Home Amakuru Mesut Ozil yageneye abayislam b’abakene inkunga y’ibihumbi 100

Mesut Ozil yageneye abayislam b’abakene inkunga y’ibihumbi 100

579
0

Umukinnyi w’icyamamare w’umudage Mesut Ozil ukomoka mu gihugu cya Turukiya kuri uyu wa mbere yageneye abayislam babakene inkunga y’ama euro ingana n’ibihumbi 713 by’ama lira akoreshwa muri Turukiya ahwanye n’ibihumbi 101 ( angana na miliyoni ijana n’imwe y’u Rwanda)

Iyi nkunga yayigeneye umuryango utabara wo mu gihugu cya Turukiya (croissant Rouge turc) mu rwego rwo kwifatanya n’abayislam bari mu bihe by’igisibo cy’ukwezi kwa Ramdhan ndetse no gukomeza kwirinda iki cyorezo cya Koronavirusi.

Daily sabah dukesha iyi nkuru ivuga ko aya mafaranga azagurwamo amafunguro abayislam bakoresha mu gisibo ku mugoroba azwi ku izina ry’ifutari bikaba biteganijwe ko agomba gufasha abantu barenga ibihumbi 16 bari muri Turukiya.

Imiryango y’Abaturikiya n’abanyasiriya ikaba izakira udupfunyika 2000 mu gihe hari ibindi biribwa birenga ibihumbi 90,000 bizatangwa i Mogadisho mugihugu cya Somalia.

Umuyobozi wa Croisant Rouge muri turukiya Kerem Kinik yavuze ko ubusanzwe baba bakeneye inkunga iminsi 365 igize umwaka, ashimira cyane abaterankunga basanzwe ari inshuti z’uyu muryaango, bityo kwakira iyi nkunga bituma bongera abafashwa.

Uyu mugabo yagiye avugwaho ibikorwa byo gufasha nk’aho bivugwa ko agaburira abana bo ku muhanda ibihumbi ijana ndetse akaba yarafahije abana barenga 1000  kubagwa umutima.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here