Home Amakuru Arabiya saudite yakiriye aba mbere bagiye gukora umutambagiro

Arabiya saudite yakiriye aba mbere bagiye gukora umutambagiro

369
0

Igihugu cya Arabiya saudite kuri uyu wa gatandatu cyakiriye abayislam ba mbere bavuye hirya no hino, baje gukora umutambagiro mutagatifu Hijja nyuma y’imyaka ibiri warahagaritswe kubera guhangana n’icyorezo cya Covid19.

Ababaye aba mbere binjiye muri iki gihugu ni abavuye muri Indonesia, rikaba ari atsinda ry’abayislam 358 bakiriwe n’umunyamabanga wa minisiteri ushinzwe umutambagiro mutatifu Muhammed Bin Abdulrahman Al Bijaawe na Ambasaderi wa Indoneziya muri Arabiya Saudite, nyuma hakirwa abo muri Pakistan n’ubuhinde.

Iki gihugu cyabanje gukaza bikomeye ingamba zo guhangana na Covid19 kugira ngo cyongere cyemerere abavuye hirya no hino ku isi gukora umutambagiro mutagaitu bisanzuye ntacyo bikanga.

Minisiteri ishinzwe Hajj na Umrah ivuga ko abari mu gihugu bashyiriweho uburyo bwo gusaba gukora umutambagiro aho kwiyandikisha bizasozwa tariki ya 11, aho kuva iyi porogaramu yafungurwa hamaze kwiyandikisha abarenga ibihumbi 300.

Abazitabira umutangiro baba abanyamahanga cyangwa se ababa muri Arabiya Saudite bagomba kuba barikingije inkingo eshatu, batarengeje imyaka 65 kandi hakazatangwa amahirwe bantu batari bakora umutambagiro.

Abashinzwe umutambagiro bavuga ko uyu mwaka bazakira abawukora mililyoni imwe gusa mu rwego rwo kubakurikirana byimbitse, kubaha serivise nziza ndetse no kuzasubira iwabo bafite ubuzima buzira umuze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here