Home Amakuru Rurageretse hagati y’uwari umukozi wubakisihije umusigiti na ADEF

Rurageretse hagati y’uwari umukozi wubakisihije umusigiti na ADEF

1164
2

Uwahoze ari umukozi wubakishaga umusigiti w’umuryango wa ADEF ushinzwe iterambere n’uburezi ari mu bwumvikane buke bwo kutishyurw akazi avuga ko yakoze mu gihe cy’amezi 17, ubwo hubakwaga umusigiti uri i Gahanga, ubuyobozi bwa ADEF bwmera ibivugwa n’uyu mukozi ariko bukavuga ko nta kimenyetso kigaragara afite.

Uyu mukozi uvuga ko yubakishije umusigiti uri ku muhanda wa Nyanza-Bugesera ahazwi nka Gahanga ndetse n’ikibuga cy’umupira w’intoki cya Basketball ni uwitwa Hategekimana Yazidi uvuga ko yahagarariye ibi bikorwa ari nka Gapita aho yari aho yakoranaga n’umwubatsi mukuru.

Iyubakwa ry’uyu musigiti rikaba ryaratangiye mu kwezi kwa Nyakanga 2018 kugeza mu kwezi k’ugushyingo 2019, Hategekimana Yazidi akavuga ko yamaze igihe cy’umwaka n’amezi atanu atishyurwa umushahara w’200, 000 yari yaravuganye n’ubuyobozi bwa ADEF kuva ku isiza ry’ikibanza kugeza urangiye, akaba yishyuza miliyoni 3,400,000; aho yari ashinzwe gushaka abakozi, kubahemba no kugura ibikoresho bvitandukanye byo kubakisha umusigiti

Yazidi avuga ko icyo gihe cyose nta mafaranga yahawe kugeza ubwo yajyaga mu kandi kazi hanze y’u Rwanda, bamaze kubwira ko amafaranga yo kubaka uyu musigiti adahari bazakomeza kuwubaka yarabonetse.

Ibaruwa yishyuza uyu muryango yo ku itariki 03 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka 2022, ikinyamakuru Umuyoboro gifitiye kopi igaragaramo ko uyu mukozi yandikiye abari abakoresha be abishyuza, agaragaza uko imikorere ye na ADEF yari imeze ndetse n’abahanya b’uko ariwe wari Kapita w’ubu bwubatsi.

Umusigiti Hategekimana Yazidi avuga ko yari ahagarariye igihe wubakwaga

Nyuma yo kubura igisubizo k’uwari umukoresha we, Yazid avuga ko yiyambaje umugenzuzi w’umurimo kugira ngo arenganurwe mbere yo kwerekeza inkiko mu gihe ADEF itakwifuza kumwishyura ku neza akayiregera urukiko, umwanzuro w’umugenzuzi w’umurimo wo kuwa 18 Gicurasi 2022, wasinyweho n’impande ugaragaza ko bananiwe kumvikana.

Muri uyu mwanzuro hagaragaramo ko ubwo umugenzuzi w’umurimo mu karere ka kicukiro yahuzaga impande zombi, ubuyobozi bwa ADEF bwemera ibimenyetso bitangwa na Yazid ariko ko inyandiko zitagaragara ibyo yari ashinzwe.

Mu kiganiro n’umuyobozi wa ADEF Ndabakuranye Sayid yadutangarije Umuyoboro.rw ko ibiri mu mwanzuro w’umurimo aribyo twagenderaho kuko ibiri mu mwanzuro bisobanutse neza, kandi ko ADEF itabuze ubushobozi bwo kwishyura uyu mukozi kuko hari byinshi bamaze kwishyura ariko ko atabigaragariza inyandiko.

Iyi nyandiko yo kutumvikana ikaba ariyo iha uburenganzira umukozi kwerekeza mu rukiko gutanga ikirego ku kiburanwa kiba cyananiranye imbere y’umugenzuzi w’umurimo.

ADEF ni umuryango mpuzamahanga nterankunga wa kislam ukaba ufasha mu bikorwa bitandukanye birimo imibereho myiza, iterambere, uburezi n’ivugabutumwa, ukaba warahoze uyoborwa na Sheikh Gahutu Abdulkarim wasimbuwe na Sheikh Ndabakuranye Saidi.

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here