,000 Frw;

Uwa 3 ni IS’HAQA YUSUFU wo muri Nigeria wahembwe 1,200,000 Frw;

Uwa 4 ni KATEREGA SWALAHUDDIN wo muri Uganda wahembwe 800,000;

Uwa 5 aba SALIM QASIM AYUB wo muri Tanzania wahembwe 700,000;

Bose uko ari batanu bari bagize amanota 98 barutanwa ibice gusa, bibarwa bitewe n’uburyo baba bagiye basoma ndetse n’uburyo bagenda bakurwaho amanota make make.

Mu barushanijwe bose mu gusoma Qoran yose nta mwana w’umunyarwanda waje ku isonga, kuko abitabiriye iri rushanwa batabonye amanota meza abshyira mu myanya itanu y’imbere, mu bindi byiciro harimo abarushanijwe mu bice (amajuzu) 20, 15, 10 ndetse n’amajuzu 5.

Aya marushanwa yo gusoma Qoran mu mutwe yaherukaga kubera mu Rwanda mu mwaka w’2019 muri Kigali convention Center yahagaze kubera icyorezo cya Covid19 cyibasiraga igihugu n’isi muri rusange bitewe n’ingamba zagiye zishyirwaho mu rwego rwo kugihashya, aterwa inkunga ku buryo bwuzuye (100%) n’umuryango witwa Haya al Hayri.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here