Home Amakuru Ibihugu bitanu byahinduye amazina yabyo

Ibihugu bitanu byahinduye amazina yabyo

361
0

Mu gihe kitarenze imyaka imyaka itanu, bimwe mu bihugu bitandukanye bimaze guhindura amazin ayabyo bikitwa ibindi, zimwe mu mpamvu harimo izishingiye ku mateka yabyo, ibibazo bya politike ndetse n’impamvu z’ubukoroni, ibi bihugu bikaba bigaragara ku mugabane w’afurika ndetse n’Uburayi.

Turukiya

Igihugu cya Turukiya kuwa gatanu w’icyumweru gishize cyandikiye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ivuga ko icyo gihugu cyahinduye izina kikitwa Turkiye iryo zina kandi rikaba ariryo rizajya rikoreshwa mu ndimi z’amahang aho gukomeza gukoresha Turkey, iki cyifuzo kandi LONI ikaba yamaze gutangaza ko yacyemeye ndetse yahinduye amazina y’iki gihugu.

Perezida Recep Tayyip Erdogan avuga ko iri zina rizagaragaza umuco ukomeye ndetse n’indangaciro z’igihugu cye

Benshi mu bakurikirana amakuru muri icyo gihugu bavuga ko iri zina ryahinduwe kubera ko abayobozi ba Turukiya banze ko izina rya Turkey rikomeza kugereranywa n’irya Dindon mu rurimi rw’icyongereza rizwi nka “Turkey”

Mu rurimi rw’igituruki izina rya Turukiya ni Türkiye, Ubwo cyabonaga ubwigenge kikemerwa n’ibihugu by’uburengerazuba mu mwaka 1923, cyahise cyitwa Turkey

Uretse Türkiye hari ibindi bihugu byagiye bihindura amazina yabyo aho byinshi byabitewe n’amateka yabyo ya cyera cyaangwa se impamvu za Politike

Eswatini

 Mu kwezi kane 2018, Umwami Mswati wa III nawe yahinduye izina ry’igihugu cye nticyongera kwitwa Swaziland gihinduka Eswatini, mu rwego rwo kwanga kwitwa izina rya gikoroni.

BBC ivuga ko bivugwa ko impamvu umwami yahinduye iryo zina yababajwe n’uburyo abantu bagereranyaga izina ry’igihugu cye na Switzerland kizwi nk’ubusuwisi

Itangazo ryo guhindura iri zina ryatangajwe ubwo iki gihugu cyizihizaga isabukuru y’imyaka 50 kibayeho.

Eswatini ryari izina rya cyera mbere y’uko abakoloni binjira ku butaka bwacyo bitaka ubutaka rigasobanura ubutaka bw’aba Swaziz

North Macedonia

Iki gihugu Nortth Macedonia cyangwa MAcedoniya y’amajyaruguru bivuzwe mu rurimi rw’ikinyarwanda mu mwaka 2019 nibwo Repubulika ya Macedonia yahinduye izina iba Repubulika ya Macedonia ya ruguru (Northern Republico of Macedonia). Impamvu yo gufata iki cyemezo ni zabaya impamvu za Politike.

Iki gihugu cyashakaga kunoza umubano wacyo n’ubugereki kuko cyifuzaga kwinjira mu muryango w’ubumwe bw’uburayi ndetse no mu muryango w’ubutabazi OTAN.

Ubugereki bwavugaga ko bwinubira iri zina rya Macedonia kubera ko hari intara y’ubugereki yitiranwa n’iri zina ry’iki gihugu ndetse n’ubwami bugari bw’ubugereki bwitwaga Macedonia, iyi mpamvu ikaba yaratumye Macedonia ibuzwa kwinjira muri iyi miryango

Ubugereki bwifuzaga ko Macedonia ireka kwitwa iri zina burundu igafata izina rya Repubulika ya Vardar cyangwa se Repubulika ya Skopje cyakora nyuma y’ibiganiro birebire bemeranyije ko Macedonia ihindura izina ikitwa Repubulika ya Macedonia ya ruguru.

The Netherlands ( Ubuholandi)

Leta ya Nerthelands yahinduye izina iva ku izina ry’ubuholandi, kuva mu mwaka 2020 abashinzwe iby’ubucuruzi, ba mukerarugendo ndete n’ibigo bitandukanye batangiye kwita igihugu cyabo Netherlands

Muri icyo gihgu harimo ibice bibiri, hari North Holland (ubuholandi bw’amajyaruguru) na South Holland (ubuholandi bw’amajyepfo)

Imwe mu mpamvu yatumye bahindura izina ry’igihugu ni ingamba zacyo zo guhangana n’uburaya ndetse no kunywa ibiyobyabwenge bigwiriye mu mujyi mukuru wa Amsterdam ubarizwa mu majyaruguru.

Czechia

Repubulika ya Czech nayo yahinduye izina ryayo ku mpamvu zo kwiyamamaza ngo irusheho kumenyekana. Mu mwaka w’2016, leta ya Czech yahinduye izina ryaryo yitwa Czechia ko ariryo ryamenyekana kurusha.

Abayobozi b’icyo gihugu bavuga ko iryo zina ryoroshye kurusha repubulika ya Czech kandi rizafasha kwamamaza ibicuruzwa byabo mu mahanga.

Nubwo umuryango w’uburayi, umuryango w’abibumbye ndetse n’imiryango itandukanye iki gihugu icyita Czechia ntiryari ryafata cyane mu tundi duce dutandukanye tw’isi.

Impamvu yo guhindura iri zina kubera agace kitwa Czechia ishobora gusanishwa na Chechnya(CECENIYA) imwe mu ntara z’uburusiya.

Mu mwaka 2020, Minisitiri mukuru wa Czechia Andrej Babis yatangarije ikinyamakuru cya Wall Street ko we atakunze rya Czech

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here