Home Amakuru Uwahoze ari Visi Mufti yitabye Imana kuri uyu wa kabiri

Uwahoze ari Visi Mufti yitabye Imana kuri uyu wa kabiri

827
0

Sheikh Saidi Bakare wabaye Visi Mufti mu muryango w’abayislam mu Rwanda icyitwa AMUR mu gihe cy’imyaka 10 kuri uyu wa kabiri yitabye Imana afite imyaka 65 azize indwara.

Uyu mugabo wabaye umuyobozi wungirije w’umuryango w’abayislam mu Rwanda (AMUR- RMC) yitabye Imana yari amaze igihe kirekire arwaye indwara y’umutima ya Hypertention pulmonaire  ariko itamubuzaga gukora akazi ke ka buri munsi aho yari umwarimu mu kigo cy’amashuri cya Institut islamique Al Hidayat cyigisha abazavamo abasheikh mu Rwanda.

Amakuru dukesha ababanye na nyakwigendera bose bemeza ko umuryango mugari w’abayislam ubuze umwe mu bagabo b’ingenzi kandi baragwaga no kutagaraga mu bibazo byagiye biba muri uyu muryango.

Umwe muri bo yadutangarije ko byari bigoye kubona Sheikh Saidi Bakare avuga mu bantu ahubwo ko yarangwaga no gutuza, gucisha bugufi ndetse no gukemura ibibazo bivutse mu nzira zo kuganira.

Sekabuga Faisal umwana wa kabiri wa Nyakwigendera yadutangarije ko igihe cyose yari arwaye atigeze abagaragariza ko ababajwe n’uburwayi kandi ko yahoraga yisekera ku buryo batigeze babona ko arebye cyane, ariko bigaragara ko arwaye.

Yagize ati: “Nta na rimwe yigeze agaragaza ko arwaye, yahoraga aseka, Papa ntiwashoboraga gusanga arwaye bikomeye ngo wumve ko hari igikuba cyacitse ntiwashoboraga kumva avuze ngo ndababara oyaaa, nta kindi tumusabira ni ijuru”

Yavuze ko umubyeyi wabo yaguye mu bitaro bya CHUK mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri, nyuma yo gushyirwa mu kato, abarwayi bose bashyirwamo mu rwego rwo kubapima covid19, bagasanga ibisubizo bibiri bigaragaza ko ntayo yari arwaye, bakabona gutangira imigenzo yo gushaka uko ashyingurwa.

Mu butumwa bugufi bwanyujijwe kuri twiter y’umuryango w’abayislam mu Rwanda (RMC), Mufti w’u Rwanda yafashe mu mugongo uwabaye Mufti wungirije wayo.

Uretse kuba yarabaye umuyobozi wungirije wa AMUR muri manda ya kabiri ya sheikh Habimana Saleh, ariko yari asanzwe ashinwe ibwirizabutumwa muri AMUR, Sheikh Saidi Bakare kandi yari ahagarariye umuryango mpuzamahanga wita ku rubyiruko rwa kislam(WAMY: world assembly of muslim youth) mu Rwanda, u Burundi no muri Repubulika iharanira demokarasi ya kongo.

Yize amashuri ye ku ishuri ribanza ryo ku Ntwali i Nyamirambo, akomereza mu ishuri ryigisha idini ya islam mu Rwanda (Institut islamique), kaminuza ayikomereza mu gihugu cya Misiri aho yayishoreje mu gihugu cya Arabiya Saudite.

Uretse iyi myanya ijyanye n’idini ya islam, Sheikh Saidi Bakare kandi yari Perezida wa nyanama y’umurenge wa Gikondo, ariko kandi akaba yarabaye no mu nzego z’ibanze mu kagari ka Kanserege yari asanzwe atuyemo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here