Home Amakuru Covi19: Nta bwandu buri Wuhan

Covi19: Nta bwandu buri Wuhan

581
0

Abayobora umujyi wa Wuhan baravuga ko mu gihe cy’iminsi 19 bafata ibipimo abatuye umujyi wa Wuhan basanze nta burwayi bw koronavirus burimo, uyu mujyi ukaba ufatwa nk’aho ariho hatangiriye iki cyorezo cyahagaritse ubuzima bwose bw’isi.

Inzego z’ubuzima ziravuga ko muri miliyoni 10 zituye uyu mujyi nta kimenyetso na kimwe cyerekanye ko abarwaye bafite ubu bwandu bwa virus itera korona.

Inzego z’ubuyobozi zavuze ko mu barwayi 300 bitabwsgaho nabo basuzumwe batakigaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara, kandi ko umujyi wafatwaga nk’ahabanjirije Covid19 mu bushinwa ubu ari nyabagendwa.

Ubuyobozi bw’ubushinwa butangaza ko nta bwandu buri muri uyu mujyi nyuma yo gusukura buri gace kose kagize uyu mujyi, igikorwa cyatwaye ibyumweru bitatu.

Abatuye Wuhan miliyoni 10 bose barasuzumwe

Nubwo ubuyobozi buvuga ibi, kuri uyu wa kabiri bavuze ko babonye abarwayi 300 ariko badafite ibimenyetso ariko ko bari kubakurikirana ku buryo baramutse bafite uburwayi batabukwirakwiza.

Dailymail dukesha iyi nkuru iravuga ko umwe mu bategetsi bakuru ushinzwe ibijyanye n’ubuzima yavtangaje ko ibipimo byafashwe kuri miliyoni 10 zituye uyu mujyi nta n’umwe wagaragaje ubu bwandu anizeza abantu bose ko Wuhan ari ahantu hatekamnye.

Abategetsi baravuga ko mu gihe cy’iminsi 10 bafashe ibipimo bingana na miliyoni icyenda z’abatuye Wuhan, muri bo  miliyoni 6,5 bakaba baramaze gusuzumwa, ibi byose bikaba byaratangiye gukorwa tariki ya 14 Gicurasi  aho batangiraga uru rugamba rwo kurwanya Covid 19.

Abategetsi muri uyu mujyi bashyizeho ahantu 231 ho kwisuzumishiriza mu gihe haba hari uwaba yaracikanywe n’iri suzumwa.

Ibisubizo byavuye mucyitwe Intambara y’iminsi 10 muri wuhan” byatangarijwe itangazamakuru kuri uyu wa kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru cyayobowe n’akanama gashinzwe ubuzima k’i Hubei.

Feng Zijian umuyobozi wungirije ikigo cy’igihugu gishizwe guhangana n’ibyorezo yabwiye abanyamakuru ko Wuhan itakirimo icyorezo hagendewe ku bipimo byafashwe.

Yagize iti: “Wuhan kuri ubu ni nyabagendwa mu mijyi yo mu bushinwa, ndi umuhamya w’uko niboneye n’amaso yanjye uburyo ibikorwa byo gufata ibipimo hakoreshwejwe acid nucleic byagenze i wuhan” anongeraho ko amakuru atangazwa yagenzuwe kandi ari ay’ukuri.

Ubushinwa bubarura abantu 50,340 banduye covid19 mu gihe abahitanywe nayo ari 3869, naho abarwayi 46,000 bo bavuye mu bitaro bamaze gukira

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here